Tags : Col Tom Byabagamba

Gusoma urubanza rwa Col Byabagamba na Brig Rusagara BYIMUWE

*Urubanza rwabo rugiye kumara imyaka ibiri Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa 22 Werurwe Urukiko rukuru rwa Gisirikare i Kanombe rusoma imyanzuro yarwo ku rubanza rugiye kumara imyaka ibiri ruburanishwa, ariko byatangajwe ko iri somwa ryimuriwe tariki  31 Werurwe 2016. Uru rubanza ruregwamo abasirikare bakuru Col Tom Byabagamba na Brig Gen Frank Rusagara (wasezerewe mu […]Irambuye

Col.Tom Byabagamba na Gen.Rusagara basabiwe gufungwa imyaka 22

*Umushinjacyaha yanasabiye Col Tom Byabagamba kuzamburwa amapeti yose ya gisirikare n’uburenganzira bw’umuturage naramuka akatiwe imyaka irenze itanu y’igifungo. *Kuri Col Byabagamba na Brig Gen Rusagara basabiwe imyaka 22 n’ihazabu ya miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda, Sgt Kabayiza asabirwa imyaka 6 n’ihazabu ya miliyoni eshanu. *Col Byabagamba ni we uraye avuze ‘ijambo rya nyuma’ ku rubanza […]Irambuye

Mu rubanza rw’abasirikare: Nta mutangabuhamya uzongera kumvwa

*Brg Gen Aloys Muganga wagombaga gutanga ubuhamya ntiyabonetse *Umucamanza yanzuye ko nta mutangabuhamya uzongera kumvwa. Kuri uyu wa gatanu mu gitondo BrgGen. Aloys Muganga wagombaga kumvwa nk’Umutangabuhamya ushinja Col.Tom Byabagamba ntiyagaragaye mu rukiko kubera impamvu z’akazi, umucamanza ahita afata icyemezo ko nta mutangabuhamya uzongera kumvwa muri uru rubanza rw’abasirikare bakuru. Ku isaha ya saa 09h […]Irambuye

Col. Karege yashinje Rusagara kuvuga amagambo asebya Leta n’Umukuru w’Igihugu

*Umutangabuhamya Col (Rtd) Camile Karege yemeye ko yavuze iby’uburwayi bwo mu mutwe kuri Rusagara, *Col (Rtd) Camile Karege yanavuze ko Rusagara yatinze gufungwa, *Rusagara yavuze ko Col Jules yabeshye akavuga ko nta bucuti bwihariye bafitanye kandi bafitanye n’isano. Ngo bamenyanye muri 1981, *Rusagara yanenze Col Jules wamwise ‘Igisambo’, *Col (Rtd) Camile Karege yinjiye mu cyumba […]Irambuye

Yiregura, Frank Rusagara yavuze ko David Kabuye yivuguruje mubyo amushinja

Urubanza ruregwamo bamwe mu basirikare bakuru Frank Rusagara (wari Brg Gen) na Col Tom Byabagamba, rwasubukuwe kuri uyu wa kabiri. Frank Rusagara yiregura ku byaha byo gusebya ubutegetsi buriho n’umukuru w’igihugu kandi ari umuyobozi,  ubwo yari amaze kongera kubisomerwa n’ubushinjacyaha. Rusagra yavuze ko David Kabuye, uri mu bamushinja, yivuguruza mu nyandikomvugo ze zimushinja. Inteko iburanisha […]Irambuye

BrigGen Frank Rusagara yashinjwe gusebya Leta avuga ko “U Rwanda

*U Rwanda “A police state…”, “A banana republic…”, “Our guy (Kagame) is finished…” ibyo ni amagambo umushinjacyaha yakoresheje ashinja Rusagara, * “U Rwanda rwagiye kurwana intambara zo muri Congo ku nyungu z’abantu ku giti cyabo…”, * “Museveni is a smart guy, he handles DRC issues smartly, our guy is fineshed” * “Ibihano u Rwanda rwafatiwe, […]Irambuye

Col Byabagamba yashinjwe n’ibyaha ngo yakoreye muri South Sudan

Kuri uyu wa mbere nibwo urubanza Col Tom Byabagamba wahoze mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu na bagenzi be (retired) Brig Gen Frank Rusagara na Francois Kabayiza wari umushoferi we rwatangiye kuburanishwa mu mizi mu rukiko rukuru rwa girisikare. Col Byabagamba niwe waburanye uyu munsi. Mu byaha bine ashinjwa harimo ibyo yakoreye muri Sudan y’Epfo ubwo […]Irambuye

Ubujurire bwa Col Tom Byabagamba na bagenzi be bwateshejwe agaciro

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Ukuboza 2015, Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko ubujurire bwa Col. Tom Byabagamba n’abo bareganwa nta shingiro bufite rutegeka ko bakomeza kuburana bari hamwe. Col Tom Byabagamba ukibarizwa mu ngabo z’u Rwanda (RDF), areganywa na Brig Gen (Retired) Frank Rusagara na Sgt. Francois Kabayiza wari umushoferi wa Rusagara. Bari bajuririye […]Irambuye

Col Tom wari witeguye kuburana, urubanza rwe rwimuriwe mu Ukuboza

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwanzuye ko urubanza rwa Col Tom Byabagamba, uregwa hamwe na Brig Gen (wasezerewe) Frank Rusagara na Sgt (wasezerewe) Kabayiza Francois, rusubikwa nyuma y’uko Me Buhura Pierre Celestin wunganira Rusagara atagaragaye mu rukiko; gusa Col Tom Byabagamba yabwiye urukiko ko yari yaje yiteguye kuburana. Ku isaha ya saa 12h10, Inteko y’abacamanza bayobowe […]Irambuye

Uwunganira Frank Rusagara uyu munsi niwe wabuze mu rukiko

Mu rubanza Ubushinacyaha bwa Gisirikare buregamo Col Tom Byabagamba na bagenzi be ibyaha birimo “Gusuzugura ibendera ry’Igihugu no kwangisha Abaturage ubutegetsi buriho; kuri uyu wa 29 Kamena, umwe mu baregwa yabwiye Urukiko ko atashobora kuburana kubera uburwayi, naho Abavoka bitabiriye iburanisha bavuga ko batamenyeshejwe mu nzira nyayo ibyemezo bafatiwe bityo urubanza rurasubikwa kuko batari bishyura […]Irambuye

en_USEnglish