Digiqole ad

Bujumbura: Hongeye kuboneka imirambo y’abantu 7 bishwe

 Bujumbura: Hongeye kuboneka imirambo y’abantu 7 bishwe

Ubwicanyi bukorwa n’abapolisi mucyo bita guhangana n’abanzi bukomeje gufata intera (Photo:internet).

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, mu murwa mukuru w’igihugu cy’u Burundi, Bujumbura hongeye kugaragara abantu barindwi (7) bishwe. Ni nyuma y’iminsi mike Umuryango w’abibumbye uhururije iki gihugu ko muri iki gihugu hatumba intambara mu banyagihugu.

Ubwicanyi bukorwa n'abapolisi mucyo bita guhangana n'abanzi bukomeje gufata intera (Photo:internet).
Ubwicanyi bukorwa n’abapolisi mucyo bita guhangana n’abanzi bukomeje gufata intera (Photo:internet).

Amakuru dukesha Radiyo BBC avuga ko batanu muri aba bishwe biciwe ku muhanda wa 15 mu gace ka Cibitoke, agace ngo kiganjemo abatavuga rumwe na Leta benshi. Imirambo y’aba 5 ngo basanzwe bose bishwe n’amasasu, kandi ngo buri umwe yari yarashweho urufaya rw’amasasu menshi.

Abaturiye aho uru rubyiruko rwiciwe bavuze ko haje imodoka ya irimo Abapolisi maze bakinjira mu bipangu bavuga ko bashaka abo basore bamaze kubatera amagerenade.

Umwe mu bagore wari ufite agahinda kenshi n’amarira yavuze ko umusore umwe muri abo batanu bishwe ari bwo yari akiva ku kazi, ndetse ngo abo Bapolisi yaberetse ikarita y’akazi baranga baramujyana.

Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Burundi Pierre Nkurikiye we yavuze ko abo batanu bapfuye ubwo Polisi yasubizaga abantu bari bamaze kubatera amagerenade ngo yakomerekeje umwe mu Bapolisi.

Abandi bantu babiri, ngo ni umuturage umwe wiciye hafi y’ibiro by’umurwa mukuru Bujumbura, ndetse n’Umupolisi umwe nawe wasanzwe yiciwe hafi y’ibyo biro. Ni nyuma y’uko na none kuwa kabiri, kuri ibyo biro hari abantu bataramenyekana bagerageje gutwika ahari ububuko bw’impapuro zitandukanye ariko ngo nta byinshi byahiye.

Mu gihugu cy’u Burundi, abarenga 200 bamaze kwicwa kuva Perezida Pierre Nkurunziza yagaragaza ubushake bwo kwiyamaza mu matora yaje no gutsinda bikamuhesha kuyobora igihugu muri manda ya gatatu.

Bamwe mu bayobozi mu muryango w’abibumbye batangiye gutanga impuruza ihururiza u Burundi ko hari intambara y’abenegihugu (civil war), kandi ngo hashobora kuba na Jenoside.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Ariko rero ndabona birimogufata ntera ndende.ariko se iriya leta ntibona ko irimo kwishyira mukaga koko?? tabundi buryo yakoresha muguhngana nabafite intwaro?:?:buriya bagiye gukomeza bice abaturae birangire birukankiye muri congo

  • iyi leta yu Burundi iri mumarembera ninkiya abatabazi 1994

  • Igiteregerejwe iburundi nukuzavuga ngo never again birababaje
    UN ikoriki? imazi?

  • Umwanda gusa, abapolici basa n’ibirara, nawe ngo igihugu???????????

  • Ese iyi campagne yavugagako arabapolisi bakorana na FDLR nimbonerakure yagiyehe ko mutakiyivuga?

    • wowe ubizi neza ngaho tubwire uburyo badakorana

  • Mana tabara abarundi.nonese umuyobozi wica abaturagebe abaho bajye bigira ku rwanda ukobayobora ,ibaze nawe police ntibaho ubwo se izabungabunga umutekano w’inyamaswa ko imaze abanyagihugu

Comments are closed.

en_USEnglish