Digiqole ad

Uwunganira Frank Rusagara uyu munsi niwe wabuze mu rukiko

 Uwunganira Frank Rusagara uyu munsi niwe wabuze mu rukiko

Mu rubanza Ubushinacyaha bwa Gisirikare buregamo Col Tom Byabagamba na bagenzi be ibyaha birimo “Gusuzugura ibendera ry’Igihugu no kwangisha Abaturage ubutegetsi buriho; kuri uyu wa 29 Kamena, umwe mu baregwa yabwiye Urukiko ko atashobora kuburana kubera uburwayi, naho Abavoka bitabiriye iburanisha bavuga ko batamenyeshejwe mu nzira nyayo ibyemezo bafatiwe bityo urubanza rurasubikwa kuko batari bishyura amande baciwe. Umwunganizi wa Rusagara we ntiyigeze ahahinguka.

Col Byabagamba aganira na Frank Rusagara mu iburanisha ryo kuri uyu wa mbere. Kabayiza wari umushoferi wa Rusagana nawe ari iruhande rwabo
Col Byabagamba aganira na Frank Rusagara mu iburanisha ryo kuri uyu wa mbere. Kabayiza wari umushoferi wa Rusagana nawe ari iruhande rwabo

Saa yine na 45 nibwo abacamanza binjiye mu cyumba cy’iburanisha kuri uyu wa mbere. Frank Rusagara niwe mu baregwa winjiye adafite umwunganizi mu mategeko, umwunganizi we yavuze ko atazagaruka mu rukiko icyifuzo cyabo kitumviswe.

 

Iburanisha riheruka ryahagaze kuko abunganira abaregwa batari baryitabiriye ndetse bacibwa n’ibihumbi 300 kuri buri umwe by’amande mbonezamubano yo gutinza urubanza ku bushake batanatanze impamvu.

Mu iburanisha rya none; Umucamanza yabanje kugaragaza ko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere Urukiko rwakiriye ibaruha yanditswe na Sgt Kabayiza Francois (Rtd) asaba ko urubanza rwasubikwa kuko ubuzima bwe bugeramiwe kubera uburwayi bwo gususumira amaranye igihe ndetse n’imiti ahabwa ituma acika intege.

Nta mpaka ndende zagiwe kuri ubu busabe gusa ubwo yabazwaga icyakorwa ku cyifuzo cy’uwo yunganira; Nkuba Milton wunganira Kabayiza yabanje gusabwa kubanza kwerekana aho yishyiriye amande yaciwe asubiza ko atigeze amenyeshwa iby’icyemezo yafatiwe gusa ko yawumvise ndetse akaba awujurira.

Nkuba Milton ati “ Ntabyo nakoze kuko byanafashweho icyemezo ntahari, mu buryo buri Formulaire (bugiye umujyo umwe) nibwo nkimenya ko naciwe amande.”

Nkuba yahise asaba umwanditsi w’Urukiko kumwandikira ko ajuririye iki cyemezo gusa Umucamanza amwibutsa ko iki cyemezo kitajuririrwa, ariko ntiyashirwa avuga ko azajurira urukiko rw’Ikirenga ahita anasaba Urukiko gufata ko ubwo bujurire bwe buhari kuko icyemezo yafatiwe kinyuranyije n’amategeko.

Mugenzi we; Me Valerie Gakunzi ntibahuje dore ko yavuze ko iki cyemezo cyubahirije amategeko ariko ko nawe atakimenyeshejwe mu buryo bugenwa n’itegeko.

Me Gakunzi ati “…jye ndemera ko cyafashwe hakurikijwe amategeko ariko nacyumvise muri media, ntabwo Urukiko rwatanze notification (icyemezo cyo mu nzira z’amategeko) yacyo.”

Ubushinjacyaha bwakunze kugaragaza ko imyitwarire y’ababuranyi n’ababunganira igamije gutinza urubanza, kuri uyu wa mbere bwongeye kubigarukaho buvuga ko ibi byo kuba abavoka batishyura amande baciwe nabyo bigamije kudindiza urubanza.

Ubushinjacyaha bwahise bunagaruka kuri Me Buhuru Pierre Celestin, wunganira Frank Rusagara, utagaragaye mu iburanisha aho bwavuze ko akwiye kuzabibazwa ubwo azaba yitabiriye iburanisha.

Abajijwe amakuru y’umwunganizi we utitabye Urukiko; Brig Gen Frank Rusagara (Rtd) yasobanuriye Urukiko ko mu iburanisha riheruka Me Buhuru yavuze ko yajuririye icyemezo cyafatiwe umukiliya we (cyo gutandukanya imanza) ndetse avuga ko atazongera kwitaba uru rukiko mugihe Urukiko rw’Ikirenga rutagitanzeho icyemezo bityo ko ari yo mpamvu ashobora kuba atagaragaye mu iburanisha rya none.

