Tags : Gatsibo

Gatsibo: Abakuze barashinja abayobozi kunyereza inkunga yabo y’ingoboka

Bamwe mu bageze muzabukuru bo mu Murenge wa Rugarama, mu Karere ka Gatsibo baravuga ko batunguwe no kuba barahagarikiwe amafaranga y’inkunga y’ingoboka bahabwaga binyuze muri gahunda ya VUP, bakaba bafite impungenge ko amafaranga bagenerwaga ashobora kuba asigaye ajya mu mifuka ya bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze. Bamwe mu basaza ndetse n’abakecuru bo mu Mudugudu wa […]Irambuye

Gatsibo: Kiziguro hashyinguwe imibiri igera kuri 59 y’abishwe muri Jenoside

Igikorwa cyabaye ku wa mbere tariki 11 Mata 2016, cyabanjirijwe n’ijoro ry’icyunamo ryabaye ku cyumweru. Hatanzwe ubuhamya butandukanye n’abantu banyuze mu nzira y’umusaraba mu gihe cya Jenoside, aho bose bagarukaga ku wari Bourgmestre wa Komine Murambi, Gatete Jean Baptiste ku bugome yari afite muri Jenoside. Iyi mibiri 59 ntabwo ari iyabonetse muri uyu mwaka ahubwo […]Irambuye

Gatsibo: Bategereje inkunga y’ingoboka bemerewe none barahebye

Mu murenge wa Gatsibo akarere ka Gatsibo mu Burasirazuba, haravugwa ikibazo cy’abageze mu zabukuru bijejwe inkunga y’ingoboka, ariko na n’ubu amaso yaheze mu kirere. Iyi nkunga ngo hari hamwe yagiye itangwa, ariko ahandi ntiyatanzwe bibaza impamvu bo batayihawe. Ubuyobozi bw’umurenge wa Gatsibo kuri iki kibazo buratangaza ko uku gutinda kw’iyi ngoboka kwatewe no kudahuza kwabaye […]Irambuye

Gatsibo: Ubuyobozi bushya ngo bwamenye icyatumaga Akarere katesa imihigo neza

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo mu Nntara y’Iburasirazuba buratangaza ko icyatumaga ako Karere katesa imihigo ku kigero cyiza cyamaze kumenyekana, ngo ubu biteguye guhangana n’utundi turere mu kwesa imihigo ku kigero cyo hejuru. Akarere ka Gatsibo gakunze kuza mumyanya yanyuma mu kwesa imihigo, ndetse bikaba byaranatumye bamwe mubakayoboraga beguzwa ku mirimo yabo. Ubuyobozi bushya bw’Akarere ka […]Irambuye

Gatsibo: Abantu 27 bafashwe mu mukwabu wo guhiga abiba inka

Ubujura bw’inka n’andi matungo ni kimwe mu byaha bivugwa mu karere ka Gatsibo ndetse bwambukiranya bukagera na Rwamagana. Umukwabo wabaye mu ijoro ryo kuwa 12 Ukwakira wafashe abakekwaho icyaha cy’ubujura bw’inka bagera kuri 27, bamwe ngo banafatanywe ibihanga by’inka bahise babaga nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo. Ubu bujura bw’inka ngo buvugwa cyane mu mirenge […]Irambuye

Gatsibo na Nyagatare iteganyagihe ryarababeshye barahinga ntibyamera

Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kirasaba abaturage bo mu turere twa Gatsibo na Nyagatare bateye soya igahera mu butaka kongera kwishakamo ubushobozi kugira ngo imbaraga bakoresheje bategura ubutaka n’ifumbire bidapfa ubusa. Aba baturage bateye imbuto zabo nyuma y’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe isakaza bumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko imvura izagwa ari nyinshi bityo […]Irambuye

Gatsibo: Abayobozi bemeye ko ‘batekinitse’ ibyiciro by’Ubudehe ku baturage

Bamwe mu baturage bo mu mirenge itandukanye mu karere ka Gatsibo bavuga ko nyuma y’uko ubwabo bishyize mu byiciro by’Ubudehe nk’uko byari biteganyijwe, hari abayobozi bagiye bakabashyira mu byiciro bishakiye. Bamwe mu bayobozi b’ibanze bemereye Umuseke ko ibi koko byabayeho ngo hagamijwe kugabanya umubare w’abari mu kiciro cy’abakene cyane. Gusa abandi bayobozi bakavuga ko ibyabaye […]Irambuye

Ubuyapani bwahaye u Rwanda Miliyari 5,8 zo kugeza amazi meza

05 Werurwe 2015 – Mu bice bimwe by’ibyaro mu Rwanda hari abagikoresha amazi mabi, mu gufasha u Rwanda kubona amazi meza no kugabanya iki kibazo Ubuyapani bwageneye u Rwanda inkunga ya miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda asaga azifashishwa mu kugeza amazi meza ku baturage bo mu ntara y’Iburasirazuba. Mu Ntara y’Iburasirazuba  hari abantu bagikoresha amazi […]Irambuye

Gatsibo: Abasigajwe inyuma n’amateka babayeho mu buzima bubi

*Ntibagira ubwiherero bituma mu binogo *Bamwe bemeza ko batazi uko ikarita y’ubwisungane mu kwivuza isa *Abana babo ngo bavuye mu ishuri kubera kubura ibyo barya n’imyambaro y’ishuri *Basaba Leta kubinjiza muri gahunda zifasha abakene ndetse nab o bagahabwa imirima bakiteza imbere Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka batuye mu murenge wa Remera ho mu karere ka […]Irambuye

Gatsibo: Utishoboye ufite umwana urengeje imyaka 18 ntahabwa inkunga y’ingoboka

27 Mutarama 2015 – Abaturage bo mu karere ka Gatsibo basaba ko ubuyobozi bwasubiramo bukanoza uburyo bwo gutoranya abakwiye guhabwa inkunga y’ingoboka muri gahunda ya VUP kuko ngo basanga harimo abo yirengagiza kandi bababaye, kuko ngo idahabwa ufite mu rugo umuntu urengeje imyaka 18.  Ubu ibigenderwaho kugira ngo ushyirwe ku rutonde rw’abazahabwa inkunga y’ingoboka muri […]Irambuye

en_USEnglish