Tags : FDLR

Arashinjwa kujya Congo gutozwa na FDLR, avuga ko yagiyeyo kugura

Mu iburanisha ry’urubanza rwitiriwe Lt Joel Mutabazi wari mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu uregwa hamwe n’abantu 15 barimo n’abari abanyeshuri umunani muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, kuri uyu wa kane tariki 10 Nyakanga batatu mu banyeshuri batanu bari basigaye bisobanuye, maze Pelagie Nizeyimana ushinjwa kujya muri Congo kubonana n’abo muri FDLR we yireguye ko […]Irambuye

Ushatse gucika ubutabera, Isasu rikoreshwa nk’imbaraga za nyuma

Muri Gicurasi harashwe uwari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, muri Kanama haraswa uwari akurikiranyweho kuroga bamwe mu bayobozi i Gicumbi barimo n’umusirikare mukuru mu ngabo, kuwa gatandatu ushize harashwe babiri mu bajura bishe umuzamu bakaniba i Muhanga, abarashwe bose baguye aho barasiwe kandi babaga bagerageza guhunga ubutabera nk’uko Polisi y’u Rwanda […]Irambuye

MONUSCO yemeye ko yajyanye abayobora FDLR i Kinshasa

Ingabo za UN zishinzwe kugarura amahoro muri Congo Kinshasa zemeye ko zatwaye abayobozi ba FDLR mu ndege zibakuye mu Burasirazuba bw’iki gihugu zibajyana mu mujyi wa Kinshasa mu rwego rwo kubafasha kujya mu nama i Roma mu gihugu cy’Ubutaliyani. Izi ngabo mu mitwe zishinzwe kurwanya FDLR irimo. Mu mpera z’ukwezi kwa Kamena, amakuru yavuze ko […]Irambuye

Kuba USA itunenga nabyo ni ngombwa mu mibanire yacu –

Kimihurura – Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 20 Kamena, yagarutse ku mibanire n’ibindi bihugu ari naho yavuze ko guterana amagambo binyuze mu bitangazamakuru bimaze iminsi hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika,  ko nta kibazo byateje mu mibanire yabyo byombi kuko ngo kuba […]Irambuye

RNC guteranyaho FDLR ni nka 0+0 – Brig. Gen. Nzabamwita

Aganira n’Umunyamakuru wa Radiyo KFM ikorera mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Kamena; umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda Brig. Gen. Joseph Nzabamwita yatangaje ko ukwishyira hamwe kw’ishayaka RNC n’umutwe wa FDLR ari nka zero kongeraho indi zero bityo bidakwiye kugira impungenge n’imwe bigira uwo bitera. U Rwanda n’Abanyarwanada muri rusange bari kwitegura kwizihiza […]Irambuye

Iturufu isigaye yo gusenya ibyo u Rwanda rwagezeho ni FDLR

Muri iyi week end ishize abanrwanyi 84 bo mu nyeshyamba za FDLR n’ababana nabo 225 bageze ahitwa Kitogo muri Congo baje kurambika intwaro zabo hasi bagasubira mu buzima busanzwe. Ibi bikorwa bya FDLR Ministre w’Ingabo w’u Rwanda avuga ko abona ari umukino wa Politiki uri gukinwa na FDLR n’ibihugu biyoshya. Itsinda rya MONUSCO rishinzwe ibyo […]Irambuye

Abahungabanya umutekano turaza kujya tubarasa ku manywa – P.Kagame

Mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Nyabihu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yanenze imiryango n’ibihugu bisohora inyandiko zivuga ko bihangayikijwe n’abantu bafatwa n’ababurirwa irengero mu Rwanda, avuga ko nta bucuti cyangwa ubuvandimwe mu kurinda umutekano w’igihugu, ahubwo ngo biraza kurenga kubafata noneho bajye baraswa ku mugaragaro. Mu ijambo yagejeje ku baturage bari yaje kumwakira, umukuru w’igihugu […]Irambuye

Igitekerezo cy’UMUSOMYI ku makuru hagati ya USA n’u Rwanda

IGITEKEREZO CYANJYE KU ITANGAZO RYASHYIZWE AHAGARAGARA NIBIRO BYA LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA KU RWNDA Mugire amahoro , Maze kumvano gusoma  Itangazo riturutse mu biro bishinzwe ububanyi n,amahanga bwa Leta zunze umwe z’ AMERIKA, ndetse nitangazo  risubiza rikanahakana ibikubiye mu iryo tangazo  ryaturutse muri Minisiteri y,ububanyi n,amahanga y,U RWANDA  mu ijwi rya minisitiri w,ububanyi namahanga. […]Irambuye

Mu matangazo, uyu munsi u Rwanda rwahakanye ibyo USA yanenze

Mu itangazo ryasohowe n’ishami ry’ububanyi n’amahanga rya Leta zunze ubumwe za Amerika kuri uyu wa 04 Kamena, rivuga ko Amerika ihangayikishijwe n’itabwa muri yombi n’ifungwa ry’abantu mu buryo butemewe n’amategeko mu Rwanda. Mu masaha yo kuri uyu mugoroba Leta y’u Rwanda nayo ku rubuga rwayo yahise isohora itangazo rivuga ko Polisi n’inzego z’umutekano mu Rwanda […]Irambuye

Ni uwuhe mukino uri gukinwa na FDLR?

Kuri uyu wa mbere tariki 02 Kamena 2014 byari bitegerejwe ko umubare munini w’abarwanyi ba FDLR ushyira intwaro hasi muri Congo, ntawari ubyizeye ko biri bube, ntabwo byabayeho. Kuwa gatanu tariki 30 Gicurasi abarwanyi 105 nibo bashyize intwaro hasi. Imbere y’intumwa za Loni, MONUSCO, Leta ya Kinshasa, SADC…bamwe bavuga ko ari umukino FDLR iri gukina […]Irambuye

en_USEnglish