Kuva ku cyumweru tariki 22 Ugushyingo, imiryango 6 500 mu gace ka Ikobo, i Walikale mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, muri DR Congo bahunze ibyabo kubera imirwano ikomeye ihanganishije umutwe wa FDLR n’Aba Maï-Maï. Iyi miryango yahungiye mu bice byo hafi y’aho batuye muri Miriki, Luofu, Kimaka, Kirumba na Kanyabayonga, muri Lubero. Abari hafi […]Irambuye
Tags : FDLR
Saa sita n’igice kuri uyu gatatu nibwo abayobozi mu ngabo za MONUSCO bashyikirije uruhande rw’u Rwanda Lt Col Habamungu Desire alias Babou Adamo wari ushinzwe ubutasi mu mutwe wa FDLR. Byabereye ku mupaka wa Rubavu – Goma. Uyu mugabo mu kanya gato cyane yabonye n’abanyamakuru yababwiye ko yishimiye kugaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka 20 kandi […]Irambuye
Imirwano yahuze umutwe wa FDLR n’Aba-Mayi Mayi bo mu mutwe urengera inzirakarengane “Union des Patriotes pour la Défense des Innocents (UPDI)” kuwa gatandatu tariki 14 Ugushyingo yahitanye abantu Barindwi (7), barimo abarwanyi ba FDLR 5. Iyi mirwano yabereye muri Kivu ya Ruguru, mu gace kitwa Lubero, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). […]Irambuye
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, akaba n’umuvugizi wa Guverinoma asanga ikibazo cy’umutwe wa FDLR cyarabaye “nka ya mabati kuko nta wuzigera amenya aho kizarangirira.” Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, ubwo yari abajijwe ikigiye gukurikira nyuma y’ibiganiro Minisiteri y’ingabo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagiranye n’iy’u Rwanda bakemeranya gufatanya bundi bushya mu kurwanya umutwe […]Irambuye
Babarirwa mu ijana, ni abanyecongo n’abanyecongokazi bafite abana bamaze ibyumweru birenga bibiri mu ishyamba rya Ombole. Birakekwa ko bashimuswe n’abarwanyi ba FDLR babavanye mu duce twa Katirikwaze na Mabuo muri 30Km iburengerazuba bw’i Butembo muri Kivu ya ruguru nk’uko bitangazwa na LePotentiel. umugambi ngo ni ugusambana bakabyarana bakivaanga. Abarwanyi ba FDLR bikekwako bashimuse aba bantu […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere, tariki 28 Nzeri, Ubutabera bwo mu Budage bwakatiye igifungo cy’imyaka 13 Ignace Murwanashyaka wahoze ari umuyobozi w’umutwe wa FDLR, n’igifungo cy’imyaka Umunani (8) Straton Musoni wari umwungirije, nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’intambara. Aba bahamijwe ibyaha byakorewe abaturage ba Congo Kinshasa bikorwa n’umutwe bari bayoboye. Abo bagabo bombi bari bakurikiranyweho ibyaha n’ibibishamikiyeho […]Irambuye
Ubutabera bwo mu Budage buzatanga imyanzuro ku rubanza rw’Abanyarwanda Ignace Murwanashyaka na Straton Musoni bakurikiranyweho ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha by’intambara bakekwaho ko bakoreye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). Imyanzuro ku rubanza rwa Ignace Murwanashyaka na Straton Musoni rwari rumaze hafi imyaka ine ruburanishwa itegerejwe muri DRC aho bakoreye ibyaha, ndetse […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri mu itangazo rya Minisiteri y’itumanaho n’itangazamakuru ya Congo ryashyizweho umukono na Lambert Mende Omalanga rivuga ko ingabo za Congo zakoze iperereza zigasanga abarwanyi b’abanyarwanda ba FDLR bari ku butaka bwa Congo ubu batarenga 400. Aba 400 ngo ni abagishoboye kurwana bya gisirikare ku mibare bakesha Gen Leon Mushale uyobora akarere ka […]Irambuye
Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kugarura amahoro muri Congo (MONUSCO) batangaje ko kuwa mbere w’iki cyumweru bagejeje mu nkambi ya Nyagatare (Rusizi) abanyarwanda 40 bahoze bari mu mutwe wa FDLR. Uyu mutwe wo mu mpera z’icyumweru gishize wari wasohoye itangazo ushinja MONUSCO ko yashimuse aba bantu. Aba 40 bagizwe n’abari abarwanyi barindwi ba FDLR, abagore barindwi […]Irambuye
DRC, Kivu ya Ruguru – Urusaku rw’amasasu rurimo n’imbunda ziremeye rwumvikanye kuva saa saba z’ijoro ryakeye kugeza saa kumi z’igicuku mu mujyi wa Goma. Bamwe mu batuye uyu mujyi babwiye umunyamakuru w’Umuseke ko baraye bahagaze. Kugeza ubu abateye uyu mujyi ntibaramenyekana nubwo hari gucyekwa abarwanyi ba FDLR. Mu gitondo saa kumi n’imwe amasasu macye macye yari acyumvikana […]Irambuye