Digiqole ad

Gusoma urubanza rwa Col Byabagamba na Brig Rusagara BYIMUWE

 Gusoma urubanza rwa Col Byabagamba na Brig Rusagara BYIMUWE

Col Byabagamba, Frank Rusagara na Francois Kabayiza mu rubanza

*Urubanza rwabo rugiye kumara imyaka ibiri

Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa 22 Werurwe Urukiko rukuru rwa Gisirikare i Kanombe rusoma imyanzuro yarwo ku rubanza rugiye kumara imyaka ibiri ruburanishwa, ariko byatangajwe ko iri somwa ryimuriwe tariki  31 Werurwe 2016. Uru rubanza ruregwamo abasirikare bakuru Col Tom Byabagamba na Brig Gen Frank Rusagara (wasezerewe mu gisirikare) baregwa ibyaha (ibyo bahuriyeho) birimo gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi hamwe no gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Col Byabagamba, Frank Rusagara na Francois Kabayiza mu rubanza kuri uyu wa kane
Col Byabagamba, Frank Rusagara na Francois Kabayiza mu iburanisha mu mpera za 2014. Photo/Umuseke

Ubuvugizi bwa Minisiteri y’ingabo bwemereye Umuseke ko gusoma uru rubanza byimuwe ariko ntabwo impamvu zabyo zatangajwe.

Ni mu rubanza rwakurikiranywe cyane muri iki gihe cyose kuko aba bombi ari abantu bakomeye mu ngabo no mu butegetsi kandi bafite icyo bapfana (ni abaramu).

Col Byabagamba yahoze ari umuyobozi mu ngabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu naho Rusagara yakoze imirimo myinshi irimo; kuyobora ishuri rya gisirikare i Nyakinama, yakuriye kandi uru rukiko ruri kumuburanisha, mbere yo kugirwa attache militaire muri Ambasade y’u Rwanda muri UK, ibi bivugwa (na Chimpreports) ko byaba ari n’intandaro yo gushwana n’ubutegetsi buriho agatangira kubusebya.

Ibyaha baregwa ni ibishingiye ku byo bagiye bavuga/bandika babwira abasirikare bagenzi babo cyangwa inshuti zabo. Bamwe muri bo baje kubashinja muri iri buranisha.

Aba bagabo barareganwa n’uwari umushoferi wa Frank Rusagara, Francois Kabayiza we uregwa guhisha ibimenyetso byagenza icyaha kuko yafashe imbunda shebuja yari atunze binyuranyije n’amategeko (nk’uko ubushinjacyaha bubivuga) akazijyana kwa Byabagamba amaze kumenya ko shebuja yatawe muri yombi ziri mu byo ashinjwa.

Iburanisha ryagiye ryumvikanamo ibirego bishingiye ku byo aba bagabo bagiye batangaza bamaze kuvanwa ku murimo mikuru bariho.

Col Byabagamba wari waroherejwe mu butumwa muri Sudan ko byamubabaje bigatuma atangira ibikorwa byo gusebya ubuyobozi bwa Perezida Kagame nk’uko byagarutsweho n’abamushinje. Kugeza ku mashusho yerekanywe mu rubanza bivugwa ari we ubwo yari muri Sudan atateye isaluti ya gisirikare ubwo ibendera ry’igihugu ryazamukaga. Byabagamba aya mashusho yarayahakanye ayita tract kuko nta nyirayo nta n’igihe kizwi yafatiwe.

Abaregwa bagiye bahakana ibyo baregwa byose, bakavugwa ko nta bimenyetso bifatika bibahamya ibyaha bo bise ko bishingiye ku magambo gusa.

Abaregwa bagiye bavuga ko ibyaha baregwa byaba bifitanye isano n’umuvandimwe wabo David Himbara (mukuru wa Tom Byabagamba/muramu wa Rusagara) urwanya Leta y’u Rwanda mu ishyaka RNC ritemewe mu Rwanda.

Ku byaha barezwe aba babiri bakuru Ubushinjacyaha bwabasabiye buri umwe igifungo cy’imyaka 22 n’ihazabu ya miliyoni umunani. Naho Francois Kabayiza asabirwa gufungwa imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyoni eshanu.

Bafata ijambo rya nyuma kuri uru rubanza no ku bihano basabiwe n’Ubushinjacyaha; Col Tom Byabagamba we byabaye nk’ibitungurana ahubwo avuga uburyo afunzwe bidasanzwe aho ngo abonana n’umuzaniye ifunguro gusa mu mezi 18 ashize kandi kuva yajyanwa muri gereza (ku Murindi) aho afungiye hubatswe mu buryo bwihariye.

Aho yagize ati “Ndasaba ko Urukiko rutegeka ko mfungwa nk’abandi Banyarwanda.”

Gusa umwunganizi we Me Valery Gakunzi yakomeje gushimangira ko umukiliya we ari umwere aho yagize ati  “Sinsaba ko agabanyirizwa igihano, nta gihano akwiye, ikibazo si uko umuntu ataregwa ibinyoma, ikibazo ni uko Urukiko rwabibona ntirugire umuntu umwere.”

Rusagara we yavuze ko yizeye ko Urukiko ruzashishoza rukamurekura ntasazire muri Gereza.

Nta gihindutse, ijambo rizaba rifite Urukiko kuwa kane w’icyumweru gitaha i Kanombe.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Reka turebe akaza kuvamo gusa kurinje aba bagabo bararengana 100%.

  • Pole en avance guyz

  • Ubucamanza bwo mu Rda burahebuje kabisa. Donc gufunga umuntu bamuziza ngo twumvise avuga ngo…. ese muri civil law ni ryari freedom of speech ihinduka crime? Ese amategeko yo mu Rda afite umwihariko ku yandi mategeko yo mu isi hose!!
    Akebo ni geramo aba bagabo ni bihabgane gusa ababacira imanza nabo bidatinze bazacirwa imanza (what goes around, comes around).

    • Harya Gen rusagara we ntiyayoboye ruriya rukiko nukuvuga Ko azineza ukorukora ninkabyabindi bya Amama Mbabazi muri ugunda arega komisiyo yamatora nukubitega amaso byose bifitantanye isano (yitwandoriyobijya)

  • BAGIRWE ABERE

  • Buriya umuyobozi w’ubutegetsi nyubahirizategeko ntarafata umwanzuro!!!!

  • Umucamanza w’ Ikirenga mu Rda buriya ntiyabonye umwanya wo kubakanira urwo yumva bakwiriye! wait and see

  • Birenze akumiro…. Mbese Conny Bwiza we aba he Mama?kuki we batamufunze ngo bamukatire 25 ans? Rose M.nkomeje nawe bamukatire 30ans? Mbega ubutabera….Mu RWANDA!!! Puuuuu

  • Akebo kajya iwamugarura di!

  • Umucamanza wu Rwanda buriya ntarabona umwanya wo kuvuga ibihano abacira ariko koko ubu ibi bintu byo gukomeza kurenganywa mu Rwanda bizashira bigenze bite aho bukera Abanyarwanda bose bazajya ba buranywa kubera bavuze ibi tandukanye nibyo Nyakubahwa ashaka cg yumva muri we ntawundi ugomba gutekereza, nukuri iki runga kiri kwenda kuruka peee, bimaze kurenga kwihangana.

Comments are closed.

en_USEnglish