Tags : CNDD-FDD

Niyombare ati”Sinifuzaga ubutegetsi”…Yamagana ubufasha bwavuzwe ku Rwanda

Maj Gen Godefroid Niyombare wahoze ari umukuru w’urwego rushinzwe iperereza mu gihugu cy’u Burundi ubu akaba ari mu buhungiro nyuma yo kugerageza guhirika ubutegetsi i Burundi ntibimuhire. Avuga ko atigeze ashaka gufata ubutegetsi ahubwo ko yashakaga kubushyikiriza abaturage ubundi inzego za politiki zigakora umurimo wazo. Anahakana ubufasha bwavuzwe ko yahawe na Leta y’u Rwanda. Uyu […]Irambuye

“Aho gutaha nofuma nkajya mu ruzi rw’Akagera kakamira” – Umwe

Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe ziravuga ko zititeguye gutaha igihe cyo Perezida Pierre Nkurunziza atarekuye ubutegetsi ngo hajyeho inzibacyuho, kuri bamwe ngo aho gusubira iwabo “bajya mu ruzi rw’Akagera rukabatwara”, mu Burundi ngo umutekano nturagaruka nk’uko byemezwa n’Ubuyobozi bw’inkambi. Bigirimana yaganiriye n’Umuseke umusanze aho bafatira ibyo kurya bibamaza ukwezi. […]Irambuye

Burundi: Nkurunziza aziyamamaza ubuziraherezo mu itegeko nshinga rishya

Mu gihugu cy’U Burundi, Minitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu no kubaka gukunda igihugu, mu nama yagiranye n’amashyaka yemewe muri icyo gihugu, tariki ya 11 Ukwakira 2016, i Gitega bemeje ko Itegeko Nshinga rivugururwa rigaha amahirwe Perezida Pierre Nkurunziza yo kwiyamamaza ubuziraherezo. Imyanzuro y’iyi nama yari yagizwe ibanga, ariko iza gusohoka mu kinyamakuru kibogamiye ku butegetsi […]Irambuye

Burundi: Abahanganye bashyize intwaro hasi bibuka Louis Rwagasore

Abayobozi bakuru n’abaturage b’u Burundi ndetse n’impande zombi zishyamiranye kuri uyu wa kabiri bashyize hamwe umutima bibuka Umuganwa (Igikomangoma) Louis Rwagasore waharaniye ubwigenge bw’iki gihugu akaza kwicwa arashwe, n’uyu munsi urupfu rwe ruracyagibwaho impaka. Umuganwa Louis Rwagasore nk’uko Abarundi bamwita, yibutswe ku nshuro ya 54, ibirori byabereye kuri Kiliziya nini yitwa Cathedrale Régina Mundi mu […]Irambuye

Burundi: Abantu batazwi bagabye igitero ku ngabo i Bujumbura

Ibirindiro by’ingabo z’u Burundi mu mujiyi wa Bujumbura zagabweho igitero n’abantu batazwi, ku mugoroba wok u wa kabiri tariki 8 Nzeri 2015, muri Komini ya Kanyosha, hafi y’umurwa mukuru wa Bujumbura. Umuvugizi w’ingabo z’U Burundi yabwiye Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ko abasirikare batatu mu ngabo za Leta bakomeretse na bo bakabasha kwivugana babiri mu babateye. […]Irambuye

Indi nama ya EAC ku Burundi irabera i Dar es

Inama yaguye ihuriyemo abayobozi b’ibihugu n’abayobozi ku nzego zitandukanye bo mu muryango w’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba irateranira i Dar es Salaam muri Tanzania kuri uyu wa mbere tariki 06 Nyakanga yiga ku bibazo by’u Burundi. Biravugwa ko Perezida Nkurunziza atari bwitabire iyi nama ahubwo akomeza ibikorwa bye byo kwiyamamariza gutorerwa kuyobora. Mu mezi arenga abiri havutse imyivumbagatanyo […]Irambuye

Burundi: Abigaragambya bahaye Nkurunziza amasaha 48 yo kwisubiraho

Ihuriro ry’abigaragambya badashyigikiye manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza basabye Abarundi kureka kujya mu muhanda mu gihe cy’iminsi ibiri kugira ngo Perezida uriho abanze atekereze neza ku cyemezo cyo kuziyamamaza mu matora azaba ku ya 26 Kamena. Abigaragambya baravuga ko bashyizeho agahenge k’iminsi ibiri kuva ku wa gatanu kugeza ku cyumweru, bagasaba Nkurunziza kubyaza […]Irambuye

en_USEnglish