Digiqole ad

Nyagatare: Umugore yishe umugabo we amukubise agafuni

 Nyagatare: Umugore yishe umugabo we amukubise agafuni

Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 6 Werurwe mu murenge wa Mukama i Nyagatare, umugore yakubise agafuni umugabo we ahita amwica, umwana we w’imyaka umunani ni we wagiye gutabaza abaturanyi ko nyina yishe se, uwo mugore yahise yiruka na n’ubu ntaraboneka.

Yamukubise isuka nyuma yo kumutonganya ahita amwica
Yamukubise isuka nyuma yo kumutonganya ahita amwica

James Gakuru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukama yemeje aya makuru, abwira Umuseke ko byabereye mu kagari ka Kagina mu mudugudu wa Nyakarama.

Ati “Ni byo, ni umugore wari umaze amezi umunani yaratandukanye n’umugabo we. Yari yaragiye iwabo muri Gicumbi, mu Majyaruguru, ahamagara umugabo ko aje gusura abana (ariko) aza afite umugambi wo kumwica, atangira gutuka umugabo nyuma afata agafuni amukubuta muri nyiramivumbi aramwica.”

Gakuru yatubwiye ko ibi byabaye mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba kuri iki cyumweru, umwana mukuru bari bafite w’imyaka umunani ngo ni we wagiye gutabaza umuturanyi ko nyina yishe se.

Mukamuhizi Frida w’imyaka 43 ni we wishe umugabo we  Aloys Zirimabagabo w’imyaka 45, akaba nyuma yo kumwica yahise acika ubu akaba ari gushakishwa.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mukama buvuga ko bari bamaze amezi umunani batabana, ariko n’ubundi ngo bari barabanye mu buryo butemewe n’amategeko.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukama asaba abaturage kujya biyambaza ubuyobozi igihe bafite ibibazo aho gushaka kubyirangiriza.

Ati “Amakimbirane ntazabura, ariko igikemura amakimbirane si urupfu. Igihe bayagiranye bakwiye gusanga ubuyobozi kugira ngo natwe tumufashe, ni cyo tuba dushinzwe.”

Ubuyobozi bw’Umurenge ngo bugiye gukoresha inama abaturage b’ahabereye ubwicanyi mu rwego rwo kubahumuriza no kubaha ubutumwa bwo kwirinda ibyaha nk’ibi.

Mu mategeko ahana ibyaha mu Rwanda, umuntu wishe undi abigambiriye ashobora guhanishwa igifungo cya burundu.

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Hoya kandi ibi
    Nabyo byo kubona
    Umugore tics umugabo birababaje
    Biri kugenda bikura
    Ba mutima wurugo ko biri kuducanga koko

  • Kandi bariya bantu bava mumajyaruguru bari kutwanduriza akarere kbsa kuko mbere ntabwo twumvaga umugore wishe umugabo cg umugabo wishe umugore we muburasirazuba.
    Mbere yo kutwinjiramo bajye babanza babagenzure neza cg babasubize muntara zabo

  • ndabona uwishe agomba kwicwa nawe bikava munzira kuko byabaye nkimikino,ndababara iyo bavuga gufunga burundu ,uwishe mugenzi we ajye amukurikira naho ubundi bazamarana

  • UBWO YARI AHAZE IBIVUZO

  • iyi ni iminsi ya nyuma abantu bazaba banga ababo bakunda impiya musenge kuko birakomeye

  • Nyamara ikibazo cyo kwicana hagati y’abashakanye mu ngo z’abanyarwanda kiragenda gifata intera, nitutabishakira igisubizo hakiri kare tuzisanga mu maage atagira uko asa. Sosiyete nyarwanda irimo igenda isenyuka buhoro buhoro, ikaba ari nako igenda ita umuco nyarwanda uko bukeye n’uko bwije. Urasanga abagore bamwe batacyubaha abagabo, abagabo bamwe nabo ni uko, ndetse n’abana bamwe ntibacyubaha ababyeyi. Ariko kugeza aho umugabo yica umugore, cyangwa umugore akica umugabo, kandi ukabona buri wese muri bo ntacyo bimubwiye!!, ni akuumiro, ni amahano, ni uguta umuco. Ibyo bintu birimo birakungurira iki gihugu cyacu. NI UBUKUNGUZI BUTAGIRA IZINA.

    Ikintu cyitwa “uburinganire” muri iki gihugu kiragenda kitwereka uko bwije n’uko bukeye ko bamwe bashobora kuba baragifashe uko kitari. Bamwe ndetse dusigaye twibaza niba koko byari ngombwa kuzana iryo jambo (ahanini rishingiye kuri Politiki) mu mibereho nyarwanda y’umugabo n’umugore b’iki gihe. Twashoboraga gukoresha irindi jambo ryubaka, kuko iri dukoresha “ry’uburinganire” rifite muri ryo injyana yo gusenya.

    Ntitwashidikanya ko abazanye iri jambo “uburinganire”muri Politiki y’u Rwanda bari bagamije kubaka, no kurushaho guha amahirwe angana abarwubakanye, nyamara ariko uko bigenda bigaragara, bashobora kuzasanga ko icyo bari biteze ko rizazana, atari cyo kibaye, ko ahubwo ryakuruye ibindi bibazo batari biteze.

    Aabanyarwanda b’ingeri zose bari bakwiye gutekereza bihagije kuri iri jambo “uburinganire”, bakariha agaciro karyo nyako, kandi bagaharanira ko Sosiyete nyarwanda nshyashya yazanye iyo mvugo, itazicuza icyatumye iyizana. Ese koko tuzagere aho twicuza icyatumye iryo jambo (iyo mvugo) turizana?Ese koko bizagere aho dutangira kwibaza niba tutafata icyemezo cyo kurishyira mu kabati, tukarifungiranamo burundu, tukongera kwiberaho nk’igihe twabagaho ritaraza?? Hari uwo byashimisha se? simbihamya!!

    Bagore rero b’uru Rwanda nimube ba “mutima w’urugo”, mureke kuba ba “musenyarugo”. Bagabo namwe b’uru Rwanda nimube ba “mutwe w’urugo” mureke kuba ba “mutumarusenyuka”.

    Twese hamwe mureke duce bugufi, twubahane kugira ngo turwubake, ariko muri ubwo bwubahane tumenye ko Imana yaremye “Adamu” na “Eva”. Umugabo n’umugore babe inkingi ebyiri zifatanye zubatse inzu ya Sosoyete nyarwanda itajegajega. Ariko buri nkingi muri izo ebyiri zifatanye, ibe ifite ububasha n’ubushobozi bwayo bwihariye byo gufata igisenge cy’inzu ya Sosiyete nyarwanda, ku buryo imwe muri izo nkingi itakaje umwihariko wayo, itaba igifite ubushobozi bwo kubaka iyo nzu.

  • It is so sad. uyu mugore nareke kwihisha yihane agaruke Imana iramubabarira naho natihana azapfana ikidodo.

  • birababaje?

Comments are closed.

en_USEnglish