Digiqole ad

Kirehe: Basabwe Ruswa ya Frw 100 000 ngo babone inguzanyo ya VUP

 Kirehe: Basabwe Ruswa ya Frw 100 000 ngo babone inguzanyo ya VUP

Mu karere ka Kirehe

Mu Murenge wa Kigina, mu Karere ka Kirehe mu Burasirazuba bw’u Rwanda, haravugwa ruswa mu kubona inguzanyo ya VUP aho bamwe mu baturage batuye mu kagari ka Rwanteru, batubwiye ko bemezwa na komite y’umurenge ibishinzwe, nyuma ngo hakaza abandi babasaba Ruswa kugira ngo imishinga yabo igezwe muri SACCO bahabwe inguzanyo.

Mu karere ka Kirehe
Mu karere ka Kirehe

Aba baturage barashyira mu majwi ushinzwe VUP n’ushinzwe amakoperative muri uyu murenge wa Kigina, abo bireba bahakana ibi bivugwa mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe bwo ngo bugiye guhagurukira iki kibazo byihuse abakoze amakosa bahanwe.

Bamwe mu baturage twaganiriye bavuga ko iyo basabye inguzanyo ya VUP bakwa Ruswa kugira ngo imishinga yabo yemerwe kujyanwa mu mumurenge SACCO.

Abaturage bo mu itsinda ryitwa BARAKABAHO rigizwe n’abasaga 20, bavuga ko komite ishinzwe kwemeza abahabwa inguzanyo yabemeje ndetse bahamagarwa guhugurwa, ariko nyuma bakwa amafaranga ibihumbi ijana (Frw 100 000) bayabuze bahita bakurwa ku rutonde rw’abahabwa inguzanyo ya VUP.

Umwe muri bo atiTwatanze umushinga wacu, barawemera ariko nyuma duhamagarwa n’uwitwa Kazungu ushinzwe Amakoperative atubwira ko tugomba gutanga Frw 100 000.”

Nyuma abaturage baje kumubwira ko ntayo, biza kurangira umushinga wabo utakiriwe.

Akomeza agira ati “Twamubwiye ko ntayo, aratubwira ngo reka atwingingire umukozi wa VUP (ku murenge), nyuma atubwira ko byanze ngo tugomba kuyatanga, ni uko turayabura badukuraho, bahita badusimbuza abandi.”

Abo abaturage bashyira mu majwi ushinzwe VUP mu murenge wa Kigina, Mayeri William ndetse n’ushinzwe Amakoperative Kazungu Alphonse.

Kazungu Alphonse ntiyemeye kugira icyo avuga. Mayeri William ushinzwe VUP, we yahakanye yivuye inyuma iby’iyi ruswa, avuga ko umuturage afite uburenganzira bwo kubona serivise yifuza ku buntu.

Mayeri ati “Ariko se, reka nkubwire, hari umuntu wari wabona ugura uburenganzira bwe? Niyo turi mu nama tubasobanurira ko ari uburenganzira bwabo kubona inguzanyo mu gihe bujuje ibisabwa.”

Macumu Joseph, Umuyobozi w’akagali ka Rwanteru, yemeza ko hari abaturage ayobora bari bemejwe mu bazabona inguzanyo, na cyane ko na we aba ari muri komite ibemeza, gusa ngo nyuma baje gukurwamo biramutungura ahubwo babasimbuza irindi tsinda ritari iryo muri ako kagali.

Ati “Nanjye ndi muri komite ibemeza, iri tsinda twararyemeje, nyuma nanjye ntangazwa n’uko rikuwe ku rutonde kandi komite yose itongeye guterana ngo tumenye impamvu zigendeweho, ahuwo barisimbuje itsinda ritari n’iryo mu kagali nyobora.”

Uyu muyobozi w’akagali yongeraho ko abaturage bamugejejeho ikibazo cy’uko batswe ruswa.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Muzungu Gerard kuri iki kibazo avuga ko abaturage batigeze bakigeza ku karere gusa ngo agiye kugikurikirana byihuse, abarenganye barenganurwe abakoze amakosa na bo babihanirwe.

Muzungu Gerard ati “Ntabwo akarengane kabo turakamenya tugiye kubikurikirana nidusanga bararenganye rwose uwabigizemo uruhare azabihanirwa, ariko na bo uburenganzira bwabo babubone.”

Abaturage bavuga ko abatswe ruswa atari abo muri iryo tsinda gusa, hari n’abandi bari batse inguzanyo ku giti cyabo kugira ngo biteze imbere baremererwa kuko bari bujuje ibisabwa ndetse n’imishinga yabo ikozwe neza, ariko ngo imbogamizi ziba ku kuba nta mafaranga ya Ruswa bafite.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Reka turebe niba leta haricyo izabikoraho.

  • Iyi ni yo miyoborere myiza rero?

  • Aba n’abayobozi gito badafite indangagaciro zo kuyobora bagomba gukurikiranwa iyi ruswa yabahama bagahanwa n’amategeko, birababaje kuba polisi tranperency rwanda zirirwa zikangurira abanyarwanda ku rwanya ruswa ahubwo abayobozi bakaba iyambere mu kuyikoresha bakwiye kubibazwa

Comments are closed.

en_USEnglish