Gatsibo: Abasigajwe inyuma n’amateka babayeho mu buzima bubi
*Ntibagira ubwiherero bituma mu binogo
*Bamwe bemeza ko batazi uko ikarita y’ubwisungane mu kwivuza isa
*Abana babo ngo bavuye mu ishuri kubera kubura ibyo barya n’imyambaro y’ishuri
*Basaba Leta kubinjiza muri gahunda zifasha abakene ndetse nab o bagahabwa imirima bakiteza imbere
Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka batuye mu murenge wa Remera ho mu karere ka Gatsibo bavuga ko bahangayikishijwe no kuba batagerwaho na gahunda za Leta zitandukanye zifasha abatishoboye kwikura mu bukene, ariko ubuyobozi bwo bukavuga ko bubafasha nk’abandi batishoboye bose.
Nkusi Juvenal umwe mu basigajwe inyuma n’amateka utuye mu murenge wa Remera yabwiye Umuseke ko ubuzima bw’abasigajwe inyuma n’amateka muri kano gace butameze neza, ngo kugira ngo babone icyo kurya birabagora cyane.
Avuga ko ubuzima bwabo bushingiye ku kubumba bakabona ubagurira ibyo babumbye, baba batamubonye bakiyicarira ngo bagategereza igihe azazira. Akomeza avuga ko kubera ubushobozi buke, usanga abana babo barataye ishuri kubera ko ngo baba babuze ibikoresho by’ishuri, umwambaro w’ishuri no kubura icyo kurya igihe bagiye cyangwa bavuye ku ishuri.
Abasigajwe inyuma n’amateka kandi batuye Bushobora hamwe mu hatuwe n’abasigajwe inyuma n’amateka benshi mu karere ka Gatsibo, bavuga ko batigeze bagerwaho na gahunda ya girinka, imwe muri gahunda za Leta ifasha abatishoboye kwiteza imbere.
Rutayisire Jean de la Croix, umwe mubahejejwe inyuma n’amateka, avuga ko kuva gahunda ya girinka Munyarwanda yatangira abamaze kubona inka ari abantu babiri gusa ngo gahunda ya girinka iramutse ibagejejweho byabafasha kubona ifumbire bafumbiza aho baba batishije imirima ndetse ngo byabafasha no kuba abana babo na bo bazajya banywa amata.
Yagize ati “Njye birantangaza cyane kubona hano mu mudugudu wacu w’Akagarama I turi imiryango itarenze 10, ariko iyo ndebye nkasanga nta muntu wacu ufite inka kandi natwe turi Abanyarwanda kimwe n’abandi, dukora umuganda kimwe n’abandi, turema inama kimwe n’abandi. Ubu koko byagakwiye ko muri uyu mudugudu nibura nta n’inka ebyiri baduha?”
Yakomeje agira ati “Birambabaza cyane, nta muntu n’umwe ugira agafumbire nibura ngo abe yagakoresha mu gihe yabonye umugiraneza wamwatiye akamuha akarima ko guhinga, ntawarwaza umwana nibura ngo abone amata yamuha kimwe nk’abandi.”
Aba basigajwe inyuma n’amateka kandi bavuga ko bahangayikishijwe n’uburyo bamwe mu basore babo bagejeje igihe cyo kurushinga bahitamo kureka gushaka abagore, bagahitamo kuguma mu nzu z’ababyeyi babo bitewe n’uko batashobora kwiyubakira inzu y’amabati.
Bavuga ko ubundi mbere yo guca nyakatsi bafashanyaga bakubakirana inzu z’amategura, ariko ngo nyuma y’aho ububumbyi bw’amategura babubujijwe kubera ko buhutaza ibidukikije, ngo ubu ntawabona uko yubaka kubera ko bihenze bityo ugasanga abasore bahisemo kuguma iwabo.
Bamwe na bamwe muri abo basigajwe inyuma n’amateka usanga nta bwiherero bagira, kuko hari ingo zimwe na zimwe ugeramo ugasanga bituma mu binogo. Iyo ubabajije impamvu bituma mu binogo bakubwira ko bafite isambu nto, ngo ntibiborohera kubona aho bacukura imisarane kubera ko ngo hari ubwo usanga ahagacukuwe umusarane hose ngo aba yarahazengurutse.
Ngiruwonsanga Eric, umugabo uvuga ko afite umuryago w’abantu icyenda baba mu nzu y’icyumba na saro, isakaje amategura, nta bwiherero agira, avuga ko ataratunga ikarita y’ubwisungane mu kwivuza kuva bwabaho.
Yagize ati “Ubu ntiwambaza ikarita ya mutuweri ngo nkubwire ngo imeze itya bitewe n’uko nabayeho nabi cyane kugeza na n’ubu. Sinabona amafaranga yo kwiyishyurira mituweri, kugwa hasi cyane bigenda biterwa no kutagira aho duhinga. Nasaba Leta ko yadufasha ikaduha nk’uturima tukajya duhinga tukeza myaka nk’abandi.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera uteyemo bano basigajwe inyuma n’amateka twaganiriye, Ndayisenga Jean Claude avuga ko abahejejwe inyuma n’amateka bafashwa nk’abandi Banyarwanda bose, ariko ngo hari bamwe bubakirwa inzu bakazigurisha bakimuka bakaza guhurira mu kazu kamwe ngo basangire ubuzima.
Akomeza avuga ko abadafite ubushobozi binyuze mu buryo bw’umuganda n’ubundi buryo bwo kurengera abatishoboye bagiye kuzirikanwa, abafite ubushobozi bo bagakangurirwa kugira umuco wo kwigira.
Pierre Claver NYIRINDEKWE
UM– USEKE.RW
1 Comment
Murengere abatwa nabo ni abantu,kadi mumenye ko politikiz’igihugu zagiye zibarenganya kuva kera kugeza ubu bitewe nuko bambuwe uburenganzira ku bishanga kandi niho bavanaga. Leta ishyireho gahunda yo kubarengera bashireho ibuka yabo batange ibitekerezo barihirwe mutuel namashuri dore ko ari bake.leta ibashakire abaterankunga, murebe ko badatera imbere nabo kuko bikomee gutya mumyaka icumi baba bamaze gushira pe nyamara ni bene kanyarwanda.
Comments are closed.