Digiqole ad

Casa arava mu Amavubi niba adahawe amasezerano

Casa Mbungo André umutoza wungirije w’ikipe w’igihugu yatangaje kuri uyu wa 04 Kamena ko nibigera mu cyumweru gitaha adahawe amasezerano nk’umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu azahita yisubirira mu ikipe ya AS Kigali.

Casa Mbungo André umutoza witwaye neza muri saison ishize mu mupira mu Rwanda
Casa Mbungo André umutoza witwaye neza muri saison ishize mu mupira mu Rwanda

Casa yaganiriye n’umunyamakuru w’Umuseke kuri uyu mugoroba ubwo yariho atoza ikipe ya AS Kigali, muri iyi kipe ariko akaba atarahasinya naho amasezerano kuko ayo yari ahafite yarangiye mu kwezi kwa mbere kw’uyu mwaka.

Mu byumweru bine bishize nibwo Casa Mbungo yahawe kuba umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi by’agateganyo, yakoze akazi gakomeye kuko mu mukino yakinnye ayoboye Amavubi yanganyije na Libya 0 – 0 muri Tunisia, ibi byabaye nk’umusingi waje gutuma Amavubi asezerera Libya muri week end ishize i Kigali.

Casa Mbungo André umutoza wigaragaje neza muri ‘saison’ ishize mu ikipe ye ya AS Kigali haba muri Shampionat no mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, ubu nta masezerano afite haba mu Amavubi haba no mu ikipe ya AS Kigali. Iyi kipe y’Umujyi wa Kigali ikaba kuri uyu wa kane ifite umukino wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro ikinamo na Rayon Sports, ikomeza ikazahura na APR FC.

FERWAFA niyo yari yamuhaye akazi mu ikipe y’igihugu, ni nayo kandi iherutse kwemeza ko umutoza w’ikipe y’igihugu wungirije nta kipe yindi azajya atoza hirindwa ko yazana amarangamutima cyangwa imitoreze y’ikipe ye mu ikipe y’igihugu.

Hari amakuru avuga ko Casa Mbungo ashobora kwigizwayo mu ikipe y’igihugu uyu mwanya wo kungiriza umwongereza Stephen Constantine ugahabwa Vicent Mashami kubera impamvu z’uko Casa Mbungo atumvikana neza mu rurimi (icyongereza) n’uyu muzungu mushya. Nta muyobozi urabyemeza kugeza ubu.

Casa yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko nibirenza iki cyumweru adahawe amasezerano mu Amavubi nk’umutoza wungirije azisubirira mu ikipe ye ya AS Kigali, aho yagize ibihe byiza muri saison ishize.

Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • naherutse Casa akorera de gaule wabo akazi keza afatanyije n’umusifuzi gervais ubundi nawe ati ndabatera ingabo mubitugu mbogeza none agiye kumwitura igikorwa nka kiriya koko? oya ntibishoboka niyihangane nawe amushakire aho amuhengeka rwose. kuko yaba amuhemukiye pe!!!!

  • Nibareke kubeshya icyongereza ntaho bihuriye Ntagwabira yungirije Ratomir azi icyongereza? ntibatwaye ikipe muri CAN. Ahubwo nibashakire umwanya Mashami ariko amaherezo bazagaragara. Ntaho ruhago yacu igana..nyuma y’umurengwe haza inzara.

  • Nibahe akazi Casa bareke kwitwaza indimi, Football si ngombwa ururimi icya mbere ni technics kandi Casa yerekanye ko ashoboye. Izo maguye zanyu FERWAFA nimuzireke muhe akazi umutoza Casa yerekanye ko ashoboye. Mujye muba claire rwose

  • Hahahahahahhaa!!! ngo ururimi!? ubu se Capero yatoje ubwongereza hari icyongereza azi!? FERWAFA rwose ikomeje kuyoborwa ku gipindi ntaho byagana!! nimuhe Casa contrat kuko ururimi rwo si urwitwazo rwose!!

  • casa ndamwemera nu mutechnicien muri football. nkunda ko ibujyamo wabisengeye hanyuma ukayoborwa n’umwuka wera.

Comments are closed.

en_USEnglish