Urukiko rwashise rusobanurira uregwa ko mu gihe izi manza zidahuje ikiburanywa; Me Buhuru agomba kwitaba muri uru rubanza gusa Ubushinjacyaha buvuga ko iyi myitwarire ya Buhuru nayo igamije gutinza urubanza kuko idakwiye umunyamategeko nkawe.

Abajijwe niba ashobora kuzashaka undi mwunganizi mu gihe Me Buhuru yaba atagarutse; Frank Rusagara yagize ati “ …Byantwara igihe ariko icyo urukiko rwategeko nicyo nakora.”

Ikibazo cy’amande; Me Gakunzi Valeri yashatse kukigarukaho inshuro nyinshi gusa Umucamanza akamuhagarika amubwira ko iki cyemezo kitagibwaho impaka ndetse yibutsa abo cyafatiwe ko ubundi bakwiye kucyubahiriza kikimara gufatwa.

Ni nayo ntandandaro yonyine yatumye Urubanza rusubikwa kuko uburwayi bwa Kabayiza; umucamanza yavuze ko butahagarika urubanza kuko ibyaha baregwa bidakomeye.

Umucamanza yavuze ko ingingo y’ 147 mu gitabo cy’amategeko agenga imiburanishirize y’imanza z’Inshinjabyaha ingena ko mu gihe abantu bakurkiranyweho ibirego bitarenza igihano cy’imyaka itanu y’igifungo; uregwa ashobora kohereza umwunganira mu gihe we yaba ari ahantu hazwi.

Umucamanza yimuriye iburanisha ku itari 24 Nyakanga nyuma yo kubyumvikanaho n’impande zombi (Ubushinjacyaha; abaregwa n’ababunganira).

Martin NIYONKURU & Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Nu kugerageza abarebwa niki kibazo nki mfura bagahurira kuri table ronde bagacoca ibifutamye bigakemuka nibuze twe batoya tubikuremo isomo.

    Niko mbibona niko mbyifuza.

  • ntagitekero mfite

  • hanyuma se kuki umuntu atatanga nka miliyoni 100 kugiranga baburane bafungishijwe ijisho?

  • ibyisi nigatebe gatoki…. kariya nako ngashinyaguro bajye bareka bitabe batambaye uniform…….birakaze

  • Kubera ko aba bagabo hari ibindi byiza bakoreye abanyarwanda, nubwo nyuma bakoze ibibata mu kagozi, muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge twamaze kwemera nk’umuti. Nshingiye ko jye ubwange nababariye abahutu bancucuye, ngasigara mu itongo nka ya nkware, ubu nkaba nturanye ngasangira nabo. mwo kabyara mwe, mujye mubabarira nubwo baba batazigusabye. hari igihe ndeba amafoto ya bano bagabo nabihuza na genocide bahagaritse nkumva mbagiriye impuhwe. ariko mwibuka guhagarika genocide interahamwe zishinyitse amaso!!!

  • Ariko mu rwanda kuki bashyinyagurira abantu? Aba bagabo rwose bari kuba trainer dans la justice kandi on est tous conscient ko nta byaha bafite..nonese ibyo byaha I rwanda bihiro ari bimwe kubaregwa bose ngo “kwangisha abaturage ubutegetsi buriho” iki kirego abantu bose barakiregwa I dont even know whats it means kwangisha ubutegetsi ..franchement abategetsi bahindure their mannners..kuko every person can have a diff point of view whith another person #Liberite d expression

  • Rwose aba bagabo niba hari n,ibyaha bakoze bakwiye kubabarirwa ariko mbona ntanibyo barazira ubusa.

  • Aba bagabo Batatu batandukaniye he na Karake karenzi? Nabo ni Abasirikare ? Niba ari abasarikare bo ntibari mu bahagaritse Jenoside please nabo nibahabwe Bail bariya babiri bajye ahabona baje mu rrukuta

  • Politiki.nange ntyo.

  • Harya ubu nibwo bumwe nubwiyunge? Ubu se niba bari gukanda aba bagabo nka Byiringiro aje bamugira gute? Muhite mumenya impamvu abantu bagizwe abere Arusha nta numwe ushaka kuza mu Rwanda.

  • Aba bagabo nubwo baba barakoze amakosa Ariko ibyiza bakoze nibyo byinshi nyakubahwa ongera ugire imbabazi nkuko uzihorana ubabarire aba bagabo nabari baraguhejeje ishyanga baguhiga bukware warabababariye urabagabira natwe utwigisha KU babarira abatugize infubyi tugasira twenyine kdi twari dufite umuryango munini turakwinginze I buka ababa bagabo ubutwari bagize bagata familly zabo bahara ubuzima bwabo bakabohora urwanda hamwe Nawe nyakubahwa bagirire imbAbazi Nta muryango utagira ikigoryi ubwo nabo baratunaniye imANA iguhe umugisha nyakubahwa uzakomeze utuyobore ntawundi dore abandi bakomeje kutubera ibigwari

Comments are closed.

en_USEnglish