Tags : Gatsibo

Gatsibo: Hafunguwe ikigo cy’ubuzima gifasha abafite ubumuga guhabwa service biboroheye

Ni kimwe mu bindi bigo bine byita ku buzima byubatswe mu Rwanda bifite ibyangombwa byose bifasha abafite ubumuga butandukanye kugera ahatangirwa services z’ubuvuzi bitabagoye. Ikigo cyatashwe kuri uyu wa Kane giherereye mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore mu Kagali ka Kabarore gifite inyubako zifite aho abafite ubumuga bw’ingingo bazamukira bajya guhabwa services hatabagora. […]Irambuye

Gutanga serivisi nziza Nk’UWIKORERA ngo bihera mu rugo

*Gatisbo yaje imbere mu gushimwa n’abaturage mu gutanga serivisi zinoze Gatsibo – Prof Shyaka Anastase uyobora Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB kuri uyu wa kane i Kiramuruzi atangiza ikiciro cya kabiri cya gahunda ya “Nk’uwikorera” yatangaje ko gutanga serivisi nziza bihera mu rugo umuntu afasha nk’uwikorera abavandimwe cyangwa ababyeyi be. Iyi gahunda kuva yatangira ngo yatanze […]Irambuye

Gatsibo: Computers ‘zibitse’ amakuru ya Mutuelle zibwe mu kigo nderabuzima

Update: Abakozi bane barimo abazamu babiri n’abakora mu ishami rya mutuelle babiri batawe muri iyombi ku bw’iperereza nkuko Leopold Ngabonziza umuyobozi w’iki kigo nderabuzima yabitangarije Umuseke. Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kibondo gikorera mu Kagali ka Malimba, Umurenge wa Kabarore muri Gatsibo, Leopold Ngabonziza yabwiye Umuseke ko mu ijoro ryakeye abajura binjiye mu kigo ahakorera ibiro […]Irambuye

Gatsibo/Ngarama: Gahunda yiswe “Inshuti z’umuryango” ifasha ingo kubana neza

Umurenge wa Ngarama washyizeho ingamba zo guhashya amakimbirane hagati y’abashakanye babinyujije muri gahunda nshya yo gukurikirana imiryango hafi bifashishije gahunga y’inshuti z’umuryango, mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo. Abagore bo mu murenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo bavuga ko gahunda y’inshuti z’umuryango imaze gutuma ihohoterwa ribera mu ngo rigabanuka kuko ngo muri […]Irambuye

Breaking: Gatsibo umupolisi yarashe bagenzi be 4 umwe arapfa

Gatsibo/Ngarama – Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, kuri station ya Police ya Ngarama umupolisi yarashe bagenzi be bane umwe arapfa abandi babiri barakomereka, umugenzi we na we ahita amurasa aramukomeretsa, Polisi iracyari gukora iperereza. Mu kiganiro kigufi Umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’Igihugu, ACP Celestin Twahirwa yagiranye n’Umuseke yemeje aya makuru, avuga ko hataramenyekana […]Irambuye

Gatsibo: Amaze imyaka 7 ahohoterwa n’umugabo, yabibwiye ubuyobozi ntacyo bukora

Cyomugisha Rehema washakanye na Ndekezi Salim batuye  mu karere ka Gatsibo, mu murenge wa Ngarama, akagali ka Nyabicwanga mu mudugudu wa Gatunga, amaze imyaka irindwi ahohoterwa n’umugabo we, ngo umuhoza ku nkeke akamukubita ntahahire urugo, rimwe na rimwe akanamwirukana mu rugo. Mu buhamya bwe Rehema agira ati “Maze imyaka isaga irindwi mbana n’umugabo wanjye twashyingiranwe […]Irambuye

Gatsibo: Kuvugurura Centre y’ubucuruzi ya Ngarama ntibinogeye bamwe mu baturage

Abatuye muri centre y’ubucuruzi ya Ngarama, mu murenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo, bavuga ko babangamiwe bikomeye n’ibikorwa bemeza ko ari iby’urugomo bakorerwa n’ubuyobozi bw’uyu murenge batuyemo aho gusenyerwa inzu bikorwa kandi batarigeze baganirizwa ngo bagaragarizwe niba bagomba kuvugurura cyangwa bakubaka izindi nzu nshya. Ubuyobozi bw’uyu Murenge wa Ngarama buvuga ko aba baturage bagomba […]Irambuye

Byifashe bite Iburasirazuba? na Odette Uwamariya

Abayobozi b’Uturere tw’Intara y’Iburasirazuba hamwe na Guverineri wayo Odette Uwamariya ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru maze uyu muyobozi w’Intara atanga ishusho y’uko Intara ayoboye ihagaze, agaruka cyane ku bibazo biyugarije n’uburyo bateganya guhangana nabyo, cyane cyane izuba ryinshi n’ibindi….Mu mwaka mushya w’ingengo y’imari ugiye gutangira. Intara y’Iburasirazuba niyo ntara nini […]Irambuye

Gatsibo: Umusore yaraye yiciwe mu gishanga cya Kanyonyomba

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi yatangarije Umuseke ko mu gishanga cya Kanyonyomba ahitwa ‘barrage’ mu kagali ka Rwarenga, umurenge wa Remera muri Gatsibo bahasanze umurambo w’umusore wishwe ariko ngo abakekwaho kumwica ntibarafatwa ngo bavuge icyo bamujijije. IP Kayigi avuga ko aho nyakwigedera yiciwe ari mu gishanga kirimo akayira nyabagendwa ariko ngo […]Irambuye

en_USEnglish