Tags : #As Kigali

AS Kigali yasanze Rayon i Muhanga iyitsinda 2 – 1

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, Rayon Sports yaguwe nabi na AS Kigali yayisanze i Muhanga ikayitsinda ibitego bibiri kuri kimwe ku munsi wa kabiri wa shampionat. Uyu munsi wa kabiri ejo nabwo wari waguye nabi ikipe ya APR FC yatsinzwe na Mukura 2 -0. Kuri stade ya Muhanga Rayon Sports yakiriraho amakipe yayisuye, […]Irambuye

AS Kigali imaze kumvikana na Eric Nshimiyimana

Umuyobozi wa AS Kigali Felix Masengesho hari hashize amasaha agera kuri atatu ahakaniye Umuseke ko nta biganiro barimo n’umutoza Eric Nshimiyimana. Ni nawe ariko uhise ubwira umunyamakuru w’Umuseke ati “Tumaze kubona umutoza” yavugaga Eric Nshimiyimana. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Nyakanga Umuseke wamenye ko Eric Nshimiyimana ari mu biganiro na AS Kigali ngo […]Irambuye

Nshimiyimana ari kuvugana na AS Kigali

Nyuma y’uku ikipe ya As Kigali iburiye umutoza wayo Cassa Mbungo Andre wagiye muri Police FC hamaze iminsi amakuru avuga ko Kaze Cedrick wirukanwe mu ikipe ya Mukura ndetse na Eric Nshimiyimana ngo bombi baba bari mu biganiro n’ikipe ya As Kigali, Felix Masengesho umuyobozi wa As Kigali yabanje kubihakana. Ariko nyuma aza kwemera ko bari […]Irambuye

Mvuyekure muri Police FC, Tubane James muri Rayon

Umunyezamu usanzwe ukinira ikipe  ya AS Kigali  ari mu biganiro n’ikipe ya Police FC ndetse ngo binageze kure mu gihe mu genzi we bakinanaga myugariro Tubane James nawe agiye gusinya mu ikipe ya Rayon Sport nk’uko ubuyobozi bwa y’amakipe bwabitangarije Umuseke. Mayira Jean Dieu umuvugizi w’ikipe ya Police FC yavuze ko Mvuyekure umunyezamu wa As […]Irambuye

Mashami niwe wagizwe Ass. Coach mu Amavubi. Ariko ntarabibwirwa

10/06/2014 – Mashami Vincent usanzwe  utoza ikipe ya APR FC niwe FERWAFA yemeje ko aba umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu Amavubi nk’uko ubuyobozi bwa FERWAFA bwabitangarije Umuseke. Uyu mutoza ariko we yatubwiye ko atarabimenyeshwa kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru. Kayiranga Vedaste visi perezida akaba n’umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yabwiye Umuseke ko nyuma yo […]Irambuye

Umukuru w’Abafana ba Rayon yitabye Komisiyo y’ubujurire ya FERWAFA

Kuri uyu wa 05 Kamena 2014 nibwo Claude Muhawenimana umuyobozi w’abafana b’ikipe ya Rayon Sports yitabye Akanama gashinzwe ubujurire muri FERWAFA ku myitwarire ye n’ibyo yashinjwe ku mukino wahuje ikipe ya Rayon Sports na AS Kigali zikanganya Rayon ikahatakariza amahirwe yo gutwara igikombe, uyu mukino wakurikiwe n’imirwano ku kibuga. Muhawenimana yari yafatiwe ibihano na FERWAFA […]Irambuye

Rayon yatsinze AS Kigali bigoranye, ku cyumweru izahura na APR

Mu mukino utarabereye igihe wa 1/8 cy’irangiza mu irushanwa ry’igikombe cy’amahoro  ikipe ya Rayon Sports yatsinze bigoranye ikipe ya AS Kigali, ifite iki gikombe umwaka ushize , ibitego 3-2 ihita ikatisha itike yo kuzakina na mukeba APR FC muri ¼ cy’irangiza. Ni umukino watangiye ubona amakipe yombi yafunguye yaba Rayon sport ndetse na AS Kigali […]Irambuye

Casa arava mu Amavubi niba adahawe amasezerano

Casa Mbungo André umutoza wungirije w’ikipe w’igihugu yatangaje kuri uyu wa 04 Kamena ko nibigera mu cyumweru gitaha adahawe amasezerano nk’umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu azahita yisubirira mu ikipe ya AS Kigali. Casa yaganiriye n’umunyamakuru w’Umuseke kuri uyu mugoroba ubwo yariho atoza ikipe ya AS Kigali, muri iyi kipe ariko akaba atarahasinya naho amasezerano kuko […]Irambuye

en_USEnglish