Digiqole ad

BrigGen Frank Rusagara yashinjwe gusebya Leta avuga ko “U Rwanda ruyobowe n’igitugu,…”

 BrigGen Frank Rusagara yashinjwe gusebya Leta avuga ko “U Rwanda ruyobowe n’igitugu,…”

Col Byabagamba Tom na Brig Gen Rusagara Frank (Retired)

*U Rwanda “A police state…”, “A banana republic…”, “Our guy (Kagame) is finished…” ibyo ni amagambo umushinjacyaha yakoresheje ashinja Rusagara,

* “U Rwanda rwagiye kurwana intambara zo muri Congo ku nyungu z’abantu ku giti cyabo…”,

* “Museveni is a smart guy, he handles DRC issues smartly, our guy is fineshed”

* “Ibihano u Rwanda rwafatiwe, rugahagarikirwa inkunga kubera ikibazo cya M23 ni rwo rwabyiteye,…Murashize (abari muri Leta).”

*Ibyo ubushinjacyaha buvuga biri mu nyandikomvugo za Col Jules Rutaremara, Capt. George Kayitare, Col Kamile Karege, Brig Gen Geofrey Byeguha, Col John Bosco Mulisa na Capt. David Kabuye bose basezerewe mu ngabo za RDF.

*Ubushinjacyaha bwanasomye e-mails (bwite) za Rusagara yohererezaga bagenzi be zirimo inkuru zisebya Kagame cyangwa u Rwanda.

* Abunganira BrigGen Rusagara bati “Ibyo byavuzwe byafatwa nk’ibimenyetso urukiko rwagenderaho?”

* “Hari inyandikomvugo zitubahirije amategeko,”

*Rusagara yanze kugira icyo avuga ku nyandiko za e-mails bivugwa ko yanditse, anenga ko zafashwe bitubahirije itegeko, kandi ashinja ubushinjacyaha kwinjira mu buzima bwite.

Mu rubanza rw’abasirikare bakuru, Ubushinjacyaha buregamo Col Tom Byabagamba wayoboye ingabo zirinda Perezida Kagame, BrigGen (Retired) Frank Rusagara na Sgt. Francois Kabayiza, kuri uyu wa gatanu bari imbere y’urukiko rukuru rwa Gisirikare, Ubushinjacyaha busobanura ibimenyetso ku cyaha bukurikiranyeho Rusagara cyo kwangisha rubanda ubutegetsi.

Col Byabagamba Tom na Brig Gen Rusagara Frank (Retired)
Col Byabagamba Tom na Brig Gen Rusagara Frank (Retired)

Ubushinjacyaha bwasobanuye ibimenyetso nk’inyandikomvugo bwakoreye ku basirikare bakuru ngo baganiraga na BrigGen Frank Rusagara igihe yari mu kazi atarasezererwa mu ngabo za RDF.

Inyandukomvugo zakoresheje harimo iya Col Jules Rutaremara wabaye Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda ndetse akanayobora Ishuri rikuru rya Gisirikare, Capt. George Kayitare, Col Kamile Karege, Brig Gen Geofrey Byeguha, Col John Bosco Mulisa na Capt. David Kabuye bose basezerewe mu ngabo za RDF.

Aba bose mu buhamya bwabo bahaye ubushinjacyaha, bashinja Brig Gen Frank Rusagara kuba yaravugaga amagambo anenga Leta y’u Rwanda anayisebya.

Umushinjacyaha Capt Faustin Nzakamwita yasubiyemo amwe mu magambo yo mu nyandikomvugo z’abantu bavuzwe haruguru, ashingiraho ahamya Frank Rusagara icyaha cyo “Kwamamaza nkana ibihuha bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi buriho”.

Mu nshamake yavuze ko bose bahuriza ku kuba, Rusagara yaravugaga ko “U Rwanda ari “a police State” (Igihugu kiyoborwa n’igitugu), ngo navugaga ko ari “A banana republic” (Leta idafite ubutegetsi buhamye). Rusagara ngo yavuze ko mu Rwanda nta bwisanzure bwo kuvuga icyo ushatse buhari.

Umushinjacyaha yavuze ko Brig Gen Rusagara yabwiraga abasirikare bakuru bagenzi be ko ishyaka rya RNC rifite imbaraga, “Opposition is growing strong”, kandi ngo yavugaga ko Perezida Paul Kagame ari umunyabinyoma ubeshya Abanyarwanda n’Abanyamahanga.

Rusagara ngo yashinjaga Perezida Kagame kwishimira urupfu rwa Col Patrick Karegeya, ndetse ngo Kagame yashyizeho Agaciro Fund abonye amahanga ahagaritse inkunga yahaga u Rwanda.

Uretse kuba Rusagara ngo yarashimagizaga ibikorwa bya RNC n’abayirimo, ngo yanashatse gukangurira Col Rutaremara kujya yumva radio Itahuka yo kuri Internet (ya RNC).

 

Uko Umushinjacyaha asobanura ibikubiye muri izo nyandikomvugo

Capt Nzakamwita yavuze ko ibyo Brg Gen Rusagara yakoraga yabikoreye ahantu hatandukanye, mu kazi muri Etat Major na Nyarutara, kandi ngo yabibwiraga abantu benshi mu bukwe n’abasirikare bakoranaga agamije gusebya Leta y’u Rwanda agamije kuyangisha rubanda.

Yavuze ko Rusagara yagaragazaga kwifatanya n’umwanzi uzwi w’u Rwanda (umutwe wa RNC), kandi yari umusirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda.

 

Kwinjira muri e-mails bwite za Rusagara byateje impaka

Ubushinjacyaha bwasobanuye inyandiko (e-mails) Frank Rusagara yohererezaga (inshuti) ze, harimo na muramu we Col Tom Byabagamba, izo e-mail zabaga zirimo inkuru zanditswe zisebya Leta kandi zanditse n’abo muri RNC cyangwa cyangwa ibindi binyamakuru.

Mu nyandiko ngo yohereje kuri e-mail harimo iya Rudasingwa Theogene ivuga “Amadayimoni 7 atuma Paul Kagame aguma ku butegetsi.”

Izi e-mails, Frank Rusagara yasabwe kugira icyo avuga yiregura, avuga ko ntacyo yazivugaho mu rukiko kuko Ubushinjacyaha bwamuhaye inyandiko zikubiyemo Atari kumwe n’umwunganira Me Buhuru Pierre Celestin, ikindi ngo ubushinjacyaha bwihaye kwinjira mu buzima bwite bwe.

Me Buhuru Pierre Celestin yagaragaje inzitizi imbere y’Urukiko, avuga ko Ubushinjacyaha n’ubwo bwavuze ibyo bwabwiwe mu nyandikomvugo, butabihagazeho bityo bikaba Atari ibimenyetso, asaba urukiko kubifataho umwanzuro, kandi ikirego kigateshwa agaciro.

Indi nzitizi yanateje impaka mu rukiko, ni iy’uko Ubushinjacyaha butumvise uruhande rw’uregwa (Confrontation Contradictoire), kugira ngo bwumve icyo abivugaho, ariko Perezida w’Urukiko yavuze ko iyo ari inzira imwe, Urugwa ashobora kwiregura urubanza rugakomeza.

Izindi mpaka zikaze zabaye ku nyandiko (idatomora neza icyo ivuga), iyo baruwa handitseho ko yanditswe tariki ya 4/9/2014 ikaba iha ububasha Ubushinjacyaha bwo kugenzura no gusoma e-mails za Frank Rusagara.

Abunganira uregwa bavuga ko ibaruwa isobanura neza ko e-mails zari kugenzurwa ari izo ku itariki ya 2/9/2014 kandi icyo gihe Rusagara yari afunze. Ubushinjacyaha bwo buhamya ko hari inyandiko (copi) igaragaza ko iyo baruwa y’Ubushinjacyaha bukuru, yanditswe tariki 2/9/2014 kandi ikaba yaratangaga ububasha bwo kugenzura e-mails zose za Frank Rusagara.

Me Buhuru na Frank Rusagara basaba ko ibirego bishya biri mu byo Ubushinjacyaha bwatanzeho ibimenyetso nk’izo e-mails byazirengagizwa, hakazaburanwa ku byaha byari byashyikirijwe Urukiko mbere.

Me Buhuru kandi yashinje ubushinjacyaha kwica amategeko no kuvogera ubuzima bwite bw’umukiliya we, Frank Rusagara, ngo kuko iperereza ryo gusoma e-mails ze, ryabaye mu gihe ikirego cyari cyashyikirijwe urukiko, kandi ngo ntabwo byamenyeshejwe urwo rukiko.

Major Bernard Hategeka, uyoboye inteko iburanisha uru rubanza, yavuze ko Urukiko ruzasuzuma iby’izo e-mail rukabifataho umwanzuro. Urukiko rwanzura ko iburanisha risubikwa, Urubanza rukazasubukurwa ku wa mbere tariki 14 Ukuboza 2015, saa tatu za mu gitondo.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

45 Comments

  • Eh.. Burya se kuvugako u Rwanda ruyobowe n’igitugu n’icyaha gihanwa n’amategeko? Ko numva hafi ya twese twafungwa ra? Nonese kibaye ari igitugu cyiza? Ndagowe!!

    • ariko karimunda uranshekeje koko!!! ngo bibaye ari igitugu cyiza!!! turagowe nyine

  • Ahubwo mutubwire n ibindi mwibagiwe kutubwira buhoro buhoro muzajya mutuvunguriraho duke duke .hahahahahhhhh

  • radio itahuka tuyumva turi benshi pe aribyo muzadufunga twese.ariko ntakitagira iherezo IMANA igiye gutabara abanyarwanda .

    • Yumvikana ku yahe ma saa ko ntajya nyumva kandi he ?

  • Narinziko uyu Mugabo ari umunyabwenge naho akora amakosa nkayo.igihe ukorera ikigo cyangwa leta ntiwemerewe kuyisebya cyangwa ikigo.ugomba guceceka niyo byaba bitagenda neza.amakuru uyatanga kuri shobuja umugira inama yo guhindura Ibitagenda neza.Niba aribyo bahanwe kuko byaba biteye isoni kuba abantu babayobozi abantu bubaha bakora amakosa nkayo

    • Ahubwo umutu unenga shebuja igihe akoze ikosa aba ari intwari! mbega wowe! uri Zu koko!

  • niba aliko bimeze Yezu niwe wali gukatira abamushinjaga bose kuko bavugaga ibinyoma . icyo mwamenya rero n,ukupfuka umunwa hakavuga umuntu umwe gusa n,agatsiko.

  • @zu wowe niba ari uko ubaho niyo myumvire waragowe.ngo ashyigikire amakosa ngo ni uko ayobowe?are you kidding me.koresha ubwonko bwawe sha nta mafaranga wishyura kubukoresha

    • Uwabukoresheje arihehe se?

  • Ariko se ababo bazafunga ngo “ababasebya”(ahubwo bazi gusebya icyo bivuga?) bageze he ?nibafunge nabandi banyarwanda benshi batekereza ko.u rwanda ruyobowe niigitugu bahereye kuba commentetors bumuseke, staff yose ya human rights igaragaza ko u rwanda ruyobowe nigitugu,mbese utemeranya na politics za KP wese bamurangize.simbona gufunga ari ibintu toto kuri bo!mbiswa!

  • Birababaje kubona umugabo nkuyu ngo ni Frank uzi ibyaha RNC yakoreye ku butaka bwacu, grenade zatewe Kicukiro ndetse nahandi mu gihugu ariko akaba abashyigikira ahubwo mu mvugo ze hakagaragaramo kurwanya ubuyobozi bw’igihugu!, uyu RUSAGARA nawe ni umwanzi w’igihugu bidasubirwaho ubushinjacyaha ndetse n’urukiko nibikore akazi kabwo akatirwe urumukwiye.

    • Ese ni RNC itera grenade cyangwa ni FDLR?

    • Tusobanurire neza twe twikundira kagame ariko ntabwo turamenya uwateraga grenade niba ati RNC . FDRL cya abayobozi bo mumajyaruguru cg abandi ndumva wowe ugiye kubatubwira maze abarenganaga bandi bakarengarurwa, cyo tubwira ma!

      • @makenga. Wibaza ubusa sha. niba ukunda Kagame wakabaye uzi icyo RNC ipfana na FDLR. bityo ukamenya nu uwateraga ibyo bisasu. icyonzi cyo nuko iyo nda nini yanyu ntacyo izabagezaho. Rutindi RUSAGARA akanirwe urumukwiriye yo ka puu…!

