Digiqole ad

Yiregura, Frank Rusagara yavuze ko David Kabuye yivuguruje mubyo amushinja

 Yiregura, Frank Rusagara yavuze ko David Kabuye yivuguruje mubyo amushinja

Rusagara arashinjwa na David Kabuye kuvuga amagambo ashishikariza kwanga ubutegetsi buriho. Photo/T.Kisambira

Urubanza ruregwamo bamwe mu basirikare bakuru Frank Rusagara (wari Brg Gen) na Col Tom Byabagamba, rwasubukuwe kuri uyu wa kabiri. Frank Rusagara yiregura ku byaha byo gusebya ubutegetsi buriho n’umukuru w’igihugu kandi ari umuyobozi,  ubwo yari amaze kongera kubisomerwa n’ubushinjacyaha. Rusagra yavuze ko David Kabuye, uri mu bamushinja, yivuguruza mu nyandikomvugo ze zimushinja.

Rusagara arashinjwa na David Kabuye kuvuga amagambo ashishikariza kwanga ubutegetsi buriho. Photo/T.Kisambira
Rusagara arashinjwa na David Kabuye kuvuga amagambo ashishikariza kwanga ubutegetsi buriho. Photo/T.Kisambira

Inteko iburanisha urubanza ruregwamo aba bagabo yahindutse, biba ngombwa ko icyaha cya mbere kiregwa Frank Rusagara gisubirwamo kugira ngo umucamanza mushya yinjire neza mu rubanza.

Iki cyaha cyo kwamamaza nkana ibihuha agamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho cyasubiwemo n’Ubushinjacyaha buvuga amagambo uregwa (Rusagara)yagiye avugira ahantu hatandukanye ndetse abibwira n’abantu batandukanye, muri bo harimo David Kabuye (Rtrd Captain) na Brig Gen Jules Rutaremera n’abandi basirikare bakuru babimushinja.

Muri ayo magambo harimo kuvuga ati “Our guy (Perezida Kagame) is finished.” Ngo akavuga ko Perezida Kagame ategekesha igitugu kandi ayobora igihugu wenyine uko ashaka.

Ko yavuze ko ‘amahanga amaze guhagarikira inkunga u Rwanda Perezida Kagame yashyizeho ikitwa Agaciro Development Fund kandi we (Rusagara) atemeranya nacyo’.

Ubushinjacyaha buvuga ko we nk’umusirikare mukuru w’umuyobozi ibi yabibwiraga abandi abasirikare bakomeye ndetse bayoboye abandi umuto muri bo yari Colonel. Ntibyaciriye aho kandi ngo amagambo nk’aya yayavugiye no mu nama y’ubukwe.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Frank Rusagara yashishikarije aba basirikare gukurikirana gahunda z’ishyaka RNC (ritemewe mu Rwanda) abasaba kumva Radio Itahuka kandi ngo icishwaho ibiganiro bisebya gusa Leta y’u Rwanda.

Umushinjacyaha ati “Nimutekereze Jenerali ushimagiza umwanzi, abibwira abasirikare bakuru.”

Ibi bikaba bikubiye mu buhamya bumushinja bwatanzwe na bariya basirika na bagenzi babo.

 

Rusagara yavuze ko ubwe yatanze miliyoni eshatu mu Agaciro Dpt Fund

Yiregura, Frank Rusagara wigeze kuba umuyobozi w’Urukiko rwa gisirikare, yabanje kubwira umucamanza ko na n’ubu atazi icyo afungiwe kuko yafashwe mu buryo butemewe n’amategeko akamara iminsi atandatu atazi icyo yafatiwe ndetse ko nta n’impapuro zimuta muri yombi zari zashyizweho.

Rusagara yabanje kugaragariza umucamanza ko ibyaha akurikiranyweho bamushinja ko yabikoze mu mwaka wa 2013 kandi ngo muri uyu mwaka kuva mu kwa kane kugeza mu kwezi kwa munani yari ari mu butumwa bw’akazi mu Ubwongereza.

Yiregura Rusagara yahereye ku buhamya bwatanzwe na David Kabuye (waruhukijwe mu ngabo ari ku ipeti rya Kapiteni). Kabuye akaba aherutse kurekurwa n’Urukiko rukuru nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gusebanya mu ruhame agakatirwa amezi atandatu, arenze igihe yari amaze afunze, akarekurwa.

