Digiqole ad

Col Tom wari witeguye kuburana, urubanza rwe rwimuriwe mu Ukuboza 2015

 Col Tom wari witeguye kuburana, urubanza rwe rwimuriwe mu Ukuboza 2015

Kuri uyu wa kabiri ubwo Col Tom Byabagamba yari amaze kumva ko urubanza rwe rushyizwe mu mwaka utaha wa 2016

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwanzuye ko urubanza rwa Col Tom Byabagamba, uregwa hamwe na Brig Gen (wasezerewe) Frank Rusagara na Sgt (wasezerewe) Kabayiza Francois, rusubikwa nyuma y’uko Me Buhura Pierre Celestin wunganira Rusagara atagaragaye mu rukiko; gusa Col Tom Byabagamba yabwiye urukiko ko yari yaje yiteguye kuburana.

Kuri uyu wa kabiri ubwo Col Tom Byabagamba yari amaze kumva ko urubanza rwe rushyizwe mu mwaka utaha wa 2016
Kuri uyu wa kabiri ubwo Col Tom Byabagamba yari amaze kumva ko urubanza rwe rushyizwe mu mwaka utaha wa 2016

Ku isaha ya saa 12h10, Inteko y’abacamanza bayobowe na Maj. Bernard Hategeka nibwo yari yinjiye mu rukiko, mu gihe ku masaha ya saa tatu, umugore wa Tom Byabagamba, na bamwe mu bo mu miryango y’abandi baregwa bari bageze mu rukiko.

Indi nteko y’abacamanza yabanje gusoma imanza eshatu zirimo iz’abasivili baregwa ibyaha bifite aho bihurira n’abasirikare, ndetse n’imanza ebyiri z’abasirikare.

Abacamanza bageze mu rukiko basabye ababurana guhaguruka bababaza niba biteguye kuburana, ndetse n’icyo ababunganira bavuga. Bose uko ari baturu, Tom Byabagamba, wari ufite inyogosho igezweho, yavuze ko yiteguye kuburana, ndetse na Me Gakunzi Valery umwunganira.

Kabayiza Francois yabwiye urukiko ko yiteguye kuburana ku giti cye adahagarariwe n’umwunganizi, ariko atanga inzitizi y’uko, “Kuburana kandi mu rukiko rw’Ikirenga baraburanye ubujurire ku itandukana ry’urubanza, urubanza rukaba rutarasomwa, byaba ari ukuvutswa uburenganzira.”

Brig Gen Rusagara we yavuze ko ataburana adafite umwunganira, Me Buhura utagaragaye imbere y’urukiko ndetse akaba atasobanuye impamvu zo kubura kwe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uku kutagaragara mu rukiko kwa Me Buhura ari imyitwarire idahwitse, ndetse ko Urukiko mu bubasha bwarwo rugomba kubaha uburenganzira bakavugana, bitaba ibyo akihanangirizwa cyangwa agasimbuzwa.

Perezida w’inteko iburanisha uru rubanza, na we yavuze ko hagendewe ku byavuzwe na Me Gakunzi ko Buhura atitabye urukiko bitewe n’uko yavugiye mu Rukiko rw’Ikirenga ko atazitaba hataratangazwa umwanzuro ku bujurire, ngo byaba ari agasuzuguro.

Ubushinjacyaha bwavuze ku mpamvu ebyiri urukiko rwaheraho rusubika urubanza, zirimo kuba hafashwe icyemezo cyo kuruburanisha Urukiko rw’Ikirenga ruri hejuru y’izindi nkiko zose rutaratanga umwanzuro ku bujurire bwatanzwe n’abaregwa bwo kubatandukanya mu rubanza, byaba ari nko gukora ibizaba imfabusa.

Ndetse, umushinjacyaha Lt Mukunzi Faustin yavuze ku mbogamizi ya Gen Rusagara ku kuba atari afite umwunganira, avuga ko ari uburenganzira bwe igihe amushaka, bityo ko atabuvutswa.

 

Tom Byabagamba yari yaje yiteguye kuburana

Byabagamba yagize ati “Ngewe naje niteguye kuburana kuko ubushize mwari mwanze ubujurire bwacu muvuga ko budafite ishingiro.”

Me Gakunzi umwunganira yongeyeho ati “Twiteguye kuburana tugasobanura ibyo Col Tom aregwa.”

Nyuma y’impaka zamaze iminota 30, Maj Hategeka yavuze ko urukiko Rukuru rwa Gisirikare ntawarwambuye ububasha bwo kuburanisha uru rubanza, kuko ngo n’Amadosiye yose nirwo ruyafite, gusa ngo inzitizi isuzumwa ni iy’uko umwe mu baregwa (Rusagara) adafite umwunganira.

Urukiko rwahise rufata umwanzuro wo gusubika urubanza kugera tariki ya 06 Mutarama 2016. Urukiko rwabajije ababurana icyo babivugaho, maze Me Gakunzi Valery ahita asaba urukiko guhindura itariki, iburanisha rigashyirwa imbere.

Ati “Ku bw’inyungu z’uwo nunganira, iyi tariki ntiyashyirwa mu mwaka utaha, ahubwa mwareba indi tariki yose yo mu kwezi k’Ukuboza 2015.”

Urukiko rwahise rushyira itariki y’urubanza ku ya 07 Ukuboza 2015, ni nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga ruzaba rwasomye umwanzuro ku bujurire bwatanzwe bwo gutandukanya abaregwa mu rubanza, isomwa riteganyijwe tariki ya 04 Ukuboza 2015.

Uru rubanza rwari rwasubitswe tariki ya 24 Nyakanga 2015, bisabwe n’Umwunganizi wa Col Tom Byabagamba. Col Byabagamba, yabaye Umukuru w’Umutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu (Republican Guard), we na Rusagara na Kabayiza baregwa ibyaha birimo guhungabanya umutekano w’igihugu.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Ibi buintu sha hari ikiba kibyihishe inyuma! ukuntu bamwogoshe bishatse gusobanura iki

    • Ukuntu bamwogoshe cyangwa ukuntu yaje yiyogoshesheje? Ndumva ntawe ushinzwe kumwogosha cg kumwogoshesha.Niwe ubyikorera. Ahubwo wowe ushatse gusobanura iki?

      • Ariko c Wamugani Wawe Inyogosho Isobanuye Iki ???

    • Arakeye arasa neza. Ntimugashakira ikibazo aho kitari. Turindire Ukuboza si kera.

  • Na apowe abo yafungishije nawe si bake,!

  • Ewana, uriya mutype arasobanutse! Urabona ukuntu akeye! Nubwo yazagwa mu munyururu mais il est très beau, smart kandi urabonako rwose no kumutima hakeye!

    Ihangane mwan wa mama. Turagukunda cyane! Ukomdze ufite umucyo, naho abo bagucira urw pilato n’ubundi ntacyo bizabamarira!

  • blanc bonet bonet blanc

Comments are closed.

en_USEnglish