Digiqole ad

Col Byabagamba yashinjwe n’ibyaha ngo yakoreye muri South Sudan

 Col Byabagamba yashinjwe n’ibyaha ngo yakoreye muri South Sudan

Me Gakunzi Valery na Col Tom Byabagamba yunganira

Kuri uyu wa mbere nibwo urubanza Col Tom Byabagamba wahoze mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu na bagenzi be (retired) Brig Gen Frank Rusagara na Francois Kabayiza wari umushoferi we rwatangiye kuburanishwa mu mizi mu rukiko rukuru rwa girisikare. Col Byabagamba niwe waburanye uyu munsi. Mu byaha bine ashinjwa harimo ibyo yakoreye muri Sudan y’Epfo ubwo yariyo mu butumwa bwa UN, Byabagamba yavuze ko bitunguranye cyane kuko ibyo byaha bitari mu byo yarezwe afatwa. Byose yabihakanye.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa mbere Col Byabagamba n'umwinganizi we
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa mbere Col Byabagamba n’umwinganizi we Me Gakunzi Valery

Iburanisha ryatangiye hafi saa sita z’amanywa n’ubwo byari biteganyijwe ko ritangira saa tatu, bahereye kuri Col Tom Byabagamba ni nawe waburanye gusa mu iburanisha ryarangiye ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba. Rukazamo no guterana amagambo bya hato na hato hagati y’ubushinjacyaha n’uregwa, umucamanza akabihaniza.

Umushinjacyaha yatangiye afata umwanya asoma ibyaha bine Col Byabagamba aregwa, ibyo byaha ni; kwamamaza nkana ibihuha agamije kwangisha rubanda ubutegetsi buriho, gukora ibikorwa bigamije gusebya Leta uri umuyobozi, Gusuzugura urwego rw’igihugu, icyaha cyo guhisha nkana ibimenyetso byo kugenza icyaha gikomeye no guhana abakoze icyaha gikomeye.

Ibi byaha akaba yabisomanaga n’ingingo z’amategeko zibihana mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda.
Umushinjacyaha yavuze ko kuri buri cyaha iperereza ryakozwe rifite ibimenyetso bishyigikira buri cyaha.

Byari bisanzwe bimenyerewe muri uru rubanza ko Col Tom Byabagamba ashinjwa ibyaha bishamikiye ku guhisha ibimenyetso byo kugenza icyaha gikomeye bifitanye isano n’ibiregwa Brig Gen (retired) Frank Rusagara na Francois Kabayiza, ariko uyu munsi humvikanye n’ibindi bishamikiye ku cyaha cyo kwangisha rubanda ubutegetsi buriho ngo yakoreye muri Sudan.

Ku cyaha cyo gukora ibikorwa bigamije gusebya Leta uri umuyobozi, Umushinjacyaha yagize ati “Ni icyaha gikomoka ku magambo yagiye abwira abantu batandukanye mu bihe bitandukanye, amagambo yari agamije kubakangurira kwanga ubutegetsi buriho akoresheje kubabwira amagambo y’ibinyoma atigeze agenzura nk’uko bigaragara mu nyandiko mvugo zitandukanye z’abasirikare babanaga nawe muri South Sudan, kandi yabibabwiraga ari we ubakuriye, aho yari umuyobozi mukuru wungirije w’ubutumwa bwa UN bwari aho muri South Sudan mu 2013.”

Umushinjacyaha yagiye agaruka ku buhamya bwa buri mutangabuhamya mu basirika babanaga na Col Tom Byabagamba mu butumwa muri South Sudan basobanura aho bihuriye n’ingingo z’amategeko bavuze.

Umushinjacyaha avuga ko hari n’aho yasangizaga abandi basirikare bakuru inyandiko zirimo ibinyoma zisebya Leta kandi ari umusirikare mukuru ntagire icyo azinengaho ahubwo ngo akazikwirakwiza ku bandi basirikare bakuru gusa.