Rusagara yabanje kuvuga ko byaba byiza David Kabuye azanywe mu Rukiko ibyo yamushinje mu nyandikomvugo akabimushinja imbonankubone.

Rusagara yagaragaje ko David Kabuye yivuguruje kuko kuwa 19/08/2014 yiyandikiye inyandikomvugo avuga ko atigeze yumva na rimwe Frank Rusagara anenga umukuru w’igihugu. Ariko ko nyuma ku itariki 21/08/2015 David Kabuye yakoreshejwe inyandiko ikaza ihabanye n’ibyo yiyandikiye mbere.

Iyi nyandikomvugo ya kabiri ya Kabuye ngo igaragazaga ko Rusagara yanenze politiki y’igihugu n’umukuru wacyo Paul Kagame.

Ku kuba Kabuye yaravuze ko Rusagara atemeranya n’ikigega Agaciro Development Fund, mu iburanisha uyu munsi Rusagara yagize ati “Ndi mu bantu bahawe certificate ko twitabiriye iyi gahunda, icyiza ni uko nanatanzemo miliyoni eshatu, ibi bihuha byatanzwe na Kabuye utaranatanze na rimwe….ni i bihuha

Nyuma yo kuvuga ku byavuzwe na David Kabuye, ubu Frank Rusagara ari kuvuga anenga ibyavuzwe na Brig Gen Jules Rutaremara,  Maj Gen Rutatina, Brig Gen Karyango, Col Mulisa n’abandi…

 

Ngo ntiyari gushinyagurira nyakwigendera Col Karegeya

Anenga ubuhamya bwatanzwe na Brig Gen Jules Rutaremara na Maj Gen Rutatina Richard, Frank Rusagara yavuze ko ibivugwa ko aba basirikare bombi bamutanzeho ubuhamya ari ibinyoma by’umwihariko ibyatangajwe na Maj Gen Rutatina wavuze ko ibyo yavuze byose yabwiwe na Col Rutaremara.

Mu buhamya bwatanzwe na Brig Gen Rutaremara yavuze ko hari ibiganiro yagiye agirana na Rusagara amukangurira kuyoboka ishyaka RNC no gukurikirana ibiganiro bisebya Leta y’u Rwanda bitambuka kuri “Radio Itahuka” y’iri shyaka ndetse ko muri Mata 2014 ubwo bahuraga yamubajije niba ajya avugana na Karegeya witabiye Imana (Mu Ukuboza 2013) muri Afurika y’Epfo.

Rusagara agaragaza ko ibyatangajwe Rutaremara atari byo kuko bidahuye n’igihe Karegeya yapfiriye, yagize ati “ mushyire mu gaciro harya niyo naba ndi inde nakangurira umuntu kuvugana n’umuntu wapfuye? Si ugushinyagura?

Rusagara wagaragazaga amarangamutima imbere y’Abacamanza yavuze ko yabajwe no kuba Rutatina bataziranye kandi batigeze babana aza kumutangaho ubuhamya bumushinja (ashingiye kubyo yabwiwe na Col Rutaremara) by’umwihariko aho uyu musirikare ngo yavuze ko azi Rusagara kuva kera ko ari ‘anti Government’ (urwanya Leta).

Abisobanura, Rusagara yagize ati “ we (Rutatina) yamaze kuncira urubanza…maze igihe kinini muri army (ingabo), kuba umuntu nk’uyu avuga amagambo nk’aya ntibyubaka,…umuntu tutahuye tutavuganye…?”

Rusagara yavuze ko ibyatangajwe na Brig Gen Rutaremara atabivuga kuko baziranye kuva kera ndetse ko ari we wamufashije kujya kwiga hanze.

Areba mu nyandiko mvugo ya Brig Gen Rutaremara, Rusagara yagize ati “Ibi bintu si ibya Jules, ese aya magambo ni aya Jules twakoranye ibikorwa byinshi?”

Ubushinjacyaha bukavuga ko Rusagara yarakwiye gutungurwa koko, Umushinjacyaha Capt Nzakamwita ati “biramutunguye ko yamuvuyemo, yari azi ko atazabivuga ariko yarabivuze.”

Frank Rusagara n’umunyamategeko we Me Buhuru Pierre Celestin babwiye Umucamanza ko Ubuhamya bwatanzwe na Maj Rutatina budakwiye guhabwa agaciro kuko ibyo avuga ari amabwire kandi ataba mu bimenyetso bigenwa n’amategeko.

