Digiqole ad

Gatsibo: Kiziguro hashyinguwe imibiri igera kuri 59 y’abishwe muri Jenoside

 Gatsibo: Kiziguro hashyinguwe imibiri igera kuri 59 y’abishwe muri Jenoside

Mbere yo gushyingura iyi mibiri habanje igitambo cya misa

Igikorwa cyabaye ku wa mbere tariki 11 Mata 2016, cyabanjirijwe n’ijoro ry’icyunamo ryabaye ku cyumweru. Hatanzwe ubuhamya butandukanye n’abantu banyuze mu nzira y’umusaraba mu gihe cya Jenoside, aho bose bagarukaga ku wari Bourgmestre wa Komine Murambi, Gatete Jean Baptiste ku bugome yari afite muri Jenoside.

Mbere yo gushyingura iyi mibiri habanje igitambo cya misa
Mbere yo gushyingura iyi mibiri habanje igitambo cya misa

Iyi mibiri 59 ntabwo ari iyabonetse muri uyu mwaka ahubwo ni iyari ishyinguye mu buryo butameze neza yimuriwe mu Rwibutso rwa Jensode rwa Kiziguro ubu rushyinguyemo abagera ku 14 439.

Kalisa Protogene wagarutse ku bugome bwa Gatete, yavuze ukuntu na mbere y’uko Jenoside itangira yari yarabafunze abita ibyitso by’INKOTANYI.

Kalisa yakomeje avuga ko nubwo Jenoside yatangiye mu 1994, ngo habaye igerageza ryayo muri Segiteri ya Rwankuba mu 1992.

Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Gatsibo, Felicien Niyonziza yasabye abayobozi bari bitabiriye uyu muhango kubakorera ubuvugizi ku nzu z’abarokotse Jenoside bubakiwe mu 1998 aho yagaragazaga ko muri iyi myaka zangiritse.

Yanasabye ko Ikigega FARG gifasha Abacitse ku Icumu rya Jenoside cyagerageza kujya gifatira ku manota make abana barokotse Jenoside.

Ati “Iyo babuze uko bakomeza amashuri yabo birangira bishora mu ngeso mbi.”

Umuyobozi wa IBUKA kandi yasabye kurangiza imanza zaciwe na Gacaca, anagaragaza impungenge bafite z’abasaba gusubirishamo imanza bakatiwe n’inkiko Gacaca.

Yavuze ko hari ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara cyane mu gihe cy’Icyunamo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yavuze ko buri mwaka akarere gasana inzu zangiritse z’abarokotse Jenoside, aho yatanze urugero ko mu nzu 403 zubakiwe abacitse ku icumu, izigera ku 183 zamaze gusanwa.

Ati “Ni gahunda ikomeza, muri uyu mwaka twasannye inzu 14 zangiritse mu nzu 403  zubakiwe abacitse ku icumu muri 1998.”

Dr Bizimana Jean Damascene Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside yagarutse ku mateka ya Murambi, by’umwihariko ku bugome bwa Bourgmestre Gatete ndetse avuga ko itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yavuze ko abafite ingengabitekerezo ya Jenoside bazajya bahanwa by’umwihariko.

Uwamariya Odette wari umushyitsi mukuru yabemereye gukora ubuvugizi ku bibazo byagaragajwe mu nzego bireba by’umwihariko ku kibazo cy’amanota y’abana.

Yavuze ko icyo kibazo ari ikibazo ari rusange ko azavugana na IBUKA n’Ikigo cy’igihugu cy’Uburezi (Rwanda Edication Board, REB) ariko avuga ko atahindura gahunda y’igihugu y’uburezi.

Muri iki cyunamo hagaragaye abantu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside muri Gatsibo bagera kuri bane bo mu mirenge ine, Nyagihanga, Kabarore, Remera na  Kiramuruzi.

Aba bose ubu bakurikiranyweho icyo cyaha kuri Police ya Gatsibo.

Imibiri bayimuye aho itari ishyunguye neza
Imibiri bayimuye aho itari ishyunguye neza
Abanyacyubahiro batandukanye bitabiriye uyu muhango
Abanyacyubahiro batandukanye bitabiriye uyu muhango
Uyu muhango witabiriwe n'abantu benshi cyane biganjemo abarokoye hano
Uyu muhango witabiriwe n’abantu benshi cyane biganjemo abarokokeye hano
Uwatanze ubuhamya yavuze cyane ku bugome bwa Gatete Jean Baptiste wayoboye Komine Murambi mu bihe bya Jenoside
Kajuga Patrick wavuze mu izina ry’imiryango yashyinguye.
Felicien Niyonziza, umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo.
Felicien Niyonziza, umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo.
Dr Bizimana Jean Damascene yasabye abari aho kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.
Dr Bizimana Jean Damascene yasabye abari aho kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.
Abarokotse Jenoside b'i Kiziguro babangamiwe ngo n'inzu zabo zatangiye kwangirika
Abarokotse Jenoside b’i Kiziguro babangamiwe ngo n’inzu zabo zatangiye kwangirika
Uwamariya Odette Guverineri w'Intara y'Uburasirazuba yemereye abarokotse kubakorera ubuvugizi
Uwamariya Odette Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba yemereye abarokotse kubakorera ubuvugizi

NKUNDINEZA Jean Paul
UM– USEKE.RW

en_USEnglish