Digiqole ad

Nyaruguru: Mu cyahoze ari Komini Rwamiko bibutse abishwe muri Jenoside

 Nyaruguru: Mu cyahoze ari Komini Rwamiko bibutse abishwe muri Jenoside

Nyaruguru

Umurenge wa Mata na Ruramba, ahari muri Komini Rwamiko ku wa Gatandatu tariki ya 09 Gicurasi ni bwo bibutse inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Nyaruguru
Nyaruguru

Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside  rwubatswe mu murenge wa Mata.

Ahari Komine Rwamiko muri Perefegitura ya Gikongoro, ni ho ubwicanyi bwatangiriye mu karere ka Nyaruguru.

Ubu bwicanyi bwatangiye tariki ya 7 Mata 1994, bwatumye Abatutsi bari batuye muri iyi komini bahungira kuri Paruwasi ya Kibeho aho bari bizeye umutekano. Gusa bamwe na bamwe mu guhunga biciwe mu nzira, abenshi muri bo bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rw’i Mata.

Abari batuye mu mirenge ya Mata na Ruramba batangaza ko tariki ya 7 Mata 1994, batangiye babona inkongi z’imiriro mu misozi ya Giseke yo mu murenge wa Ruramba.

Nyuma yo kubona izi nkongi bahisemo guhunga bagana i Kibeho kuri Kiliziya ariko bamwe bagiye bakumirwa n’Interahamwe zirabica mbere y’uko bagera i Kibeho.

Mu kwibuka aba bishwe, umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yavuze ko ubu mu Rwanda urumuri rwasimbuye umwijima.

Yasabye abari aho kwibuka ariko bazirikana abagize ubutwari bwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bamwe na bamwe bakahasiga ubuzima bwabo, ikindi ngo kwibuka bigomba kujyana no guhangana n’ingaruka za Jenoside.

Yagize ati “Ibikomeye bimaze gukorwa, ariko hari ibisigaye bigomba gukorwa mu rwego rwo gufata mu mugongo abacitse ku icumu.”

Habitegeko yasabye ko ubufatanye bugomba kuranga abatuye Nyaruguru kugira ngo izo ngaruka za Jenoside zibashe gushakirwa ibisubizo.

Abari bitabiriye uyu muhango bashimye ubutwari bw’Ingabo z’u Rwanda zahagaritse Jenoside ndetse banifuza ko uwari uziyoboye, Perezida Paul KAGAME yakongera agakomeza kuyobora u Rwanda na nyuma ya 2017.

Aha basabye umuyobozi w’Akarere kubavuganira itegeko nshinga rigahindurwa mu ngingo yaryo ya 101 ibuza umukuru w’igihugu kurenza manda ebyiri.

UWASE Joselyne
UM– USEKE.RW

en_USEnglish