        • @Rutagengwa. Ese abantu bose barwanya igitubu baba bakorera inda yabo? kuki mutukana koko? kuki Habyarimana atigeze avugako murwanira inda yanyu Iyo umuntu aharanira ubutegetsi kugirango ashyire mu bikorwa ibitekerezo bye aribyo: Kwishyira ukizana, gushyiraho demokarasi ihamye bitari ukwicara abanyarwanda ku gakanu ubaragiza imbunda.Imana iguhe umugisha ikongerereho no gusobanukirwa icyo demokarasi ivuze.

  • Sinzi impamvu bavuga ngo: “yaravugaga amagambo anenga Leta y’u Rwanda anayisebya” kandi mbona yaravugaga President Kagame! Byashoboka se ko kuvuga President Kagame bihwanye no kuvuga Leta y’u Rwanda?

    • @NDIKURAYO Ariko tekereza nkuyu utazi gutandukanya president na Republic ayoboye. Gutuka President wigihugu uba ututse abamutoye aribo baturage kandi abo baturage ni nabo Leta cyangwa I Gihugu. yes! kuvuga President wu u Rwanda uba uvuze urwanda!

  • Mubyo bamurega harimo ko yavuze:”Ngo mu Rwanda nta burenganzira bwo kuvuga icyo bashaka” ibyo bikaba icyaha nyamara 90% yi ibyo yarezwe nibyo yavuze, ubwo se yarabeshye?

  • ndabona abanyarwanda baragowe kabisaaaa!! ubuse nkubu aba bantu bazize iki?

    • Ese wowe Umaze iki? kuvuga gusa!

  • Ibya mukotanyi kubera amasano nuko umwe iyo atatiye igihango famille yose ndende barayinyonga. Byabagamba rusagara wamukuru wa byabagamba nibagiwe izina uri usa muri Rnc, nabandi nabandi. Isomo dukuyemo nuguharanira ko igihungu cyagendera ku mategeko apana ..uyu wavuzengo…abibwiriya uyu..njyewe ndumva bari kubirukana kukazi ariko ntacyaha kibafunga..icyaha ngo kwangisha abaturage ubutegetsi ntaho cyabaye..

  • Urukiko ruzubahirize amategeko urengana arenganurwe amategeko aberaho kubahirizwa

  • Amateka yisubiramo. Nigeze gufungwa nzira ko hari umuturage wandeze ko numva radio muhabura, none abandi ngo bazira kumva itahuka kuri internet. Ahaaaaaaa

    • Nanjye icyo gihe baramanukanye da.Ariko nyuma baje kubireka.Reka turebe naba niba bazageraho bakumva ko gufunga ibitekerezo bya BBC,Itahuka,Inkingi nizindi ko bari kuruhira ubusa.

  • kwangisha rubanda ubutegetsi buriho ntibyagombye gufatwa nk’icyaha mu gihugu kivuga ko kirimo demukarasi. None se ubwo butegetsi bwazavaho bute ababutora batagaragarijwe ko ari bubi?! Mu manza nyinshi za politiki icyi cyaha gikunze kugaruka! Na za HRW ntizijya zigikomozaho! Wagira ngo si inenge mu mategeko y’u Rwanda!

    • Fanweli ibyuvuga nibyo kuko opposition ubundi igomba kuvuga ububi bw’ubutegetsi kugirango buveho nawe ujyeho ushyire mu bikorwa ibitekerezo byawe abandi nabo bakakurwanya kugeza bakuvanyeho kandi byose bikaba mu bitekerezo nta kumena amaraso.Ngiyo demokarasi kuvanaho ubutegetsi bitewe nuko ubarushije ibitekerezo bishingiye ku mushinga ushaka kugeza kubaturage ibyo bita projet de société.Opposition ntabwo ari abanzi b’igihugu nkuko abategetsi bacu babivuga ubwo nubuswa muri politiki.

  • Hagati aho aliko umuntu ufite ubwenge yakwibaza impamvu iki cyaha kidafungisha Evode Uwizeyimana, Perre Celestin Rwigema, nabandi benshi ntashobora kurondora hano kandi bali iRwanda mu butegetsi ntabwo bihishe. Nta butabera buba mu Rda. Buhali abo mvuze hariguru nabo bagombye Kuba bafunzwe niba koko uRda atali banana republic? Ntimunyongere igitekerezo dore ko …..

    • Vuguziga umbaye kure.Ese bazafunga Rwarakabije ryari,Kajeguhakwa valensi ryari?

    • urumuntu wumugabo rwose wowe vuguziga
      niba iki cyaha gihanirwa namategeko , kuki badafunga Evode, Rwigema pierre celestin na Kajeguhakwa valens , mu rwanda nta butabera buhari …

  • ntawatwangisha kagame numwe kereka atazi aho yakuye abanyarwanda kandi arashoboye abobamusenya nabanzi bamahoro kuko bafite ibindi bashaka ariko ntibazabigeraho ahubwo nibatisubirah baraba nkabandi bose

    • Niba ntawabangisha Kagame se mwaretse abantu bakavuga icyo batekereza.Niba ubutegetsi bwizeye urukundo abaturage babukunda nta mpamvu mwagombye gufunga abantu kuko bataramya Kagame.

  • Ngo Jill Rutaremara yakanguriwe kumva radio Itahuka! Mbega ikirego gifindafinze? Ubundi se umuvugizi utumva ibyo abo yita adui bavuga yaba ari umuvugizi nyabaki?
    Ikindi bariya bamushinja hafi ya bose ntibasezeye mu ngabo barirukanywe kandi bazira amanjwe nk ayo baziza Rusagara.

    • Nanjye wamugani ndi kwibaza niba ushinzwe kurwanya haduyi ahubwo ugomba kumva amatwaraye cyane kugirango umenye uko umwirinda

  • Hakwiye gusumwa uburyo ziriya témoignages zabonetse kuko bariya bamushinja nabo bavuga ibisa n ibyo bashinja mugenzi wabo. Ndakeka black mailing/chantage

  • Ko bavugaga ko ubutegetsi bwa habyarimana bwari bwarikubiwe numuryango abao sinumva ari baramu,barumuna, basanzire ba kanaka?

  • Makenga ibyo Zu yavuze nibyo Niba yarabonaga shebuja akora ataribyo ntiyagombaga kumusebya ahubwo yagombaga kumugira inama byumvikaneko nawe ushyigikiye uwo Frank agomba guhanwa Zu ibyo yavuze n’uri!

  • karimunda ibyo uwo musirikare yakoze umenyeko ari amakosa yogusebya umukuru w’igihugu ngo bibay’arigitugi kiza ubwose ushatse kuvugako utasobanukiwe nicyo gitugu yaveze usibye kwijijisha?

  • Evode Uwizeyimana yavuze kensi ko leta yuRwanda aragatsiko kamabandi none ubu niwe ntiti muri komisiyo yo guhindura constitution.Ibaze nawe………….

  • Col ntabwo yari azi ko isi yamubera kuriya,yari Indiscipline HE yaramutetesheheje

  • Ko numva niba ari ibi byaha bamurega batazabona amagereza bafungiramo abatekereza gutyo bose!!! Kandi noneho niba ibyo avuga atari ukuri, iyo leta avuga ntiyakagombye kubimufungira kuko atari ko imeze. Bibaye nka ya nkumi babwiye bati ko ushira isoni wa mukobwa we nayo iti ” nshira izihe mwa buhungu mwe?”

  • birababaje kubona umuntu wari br.gen atanyurwa,agasebya sebuja

  • huuuuummmm, wumve nkome!!!!!!

  • Ibyo ababagabo bavuze ni ukuri.

  • Abanyarwanda ntibagowe, kandi nta n’igihugu ndabona kiyobowe neza nk’u Rwanda, gusa abanyarwanda dukwiye kumenya kwishimira ibyiza ntitube ba nta munoza.

    ABO BASIRIKARE BOKAGOMBYE KUBA BASOBANUKIWE KO G– USEBYA UMUKURU W’IGIHUGU ARI IKOSA. BARIJ– USE, NI BA GENERAL, BRIG GENERAL, NONE BARAHAZE BATANGIYE GUTEMA IGITI BASOROMYEHO, YEWE HA!!!
    Twiyubare banyarwanda twirinde kurangara.

Comments are closed.

en_USEnglish