Nyuma y’umwanya minini yiregura, iburanisha ryimuriwe kuri uyu wa gatatu tariki 06 Mutarama, ababuranyi banzura ku buhamya bwatanzwe na Brig Gen Jules Rutaremara na Maj Gen Richard Rutatina.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

19 Comments

  • Njyembona ntabyaha birimo. Kunenga umukuru wigihugu nibisanzwe kandi nawe H.E ejobundi yarabyiyemeyeko aribisanzwe. Nonese, Niba yaranavuzeko agaciro fund atemeranya nako ubwo niyo ni crime bahu?Kuvugango ngo president ategekesha igitugu, cg ngo he’s finished icyaha kiriho koko? Ubundi iyo umuntu akunenze, umwerekako ibyo avuga ataribyo ubinyujije mubikorwa biri contraire nibyo wavuzweho. Naho gufunga umuntu ngo nuko ya gu crititse byonyine uba wemeza cyagitugu bagushinja. Njye mbona HE yakwima amatwi abantu bamuduhera mumatwi bamuhakwaho bacisha abandi imitwe. Niba bikomeje gutya, nta opposition izigera ibaho mu Rda.

  • Iby’isi namabanga kuko bihora bihinduka ntanteguza, gusa hari ibyo umuntu arebesha amaso akumirwa rimwe na rimwe.

    Ubushinjacyaha buragira buti Gen Rusagara yakoreshaga amagambo agumura abantu kandi abakangurira kumva amaradio yo hanze, mubyukuri ibi ntabwo ari ibyaha byatuma umuntu nka Gen. afungwa akagera ubwo agezwa imbere y’ubucamanza yemwe n’umuturage usanzwe ntiyabazwa ibintu nkibi, amaherezo Leta iraza gushyiraho umurongo ngenderwaho wo kuvuga bahu!!!! nakumiro mba ndumwambi!

    Ibi bamurega abaye yaranabikoze bari gushaka ukundi bamusaba kugabanya amarere ariko adafunzwe kuko kunenga cg kuvuga ibintu uko ubibona ntabwo ari icyaha, icyaha ni ukugambirira no kugerageza gukora ibikorwa byangiza ubusugire bw’igihugu. kuba rero Gen Rusagara hari aho yanenze President Kagame ibi ntacyaha kirimo kuko na President Kagame ubwe ntamunsi atanenga abayobozi runaka kubera impamvu runaka.

    Nothing for no reasons! gusa ntabwo abantu bose bazafungwa ngo nuko bavuze.

    • Ese Habyarimana harumuntu yafunze aregwako yumvaga radio Muhabura?

  • Njyewe sinumva icyo uyu mugabo bamuhora, nonese opposition ko ntayo ubu dufite nituyigira nayo bazajya bayifunga kuko inenga ubutegetsi? Harya RPF ntiyishimiraga za MDR na PL na PSD ko zanengaga Perezida Habyarimana muri 1990-1994? Ayo abandi boze nawe agomba kuyoga akumva ukwameze kandi iherezo ry’inzira nimunzu doreko nawe yabyiyemereye ejobundi avugako abanenga bigomba kunyura mu biganiro ahubwo iyo Arusha dutegereje izaba ryari aho gukomeza kugenda mucuma iminsi?

    • Ngo amazi abandi boze nawe ayoge!!! Uri Bazumvaryari nyine!!
      Bo boze amaraso nta mazi boze sha gabanya amagambo, ayo mashyaka yanyu kandi za meeting zayo twabonye ako zatuzaniye n’iyo Arusha yawe uzayigemo wenyine.

      Reka abababazwe ibyo bavuze kuko ari abagabo, nkawe ntanicyo umenya wabazwa ubu kuko nibyo uvuga utabona abarenze umwe ubibwira uretse kuri Clavier yawe gusa.

      Hoshi genda twarabamenye n’ibitekerezo bibi nk’ibyo byo gusubiza u Rwanda inyuma

      • Kalisa. It’s too early to start your madness!!

        Keep fooling your self not all of US…..

      • ark kuki abantu nkamwe mukunda gutukana?? comments nyinshi z abantu bitwa ko bashyigikiye government nkunze kubona kuri net zisubiza abandi ziba nibura zirimo ibitutsi, why? ntiwasubiza mugenzi wawe udatukanye? ngo”boze amaraso gabanya amagambo”? wha da heck is that?

        • Iyo ubuze igitekerezo,cyangwa udafite umuco wo kujya impaka zubaka bitewe n’impamvu nyinshi,ikintu cyambere kiza n’ugutukana.

      • @kalisa urabona uwagarura bya bihe utaba interahamwe?! Abapingaga Habyarimana yarabicaga bose?! None se abo ubona mu mashyaka nka PSD, PL, PDC, … wibwira ko bavutse ejo cyangwa batanenze Habyarimana akiri ku butegetsi?! Gabanya ubutagondwa bwawe. Ibintu byose si genocide dore ko hari abameze nkawe bayifashisha nk’intwaro yo gucecekesha abandi. Ese ubu nta wacitse kw’icumu ushobora kutavuga rumwe na Perezida Kagame cg FPR?! Abikoze yahita yitwa umujenosideri?!

  • Aba ni abayobozi mes chers amies ntabwo ari ba rubanda rusanzwe nkatwe.
    Ntabwo umuyobozi yashishikariza abantu kwanga ubutegetsi buriho ngo bimugwe amahoro noneho tena ari umuyobozi w’ingabo!!!
    Nimureke baryozwe ibyo bavuze kuko akarenze umunwa karushya ihamagara, naho ibyo kunengabyo ntawe urabihanirwa ari rubanda rusanzwe kereka ukabije nyine! n’Umunyarwanda cyera yacaga umugani ati “Mba ntutse umwami”
    Umuyobozi rero ntabwo wamwogeraho uburimiro umuvuga ibyo ubonye nkaho ari mugenzi wawe mutaramana.

    Aba bagabo barashinjwa ibyo bakoze cyangwa bavuze ari abayobozi, nimureke babiryozwe mwemuve muri za yebaba, nako mwivugire kuko muri rubanda rusanzwe mubifitiye uburenganzira rwose….Ariko umuyobozi ni umuyobozi nyine ni intangarugero si uwo gutema ishami ry’igiti yicayeho

    • already wowe umajije kwinyuramo mu mvugo yawe ugaragaza ko udakurikiza amategeko: noneho hari amategeko yakorewe abayobozi n ayakorewe rubanda rusanzwe?? ubwo aramutse anahari wayatubwira, ukavuga uti ibi iyo umuturage usanzwe abikozwe ntakibazo ark umuyobozi arabihanirwa…. mu gihugu kigendera ku mategeko abantu bose imbere y amategeko barangana, ntaryakorewe umuyobozi cg umuntu usanzwe, aribyo hari uwahanirwa ko rimwe yise abantu: “amazirantoki”. “ibigarasha”…..

    • @ Pole, imbere yamategeko yu Rda, abanyarwanda twese turareshya, ntamutegetsi ntamuyoborwa. Wenda wavugako kunenga president aricyaha kuko we atarumuntu nkabandi numvise bamwe bamugereranya na Yesu Kristo, akanakumiro mbandoga Mutara! Ibi binyerekako ukiririnjiji rukukuri.

  • Twasabaga ko n’ abantu bagenda bavuga ko bamaze amezi angahe badahembwa nabo bahanwa, kuko ni ugusebya igihugu. ngaho sinzi ngo abacungagereza, abanyeshuri batabona buruse, abaganga,…Nabatabona imiti kuri mituweli bagatozwa guceceka. basebya igihugu kandi turi mu muvuduko. Mugire umwaka mwiza.

    • Hahaha
      Mmmmmmmm
      Grab a bottle on my bill broo!!!

      You make my morning …

    • Ntiwibagirwe n’abkoze za VIUP,Girinka, ibyo byose byari muri vision 2020 kimwe n’ibindi bihugu byahawe ayo mafaranga n’ibigo mpuzamahanga ariko ubu maso yaheze mu kirere.

    • Gabanya parapara sha!! Utarishuwe uzi n’inde?

      • @Gashu, Rusizi,Karongi mu murenge wa Mubuga,Rubavu aho hose baracyategereje.Ibyo sijye ubihimba byanditse muri médias

  • Mhuuu ejobundi bagize gutya bati Kabuye nahite afungurwa kandi ahite ataha agaragyeho ko ari umwere none dore Kabuye winjiye muri Gereza na Kabuye ushotse gereza baravuguruzanya

    Ubuse ni iki kibyihishe inyuma? ni inkoni se ? inzara? ifaranga se? Reka Turebe aho umukino werekeza

  • aya magambo si aya jules, ese jules niwe wanditse ibi bintu?? iyi nteruro iteye agahinda bavandimwe banyarwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish