Digiqole ad

Guverineri Uwamariya yabwiye abanyeshuri biga imyuga guha agaciro ubumenyi babona

 Guverineri Uwamariya yabwiye abanyeshuri biga imyuga guha agaciro ubumenyi babona

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Uwamariya Odette wari umushyitsi Mukuru mu muhango wo gufungura iri shuri

Kuri uyu wa kabiri tariki 15 Werurwe 2015 Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba yafunguwe ku mugaragaro ishuri ry’imyuga rya TVET Rubona, ahigirwamo ibyiciro bitatu bitandukanye harimo ubutetsi, ububaji, ubudozi, icyo kigo cyubatswe n’Umuryango PLAN Rwanda, ku nkunga y’igihugu cya Korea n’ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’Ubumenyingiro, WDA.

Guverineri w'Intara y'Uburasirazuba Uwamariya Odette wari umushyitsi Mukuru mu muhango wo gufungura iri shuri
Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Uwamariya Odette wari umushyitsi Mukuru mu muhango wo gufungura iri shuri

Iri shuri ry’imyuga riherereye mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Rubona, ryatangiye kwigisha mu 1989 ari  ikigo cyakira abiga imyuga, hamaze kurangizamo ibyiciro 10, iki kigo gifite abanyeshuri 51 barimo biga imyuga.

Umuryango PLAN Interantional ukorera no mu Rwanda ni wo wateye inkunga ibikorwa byo kubaka ikigo gishya.

Mbere PLAN yubatse amashuri banabaha bimwe mu bikoresho banafasha abari baharangije kubashakira ahantu bakorera amahugura kugira ngo ibyo bize bazabashe kubishyira mu bikorwa. Icyiciro cya kabiri cy’inyubako zatashywe, ni amashuri ibindi byumba byo kwigiramo byanajyanye no gutanga ibikoresho bihagije kandi bigezweho byo kwigiraho imyuga.

EZEKIEL Rukema uhagarariye PLAN International mu karere ka Rwamagana na Gatsibo yavuze ko bakora ibikorwa bitandukanye byo kurengera abana n’urubyiruko, harimo gufasha urubyiruko kwiga ubumenyingiro.

Yavuze ko mu mirimo bakoze muri TVET Rubona, kuva mu 2006 bubatse amashuri, icyumba cy’inama n’aho abayobozi bakorera, nyuma bubaka igikoni kigezweho ndetse banubaka inzu izajya yigirwamo ububaji kandi ngo batanze imashini zidoda kuko izari zihari ngo ntizari zihagije.

Rukema yagize ati “Ibi bikorwa byose hamwe byadutwaye miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda, twabikoze dufatanyije n’ubuyobozi bwa Rwamagana tugira ngo dufashe urubyiruko nka bamwe mu bantu bagize umubare munini w’Abanyarwanda, twari dufite intego yo kurandura ubukene mu Rwanda cyane mu rubyiruko.”

Yongeyeho ko abana barangije muri iki kigo babafasha kujya mu makoperative, bakanabashakira amahugurwa abafasha gushimangira ibyo bize ku buryo bamwe babasha guhatana ku isoko ry’umurimo abandi bakaba bari mu dukiriro.

Marie Gladys Guerrier Archange umuyobozi wa uhagarariye PLAN International mu Rwanda yavuze ko bishimira gutera inkunga urubyiruko rw’u Rwanda mu kugira ubumenyingiro, cyane cyane bita ku bana b’abakobwa kandi baharanira kurwanya ihohoterwa ribakorera.

Yasezeranyije Abanyarwanda ko bazakomeza bagakorana muri byose biteza ubumenyingiro imbere.

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba UWAMARIYA Odette yabwiye urubyiruko rwiga muri iki kigo ko bafite amahirwe akomeye kuko bafite abantu babazirikana bakabashakira ibyabateza imbere.

Yasabye kandi aba banyeshuri kujya bita ku mirimo ngiro bigira muri ibi bigo ngo kuko n’iby’agaciro. Yatanze urugero rw’uko mu Rwanda nta ruganda rukora imyenda ruhari rw’Umunyarwanda, akaba asaba aba banyeshuri kutazajya bakinisha ubumenyi bakura muri ibi bigo ahubwo bakabubyaza umusaruro bakabasha guhangana ku isoko.

Ati “Ntabwo abantu bose bakiga ibintu bizabaha akazi ko mu biro, kuko burya haba hagiye hariho umwanya umwe umwe, ni nayo mpamvu aya mashuri y’ubumenyingiro yabayeho kugira ngo twese ntituzategereze gusaba akazi ahubwo twihangire akacu.”

Guverineri Uwamariya yasabye urubyiruko rwiga muri iki kigo kugira inyota yo guhanga udushya ku buryo nibura nko mu myaka itanu mu Rwanda naho haba hari uruganda rukora imyenda biturutse muri aya mashuri yigisha ubumenyingiro.

Guverineri n'Abayobozi bagize uruhare mu iyubakwa ry'iri shuri barifungura ku mugaragaro
Guverineri n’Abayobozi bagize uruhare mu iyubakwa ry’iri shuri barifungura ku mugaragaro
Bimwe mu bikoresho byatanzwe
Bimwe mu bikoresho byatanzwe

Amafoto/IGIHOZO/PLAN International/Rwanda

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish