Nyuma y’uko Leta y’U Burundi ifashe icyemezo cy’uko nta modoka iva mu Rwanda cyangwa iva muri icyo gihugu izajya irenga umupaka ngo yinjire mu kindi, abakoraga ingendo ziva i Kigali cyangwa i Bujumbura bajya hamw emuri aho, ngo bose iki cyemezo kizabagiraho ingaruka hatitawe ku ho umuntu yaba ava cyangwa ajya. Iki cyemezo cyafashwe na […]Irambuye
Tags : Bujumbura
Claudine Umutesi, ufite abana batatu yafashwe na Police mu Burundi mu mukwabu bakoze iwe ku wa gatanu mu gitondo mu gace ka Mutakura mu Majyaruguru y’Umujyi wa Bujumbura), nk’uko SOS Media Burundi yabibwiwe n’abo mu muryango we. Yaje kujyanwa mu buroko bw’ahitwa Cibitoke nyuma yoherezwa mu nzego zishinzwe ubutasi z’u Burundi SNR ku wa gatandatu […]Irambuye
Visi Perezida wa kabiri mu Burundi, Joseph Butore yabitangaje ku wa gatandatu mu muganda rusange ku isoko ry’ahitwa Rugombo mu Ntara ya Cibitoke mu Burengerazuba bw’igihugu. SOS Media Burundi, ivuga ko Butore yarimo aganiriza abaturage akababwira Polisi n’ubuyobozi ko uzemera ko ibicuruzwa biva mu Burundi bijya mu Rwanda “azahura n’ibibazo.” Butore ati “Ntidushobora guha ibyo […]Irambuye
Mu nama rusange y’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi (CNDD-FDD) yabaye muri izi mpera z’icyumweru yanzuye ko nta biganiro Leta izagirana n’abatavuga rumwe nayo kuko ngo ari bo nyirabayazana w’imidugararo ya Politike n’ubwicanyi biri mu gihugu. Iyi nama rusange yabereye muri Stade ya Perezida Nkurunziza iri i Ngozi yitwa Rukundo. Muri iriya nama ngo nta […]Irambuye
Mu rugendo yakoreye muri Komini ya Makamba, Perezida w’u Burundi yahavugiye ijambo riha umuburo abaturage batunze imbunda mu ngo zabo mu buryo budakurikije amategeko kuba bazisubije mbere y’iminsi 15 bitaba ibyo bagafatirwa ingamba zidasanzwe. Hashize igihe agace ka Makamba karahindutse indiri y’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bwakorwaga n’abantu bitwaje intwaro, ibi bikaba bihangayikishije abategetsi b’u Burundi. […]Irambuye
UPDATE: Imibare y’abaguye mu ntambara yabaye ku wa gatanu w’icyumweru gishije, yageze ku bantu 87 muri rusange. Ku cyumweru ubuyobozi bw’ingabo z’U Burundi byatangaje ko abantu 79 ku ruhande rw’abadashyigikiye Leta bagabye igitero bishwe, abasirikare umunani b’igihugu na bo bahasiga ubuzima. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuvugizi w’Ingabo z’U Burundi, Col Gaspard Baratuza, ku wa gatandatu yavuze […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, mu murwa mukuru w’igihugu cy’u Burundi, Bujumbura hongeye kugaragara abantu barindwi (7) bishwe. Ni nyuma y’iminsi mike Umuryango w’abibumbye uhururije iki gihugu ko muri iki gihugu hatumba intambara mu banyagihugu. Amakuru dukesha Radiyo BBC avuga ko batanu muri aba bishwe biciwe ku muhanda wa 15 mu gace ka […]Irambuye
Mu kwitegura icyumweru cyahariwe gusobanura ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kuva 6-14 Ugushyingo 2015, Minisiteri ishinzwe uyu muryango yatangaje ko hari intambwe igaragara wateye harimo no guhuza za gasutamo mu bihugu biwugize, isoko rusange, ibikorwa byo guhuza ifaranga na politiki imwe, ariko ngo Abanyarwanda 44% gusa nibo bazi amahirwe ari mu Muryango wa Africa y’Iburasirazuba […]Irambuye
Abayobozi bakuru n’abaturage b’u Burundi ndetse n’impande zombi zishyamiranye kuri uyu wa kabiri bashyize hamwe umutima bibuka Umuganwa (Igikomangoma) Louis Rwagasore waharaniye ubwigenge bw’iki gihugu akaza kwicwa arashwe, n’uyu munsi urupfu rwe ruracyagibwaho impaka. Umuganwa Louis Rwagasore nk’uko Abarundi bamwita, yibutswe ku nshuro ya 54, ibirori byabereye kuri Kiliziya nini yitwa Cathedrale Régina Mundi mu […]Irambuye
Iki gitaramo kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki 10/10/2015 kuri Hotel Umubano kwinjira ni amafaranga y’u Rwanda 10 000, mugatarama kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00/ 6h00 p.m) kugeza saa tanu z’ijoro (23h00/ 11h00 p.m). Umuhanzi King James watwaye PGGSS II na Ninteretse Christian watwaye PRIMUSIC mu gihugu cy’U Burundi baraba bakereye kubasusurutsa n’abandi bahanzi […]Irambuye