Digiqole ad

Indi nama ya EAC ku Burundi irabera i Dar es Salaam, Nkurunziza ntahagera

 Indi nama ya EAC ku Burundi irabera i Dar es Salaam, Nkurunziza ntahagera

Inama yaguye ihuriyemo abayobozi b’ibihugu n’abayobozi ku nzego zitandukanye bo mu muryango w’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba irateranira i Dar es Salaam muri Tanzania kuri uyu wa mbere tariki 06 Nyakanga yiga ku bibazo by’u Burundi. Biravugwa ko Perezida Nkurunziza atari bwitabire iyi nama ahubwo akomeza ibikorwa bye byo kwiyamamariza gutorerwa kuyobora.

Mu nama y'abayobozi ba EAC iheruka yigaga ku Burundi niho habaye Coup d'etat kuri Nkurunziza gusa irapfuba
Mu nama y’abayobozi ba EAC iheruka yigaga ku Burundi niho habaye Coup d’etat kuri Nkurunziza gusa irapfuba

Mu mezi arenga abiri havutse imyivumbagatanyo ishingiye ku cyemezo cya Perezida Nkurunziza cyo kwiyamamariza manda ya gatatu abantu barenga 100 bahasize ubuzima naho abagera ku bihumbi 100 babaye impunzi mu bihugu bituranyi. Benshi bari mu Rwanda.

Dr Richard Sezibera umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba niwe wemeje iby’iyi nama yo kuri uyu wa mbere iziga byihariye ku kibazo cy’u Burundi.

Iyi nama biteganyijwe ko Perezida Nkurunziza atari buyitabire ahubwo akomeza ibikorwa byo kwiyamamariza manda ya gatatu mu matora azaba mu kwezi gutaha.

u Rwanda ruhagarariwe na Amb Valentine Rugwabiza Minisitiri ushinzwe iby’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba.

Kuri iki cyumweru ishyaka CNDD-FDD ryatangaje ko ritagishaka Pr Abdoulaye Bathily nk’umuhuza woherejwe na UN mu kibazo cy’u Burundi. Mu itangazo basohoye bashinja uyu munya Senegal ko ngo kuva yagera i Bujumbura avugana n’abarwanya ubutegetsi gusa ngo ntavugane n’abayobozi ba Leta na Perezida Nkurunziza.

Bathily yaje mu kwezi gushize asimbura Said Djinnit nawe wari intumwa ya UN nk’umuhuza i Burundi washinjwe n’abatavuga rumwe na Leta ko atabumva maze akegura.

 

Abakoze coup d’etat igapfuba batangaje intambara

Kuri iki cyumweru Gen. Leonard Ngendakumana wahoze ari umuyobozi wa Police ndetse wanayoboye iperereza mu Burundi, yatangarije televiziyo  KTN yo muri Kenya ko Perezida Nkurunziza ubu agomba kwitegura intambara.

Imbaraga abayobozi bo mu karere bashyize mu gukemura ikibazo cy’i Burundi kugeza ubu nta musaruro ugaragara ziratanga. Hategerejwe cyane imyanzuro y’inama yo kuri uyu wa mbere i ar es Salaam.

Ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu karere bagiye i Bujumbura mu kwezi kwa gatanu, ibiganiro byabo na Perezida Nkurunziza ntabwo byahagaritse umwuka mubi i Burundi watumye abantu bakomeza guhunga.

Amatora y’abayobozi b’amakomini n’abadepite aheruka yabaye mu mwuka w’ubwoba yitabirwa ku buryo buciriritse. Ishyaka CNDD FDD niryo ryayatsinze ku kigero cyo hejuru.

Amatora ya Perezida i Burundi ategerejwe kuba tariki 15/7/2015.

Abantu batandukanye bavuga ko ibintu nibikomeza uko bimeze i Burundi hashobora kuvuka umutwe urwanya Leta ya Pierre Nkurunziza hakaduka intambara bushya i Burundi.

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • None se niba yanga kumva abanyagihugu be akanga kumva abayobozi bibihugu bagenzibe mu mureke uzumvishwa na Machin Gun yihishe mu rubingo rwo hafi ya Kanyaru

  • Nimba mushaka gutera uburundi mwabanyagwanda mwe muraza muzodusanga

  • M wibeshye a matora ateganijwe kuwa 15/7/2015 si mu kwa 8

  • HE Peter arakunzwe cyane nabarundi kandi abavuza induru ngo ntiyemerewe kwitoza, baba bigiza nkana kuko amasezerano ya Arusha abimwemerera. Cyakora natorwa azaba aribwo bwamyuma .
    Abateza umwiryane mu barundi ntibanga HE Peter gusa, banga abarundi bose, mbere banga model yubumwe nubwiyunge bwabarundi kuko ishingiye kukuri.

  • @yuhi; mbe ga yuhi ko uraba abanyagwanda cane niho ikibazo kiri? None ndakwibarize, abanyagihungu benewacu babandanyije kwicwa mu mabarabara hati umusoda wumunyagwanda wigeze abica? Ikibazo kiri muri twebwe abarundi, solution ntiri mugwanda. Amahoro ku barundi twese

  • @Yuhi: nanjye nunze murya kanyandekwe ibibazo byu burundi abanyarwanda babizamo bate? Nibo babwiye Nkurunziza kwitoza ubugira kabiri? Ikindi nacyo niba abyemerewe kwitoza wigeze wumva abanyarwanda bahamagarira abarundi kujya mu mabarabara? Ubundi uvugishije ujuri imyumvire y’abarundi iri hasi cyane!!! Uziko abarundi babiri bashobora gushwana bapfuye isabune ariko bikarangira hajemo amoko.nibya politique!!!!Aba baturanyi bacu barancanze kabsa naragenze ndabona!!

Comments are closed.

en_USEnglish