Tags : FDLR

Stuttgart: Eric Bahembera yahaniwe gufasha FDLR

Kuri uyu wa gatatu urukiko rw’i Stuttgart mu Budage rwahanishije Eric Bahembera umudage ukomoka mu Rwanda igifungo cy’amezi 21 asubitse kubera uruhare rwe mu gufasha umutwe w’iterabwoba wa FDLR. Urubanza rwe rwatangiye mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru TAZ. Bahembera arashinjwa gufasha Ignace Murwanashyaka wahoze ari Perezida wa FDLR wakatiwe (mu 2015) […]Irambuye

RDC: Ukuriye Ubutasi muri FDLR yafashwe n’ingabo za Congo

Igisirikare cyo muri Congo Kinshasa kuri uyu wa mbere cyatangaje ko cyafashe umwe mu bayobozi bakuru b’inyeshyamba za FDLR, akaba ari uwitwa Col Habyarimana Mucebo wiyitaga Sofuni. Ingabo za Leta muri Congo Kinshasa, (FARDC) zatangarije AFP, ko umusirikare ufite ipeti ryo hejuru muri FDLR yafatiwe mu gace ka Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru, nk’uko byatangajwe na […]Irambuye

RDC: FDLR iri mu bakekwaho kwivugana abantu 14

Umuvugizi w’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, Captain Guillaume Ndjike yatangaje ko abarwanyi bakekwa kuba ari abo mu mitwe irwanira muri iki gihugu, barimo na FDLR baraye bitwikiriye ijoro bakagaba ibitero mu Burengerazuba bw’iki gihugu, bakivugana abantu 14. Aya makuru yanemejwe na bamwe mu bayobozi bo muri ibi […]Irambuye

DRC: Igitero cya FDLR cyahitanye umusirikare wa Congo

Igitero cy’inyeshyamba ku kigo cy’abasirikare ba Congo Kinshasa (FARDC) ahitwa Tongo-Rusheshe mu gace ka Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru, kuri uyu wa kane tariki 14 Nyakanga 2016 cyaguyemo abantu babiri. Radio Okapi yatangaje ko amakuru ava mu ngabo za Congo Kinshasa avuga ko zapfushije umusirikare umwe undi arakomereka ndetse zinibwa imbunda yo mu bwoko bwa AK […]Irambuye

RDC: Gen Mujyambere wa FDLR uheruka gufatwa yajyanywe i Kinshasa

Leta ya Congo yatangaje kuri uyu wa gatanu ko umuyobozi wungirije wa FDLR uheruka gufatwa n’ingabo za Congo Kinshasa, Léopold Mujyambere, muri Kivu y’Amajyaruguru yoherejwe i Kinshasa. Lambert Mende, Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Leta yavuze ko Léopold Mujyambere, umuyobozi wungirije mu mutwe w’inyeshyamba za FDLR, yoherejwe i Kinshasa ku wa kane, nyuma yo gufatirwa […]Irambuye

Major Barrack Anan wo muri FDLR yafatiwe muri Uganda

Igipolisi cya Uganda cyatangaje ko mu mpera z’icyumweru gishize cyafashe umwe mu bakomando bakomeye nyeshyamba za FDLR, mu mujyi wa Kampala. Mu nkuru dukesha ikinyamakuru ‘Chimpreports’ ifite umutwe ugira uti ‘Umukomando ukomeye wa FDLR yafatiwe muri Uganda’, kigaragaza aya makuru yemejwe n’Umuvugizi w’igipolisi; Fred Enanga watangaje ko uyu musirikare ufite amazina ya Maj Barrack Anan […]Irambuye

DRC: Capitaine mu ngabo za Congo yarasiwe mu mirwano na

Mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu gace kitwa Mpati, gukozanyaho kwabaye ku cyumweru hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa Nyatura ufatanyije na FDLR, umusirikare ufite ipeti rya Capitaine mu ngabo za RDC n’umwe mu baturage bavuye mu byabo, bahasize ubuzima. Abandi basirikare babiri bari baguye mu gico bari batezwe n’izi nyeshyamba ku wa gatandatu, amakuru […]Irambuye

Min. Mushikiwabo yavuze impamvu 3 zituma Akarere k’Ibiyaga bigari kadatekana

*Amateka, Umukoloni udashaka guhara inyungu ze na Polikizi zihariye z’ibihugu *FDLR ni ikibazo gishingiye ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, *Umukoloni aracyashaka gusigasira inyungu yaje ashaka muri ibi bihugu bya Africa. Mu kiganiro nyungaranabitekerezo kuri Politiki y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, Minisitiri Louise Mushikiwabo yagiranye n’Abasenateri, yasesenguye intambara z’urudaca zaranze Akarere k’Ibiyaga Bigari mu myaka 22 […]Irambuye

Masisi: Abantu barashe ahareberwaga umukino wa nyuma wa CHAN 3

Ku cyumweru tariki 07 Gashyantare, ubwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yakinaga umukino wa nyuma na Mali, abantu babiri bitwaje imbunda bagiye ahareberwaga uyu kukino i Masisi barasa mu bantu, 3 bahita bahasiga ubuzima. Aba bantu bari bambaye imyenda y’ingabo za DRC binjiye munzu yerekana umupira ahitwa Burungu, muri Segiteri ya Kitshanga, i Masisi, […]Irambuye

en_USEnglish