Gatsibo: Utishoboye ufite umwana urengeje imyaka 18 ntahabwa inkunga y’ingoboka
27 Mutarama 2015 – Abaturage bo mu karere ka Gatsibo basaba ko ubuyobozi bwasubiramo bukanoza uburyo bwo gutoranya abakwiye guhabwa inkunga y’ingoboka muri gahunda ya VUP kuko ngo basanga harimo abo yirengagiza kandi bababaye, kuko ngo idahabwa ufite mu rugo umuntu urengeje imyaka 18.
Ubu ibigenderwaho kugira ngo ushyirwe ku rutonde rw’abazahabwa inkunga y’ingoboka muri gahunda ya VUP ugomba kuba utishoboye, nta mwana uri hejuru y’imyaka 18 uba mu rugo rw’uyu ukeneye inkunga ndetse ngo ushaka gushyirwa ku rutonde ngo akaba atabasha no guhingira umuturanyi we ngo abe yagira icyo amuhemba.
Gahunda ya VUP ni gahunda yashyizweho mu mirenge imwe n’imwe ifite abaturage bakennye kurusha abandi kandi badafite ingufu zo gukora bagahabwa inkunga y’ingoboka.
Abaturage bo bavuga ko kuba ufite umwana urengeje imyaka 18 mu rugo atari impamvu yatuma uw’intege nke kandi ukennye adafashwa kuko ngo hari ubwo uwo muntu urengeje iyo myaka ashobora kuba ntacyo amariye uwo muntu utishoboye.
Beatrice Ishemaryabakobwa avuga ko gutoranya abakene batishoboye ngo bajye bahabwa amafaranga y’ingoboka byaranzwe n’amaranga mutima kuko ngo hari igihe usanga umukecuru cyangwa umusaza w’intege nke abana n’umwana ariko ngo ntafashwe kuko uwo mwana arengeje imyaka 18.
Ishemaryabakobwa ati “Nkanjye mbana n’ubwandu hamwe n’ubumuga nakuye ku kubagwa, mfite abana batanu, nta nzu ngira ndakodesha, ubwisungane mu kwivuza mbutangirwa n’ababikira, ariko ntabwo banshyira mu bahabwa inkunga. Ndasaba ubuyobozi ko bwasubiramo iki gikorwa.”
Athanase Munyakayanza umuyobozi w’Umudugudu mu kagali ka Bushobora Umurenge wa Remera avuga ko iki cyo kudafasha ufite umwana urengeje imyaka 18 hari abo cyasubije inyuma.
Ati “Kuba ushinzwe ino gahunda ku karere avuga ko umuntu ufite umwana mu rugo urengeje imyaka 18 atagomba guhahabwa inkunga, njye mbona hari abantu iri bwiriza ryasubije inyuma kuko hari igihe uba ufite umwana mu rugo ntacyo akumariye ndetse hari n’igihe aba yarakunaniye, gusa ntakundi twabigenza twakurikije itegeko nk’uko babitubwiye.”
James Gatunge umukozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe ibikorwa bya VUP avuga ko inkunga y’ingoboka yo muri gahunda ya VUP ihabwa umuryango utishoboye, umuryango utagira umuntu n’umwe wagira icyo afasha urugo ndetse ngo hakaba nta n’undi uhari wabasha guhingira umuturanyi nibura ngo agire icyo amuhemba.
Ati “umuntu ubasha gukora mu rugo ashobora kuba ari umwana mu rugo, umwuzukuru uba muri urwo rugo cyangwa undi muntu wese bigaragara ko abashije gukora iyo bimeze bityo nta muntu wo muri urwo rugo wemerewe gushyirwa ku rutonde rw’abahabwa inkunga y’ingoboka.”
Muri iyi gahunda abakennye ariko bafite ingufu bagahabwa imirimo igiye itandukanye nko gukora imihanda, amaterasi n’indi bakishyurwa amafaranga yo kwifashisha mu iterambere ryabo.
Photos/P C Nyirindekwe/UM– USEKE
Pierre Claver NYIRINDEKWE
UM– USEKE.RW