Digiqole ad

Umujyi wa Goma waraye utewe n’abantu bataramenyekana

 Umujyi wa Goma waraye utewe n’abantu bataramenyekana

DRC, Kivu ya Ruguru – Urusaku rw’amasasu rurimo n’imbunda ziremeye rwumvikanye kuva saa saba z’ijoro ryakeye kugeza saa kumi z’igicuku mu mujyi wa Goma. Bamwe mu batuye uyu mujyi babwiye umunyamakuru w’Umuseke ko baraye bahagaze. Kugeza ubu abateye uyu mujyi ntibaramenyekana nubwo hari gucyekwa abarwanyi ba FDLR.

Abatuye umujyi wa Goma abenshi ngo ntibaraye basinziriye kubera urusaku rw'amasasu n'imirwano y'ingabo n'abantu bataramenyekana
Abatuye umujyi wa Goma abenshi ngo ntibaraye basinziriye kubera urusaku rw’amasasu n’imirwano y’ingabo n’abantu bataramenyekana

Mu gitondo saa kumi n’imwe amasasu macye macye yari acyumvikana no ku batuye ibice bimwe by’umujyi wa Gisenyi mu Rwanda avugira hakurya i Goma.

Mu gitondo, Radio Kivu 1 yatangaje ko abateye umujyi wa Goma bataramenyekana hagitegerejwe icyo umuyobozi w’umujyi wa Goma aza gutangariza abanyamakuru.

Amakuru bamwe mu batuye Goma babwiye Umuseke ni uko ibice byabereyemo imirwano harimo ikibuga cy’indege, quartier Birere na Quartier Murara.

Julien Paluku guverineri wa Kivu ya ruguru yatangaje ko abateye bashakaga gusahura ibice by’ubucuruzi bagahangana n’ingabo ngo zishemo umwe zigakomeretsa batatu gusa n’umusirikare umwe wa Congo akahagwa. Aba batatu bakomeretse ngo nibabasha kuvuga nibo bari bubabwire aba bateye abo ari bo.

Ingabo za MONUSCO zatangaje muri iki gitondo ko abateye ku kibuga cy’indege bashakaga gusahura intwaro.

Ibi bisa n’ibyateje urujijo ku bibazaga ko ari amabandi asanzwe yateye ibice by’umujyi, bamwe batangira kwemeza ko ari umutwe w’inyeshyamba.

Mu mirwano yashyamiranyije ingabo za Congo n’aba barwanyi bataramenyakana biravugwa ko hari abafashwe ubu bafungiye muri Camp Katindo i Goma. Biravugwa kandi ko hari abasirikare b’abaComando babiri b’ingabo za FARDC baguye muri iyi mirwano.

Umwe mu ngabo za Congo utifuje gutangazwa amazina yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko ubu bari gukeka ko ababateye ari abarwanyi ba FDLR kuko ngo ejo (kuwa mbere) hari udutsiko tw’aba barwanyi twavuye mu ishyamba ry’ikirunga cya Nyiragongo baje kureba umuyobozi wabo ahitwa  ku Rumeneti hafi Mushaki, maze ngo babwira ingabo za Congo ko nizongera kubarasaho nabo bazabakora agashya.

Ingabo za FARDC zimaze igihe zivuga ko ziri kwambura intwaro ku ngufu abarwanyi ba FDLR, ibintu ariko kugeza ubu aba basirikare batarageraho.

Ubuzima bwakomeje muri iki gitondo uko bisanzwe n’imipaka ya Goma – Gisenyi irafunguye urujya n’uruza ni rwose uko bisanzwe.

Iki gitero kuri Goma kibaye mu gihe uyu mujyi ugiye kwakira inama yaguye ku bukungu bwa Congo yateguwe na Leta ya Kinshasa izaba kuva kuri uyu wa gatatu kugera kuwa gatandatu Kamena 2015.

Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu

9 Comments

  • Burya se FDLR ifite imbaraga zingana gutya ?? ku buryo batinyuka gutera Goma ?? nyamara aba bantu Imana niyo izabadukiza yonyine !!

  • Bababwije ukuri. Nizimwe mungabo za Congo zashakaga kwiba Bank nkuru y’i Goma bakaba barimo gusimburana nabagenzi babo noneho abasimbuwe bashaka kwiba barasana nabagenzi babo batazi ko aribo. hapfuye 20

  • nyine ngo uhishira umurozi akakumara ho urubyaro , bazabarasa se ko bazabarasa , harigihe se batababwiye ngo babakize izo nyeshyamba ari monusco ari rdf ngo muriyangiye , gusa zekwambuka ngo zigere igisenyi

  • MAGO ARI FDLR !!!

  • Ubwo Paluku arabeshyera u Rwanda

  • Bamwe ngo mai mai, abandi ngo fardc, abandi ngo fdlr. Ubwo se si ugucanga abasomyo? mwagiye mujya ku isoko y’inkuru mugatohoza!

  • FDLR izajya iteza umutekano mucye mu bihugu ibamo iyo za Congo Burundi ariko ntizigera iteza umutekano mucye mu Rwanda. Abategereje ko fdlr izagaruka gusenya amajyambere y’abanyarwanda mukureyo amaso.

  • Lambert mende ubu arimo gushaka uko abyegeka ku rwanda, none se ko bavuga ngo bafashe batatu basanze arabanyarwanda, abakongomani, FDLR, MAIMAI. YEWE IBYA KONGO NA MENDE BIZAKIZWA NUKO YESU AGARUTSE

  • IT IS HEAVY BURDEN TO THE DRC THEN TO OUR COUNTRY TO SOLVE THE FDLR PROBLEM YOUR THE GOVERNMENT OF HAS RESPECTING AND TAKE FDLR AS THE GUEST OF HONOR AS RWANDAN WE WILL MAKE OUR DECISION EVEN IF IT WILL BE PAINFUL DECISION.

Comments are closed.

en_USEnglish