Digiqole ad

Gatsibo: Ubuyobozi bushya ngo bwamenye icyatumaga Akarere katesa imihigo neza

 Gatsibo: Ubuyobozi bushya ngo bwamenye icyatumaga Akarere katesa imihigo neza

Akarere ka Gatsibo kari mu ibara ritukura.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo mu Nntara y’Iburasirazuba buratangaza ko icyatumaga ako Karere katesa imihigo ku kigero cyiza cyamaze kumenyekana, ngo ubu biteguye guhangana n’utundi turere mu kwesa imihigo ku kigero cyo hejuru.

Akarere ka Gatsibo kari mu ibara ritukura.
Akarere ka Gatsibo kari mu ibara ritukura.

Akarere ka Gatsibo gakunze kuza mumyanya yanyuma mu kwesa imihigo, ndetse bikaba byaranatumye bamwe mubakayoboraga beguzwa ku mirimo yabo.

Ubuyobozi bushya bw’Akarere ka Gatsibo buratangaza ko bwiteguye kwesa imihigo neza, ngo kuko bimwe mubyatumaga batagera ku ntego yabo ubu byamaze kumenyekana.

Umuyobozi mushya wa Gatsibo Gasana Richard ati “Ibibazo twasanze bihari byinshi birimo kudahura, hakazamo n’ikindi kibazo cyo kutegera abaturage kugira ngo bumve ko ibyo dukora ari ibyabo.”

Gasana akavuga ko ubu bagiye kurushaho gukorana bya hafi n’abaturage kugira ngo bamenye ibibazo bafite bizabafashe no kubasha kwesa imihigo ku kigero cyiza.

Yagize ati “Umwanzuro ni uko cya cyuho cyari hagati yacu n’abaturage tukiziba, ikindi kandi ubu tugiye gukora igenamigambi rihuriweho n’abafatanyabikorwa kugira ngo tujye duhurira ku kintu kimwe.”

Mukwesa imihigo mu mwaka ushize wa 2014-2015, Akarere ka Gatsibo kaje ku mwanya wa 24 mu Turere 30 tugize igihugu, mu gihe mu mwaka w’ingengo y’imari wari wawubanjirije kari kaje ku mwanya wa nyuma wa 30.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Iyo mwicecekera igisubizo cyanyu kikaba kwese iyo mihigo byari kuba birimo ubwenge ubu muri kwishyiraho presha ejobundi nimweguzwa mukanafungwa ntimuzagire uwo muririra.

Comments are closed.

en_USEnglish