Umushinjacyaha yavuze ku nyandiko mvugo z’ubuhamya bwa bamwe mu basirikare barimo ba Colonels na Lt Colonels yavugaga mu mazina yabo, n’abandi bo kuri uru rwego batanze ubuhamya, bavuga uko bari muri Sudani y’epfo Col Byabagamba yari afite imyitwarire idakwiye umuyobozi. Ngo harimo nko kwanga nkana kwitabira ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi n’izindi gahunda zahuzaga abasirikare. Ngo agaragaza ko ari umurakare udashaka gushyira hamwe n’abandi muri gahunda zose.

Byabagamba yafashe umwanya uhagije wo kwiregura

Col Byabagamba imbere y'ubutabera bwa gisirikare yiregura, Brig Gen (retired)Frank Rusagara na Francois Kabayiza inyuma ye biregura
Col Byabagamba imbere y’ubutabera bwa gisirikare yiregura, Brig Gen (retired)Frank Rusagara na Francois Kabayiza inyuma ye biregura

Col Byabagamba wari wanashyigikiwe n’umugore we udasiba iburanisha, yahakanye yeruye ibyaha ashinjwa n’umushinjacyaha, ndetse avuga ko atunguwe no kumva ashinjwa ibyaha bishya ngo yakoreye muri Sudan y’Epfo bitari mu byaha yashinjwaga afatwa.

Col Tom Byabagamba yavuze ko iby’inkuru zisebya Leta y’u Rwanda ngo atagiraga icyo avugaho ngo ntiyumva ukuntu ari icyaha, ngo kereka iyo aba ashinjwa ibyo yazanditseho azishyigikira.

Col Tom Byabagamba mu kwiregura kwe yanyuzagamo agahindukira akareba ubushinjacyaha (kuko yari ahagaze imbere y’abacamanza abashinjacyaha bari inyuma) byagezeho baterana amagambo bamushinja kuburana abatunga intoki nawe abashinja imigirire nk’iyo maze biba ngombwa ko umucamanza abasaba gutuza no kwibuka ingingo ya 157 igena amategeko n’ibihano ku warenze ku bwubahane busabwa ababuranyi mu rukiko.

Col Byabagamba yavuze ko bariya basirikare batanze ubuhamya bamushinja ntaho yahuriraga na bo uretse akanya gato k’ikiruhuko yabonaga kubera akazi kenshi.

Yavuze ko bamwe muri bariya basirikare bamushinja (n’amazi yabo) ko ubwo yagiye mu butumwa muri South Sudan mu Ukuboza 2012 bo bariho barangiza igihe cyabo bavayo, ko rero atumva ukuntu bamushinja batari bahari.

Col Byabagamba yireguye ku cyaha kimwe muri biriya bine aregwa, mu iburanisha ritaha Ubushinjacyaha bwavuze ko buzagenda buzana ikimenyetso ku kindi kuri biriya byaha ndetse berekana uburyo ibyaha Col Byabagamba aregwa bifite aho bihuriye n’ibiregwa Brig Gen Rusagara ariyo mpamvu mu iburanisha ritaha bazahera kuri Rusagara.

Iri buranisha ritaha rizaba kuba tariki 11 Ukuboza saa tatu za mugitondo.

 
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Tout se paie ici bas

  • Amaherezo uyu mugabo bazanamushinja ko ariwe wishe Yesu kandi yari ataravuka. kuko mbona abashinjacya bariyemeje gutahura niba yaranonkaga areba hirya igihe yari akiri muto.

    • Yewe ga Makenga, wasetsa n’uvuye guta nyina rwose. Burya ngo akabi gasekwa nkakewza koko.

  • ariko se gukangurira umuntu kwanga ubutegetsi ko mbona atari icyaha ahubwo ari uburenganzira?

  • Ahubwo se hari itegeko ritegeka umuntu gukunda ubutegetsi?abazi amategeko mwansobanurira.

  • Muge mwitondera imvugo zanyu.

  • makenga wambabariye ukampa adress zawe koko ko nkunze uburyo uzi gusetsa??tujye twisekera kuko mbona iyi si wihaye kubabara wapfa igihe kitaragera..makenga plz mpa izo adress twibere incuti

  • Makenga we rata ujye ukenga wabona uyu nguyu ukwaka numero uyimuhaye ukagenda nka Nyomberi nta nshuti ikibaho.

  • Oya rwose nanjye ibi byaha biransekeje kwe kwekwekweeeeeeeeee,

Comments are closed.

en_USEnglish