Digiqole ad

Ubujurire bwa Col Tom Byabagamba na bagenzi be bwateshejwe agaciro

 Ubujurire bwa Col Tom Byabagamba na bagenzi be bwateshejwe agaciro

Ubushize ubwo Col Tom Byabagamba yari imbere y’urukiko rukuru rwa Gisirikare (UM– USEKE)

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Ukuboza 2015, Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko ubujurire bwa Col. Tom Byabagamba n’abo bareganwa nta shingiro bufite rutegeka ko bakomeza kuburana bari hamwe.

Ubushize ubwo Col Tom Byabagamba yari imbere y'urukiko rukuru rwa Gisirikare (UM-- USEKE)
Ubushize ubwo Col Tom Byabagamba yari imbere y’urukiko rukuru rwa Gisirikare (UM– USEKE)

Col Tom Byabagamba ukibarizwa mu ngabo z’u Rwanda (RDF), areganywa na Brig Gen (Retired) Frank Rusagara na Sgt. Francois Kabayiza wari umushoferi wa Rusagara.

Bari bajuririye Urukiko rw’Ikirenga basaba ko batandukanywa mu burbanza, kuko ngo abo babiri batakiri abasirikare bityo Urukiko rukuru rwa Gisirikare rukaba rudafite ububasha bwo kubaburanisha.

Kuri uyu wa gatanu tariki 4 Ukuboza, ku gicamunsi, Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko ubujurire bw’aba bagabo nta shingiro bufite ndetse ko bazakomeza kuburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare bari hamwe.

Umucamanza wasomye icyemezo cy’Urukiko, yavuze ko ibyaha bashinjwa ko bakoze babikoreye hamwe mu gihe kimwe.

Yavuze ko ibyaba byo gutunga imbunda n’amasasu biregwa Brig Gen Rusagara ni byo byatumwe ngo Col Tom Byabagamba aregwa guhisha ibimenyetso.

Yasobanuye ko itegeko rivuga ko igehe umusirikare n’abasevile bakoze ibyaha bari hamwe baburanisha n’urukiko rubifite ububasha.

Col Tom Byabagamba wabaye Umuyobozi Mukuru w’Ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu (Republican Guard) na bagenzi be bazasubira mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare tariki ya ya 07 Ukuboza 2015, urubanza rukomeza kuburanwa mu mizi.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Ko batavuze se noneho ko abacamanza b’u rukiko rw’ikirenga nabo bari kurwana ku mugati wabo nkuko babwiye ub’urwa gisirikare! Iby’isi ni amabanga pe.

  • Genda Afandi Tom uri smart! Ndagukunda cyane!Ihangane mwana wacu!

  • AF OK uri smart KBS

  • Sha nange Tom ndamukunda,yakoze Akazi gakomeye Cyane,arinda umukuru wigihugu agakorana ubunyamwuga kndi igihe kinini,arijye namurekura agasanga family ye,niba hari ikosa yakoze namubabarira ntamuntu udakosa,kndi nzi neza ko iryo kosa ntabwo yazarisubira

    • Metere ndakumva ariko rero bafite icyo bapfa mu nyungu za porotiki.Izi manza zose ni fake kandi abantu bose barabizi.Kuko icyo bazira turakizi twese.

  • Ahubwo bamurekuye baba bikozeho.kuko ni nacyo azira.azi umukuru w’igihugu kuva hasi kugera hejuru.Uko mubona no kwifoto, aricuza ibyiza byose yakoze akiturwa ibibi.Niyihangane isi nntigira inyiturano.nziko iyo ataba Tom, ubu tuba turi muyindi repubulika.

    Tom ihangane ugirirwa ineza nuwo yayigiriye aba agira Imana. si wowe wa mbere si nawe wa nyuma ngayo nguko.Semu.

  • Tom Imana izakurengere

  • mzese ntawe uzi impamvu tuzareba icyo urukiko rubivugaho naho kuvuga ngo numwere mwamubonye bamufunga ntimwigeze mujya mwi perereza niba arengana tuzabibona niba atarengana nabwo bizagaragara

  • Rwose Tom nubwo hari ibibi yakoze ariko nace bugufi asabe imbabazi, nyuma na muzehe wacu nku munyambabazi arebe uko yaca inkoni izamba kuko yamureze nkumuhungu we

  • oh afande komera

  • bagukanire urwo wakaniraga abandi ntavuze……..

  • Tujye tureba ibyiza umuntu yakoze twoye kwita kugakosa,Imana ko idufiteho ho ububasha uko tuzajya dukosa izajye iduhana?guhana siwo muti habaho no kwigisha,impamvu mbivuga nuko kurinda umutekano w’umukuru w’igihugu Imyaka ingana kuriya uba uri umuntu w’indashyikirwa,excellence afite ububasha buhagije bwo kubabarira nazirikana amajoro atasinziriye,ayo yamaraga atari kumwe numugore we ,nkamurekura.kuri jyewe niko mbyumva

  • Murebe indoro ya Tom. Abazi gusesengura muragira icyo mukuramo.

  • Uwicishije inkota wese nawe izicishwa indi ni uku bigenda gahoro gahoro ni cycle

Comments are closed.

en_USEnglish