Digiqole ad

Mvuyekure muri Police FC, Tubane James muri Rayon

Umunyezamu usanzwe ukinira ikipe  ya AS Kigali  ari mu biganiro n’ikipe ya Police FC ndetse ngo binageze kure mu gihe mu genzi we bakinanaga myugariro Tubane James nawe agiye gusinya mu ikipe ya Rayon Sport nk’uko ubuyobozi bwa y’amakipe bwabitangarije Umuseke.

James Tubane na Emery Mvuyekure baba bagiye kuva muri AS Kigali
James Tubane na Emery Mvuyekure baba bagiye kuva muri AS Kigali

Mayira Jean Dieu umuvugizi w’ikipe ya Police FC yavuze ko Mvuyekure umunyezamu wa As Kigali baganiriye kandi ibiganiro bigeze kure

Mayira yagize ati “ Tukimenya  ko yarangije amasezerano mu ikipe ya AS Kigali twaramwegereye twumvikana ko yaza iwacu ubu hasigaye kwemeranya amafaranga.

Tumubajije niba nta banyezamu bagomba gusohoka mu ikipe ya Police Fc yagize ati “ ntabwo ari abanyezamu gusa n’abakina imbere hari abo tutazagumana gusa ubu gahunda zacu tuzerekeje ku gikombe cy’Amahoro.”

Ikipe ya Polisi isanzwe ifite abanyezamu bane (Steven Ntaribi, Nzarora Marcel, Ganza Alexis (Bebe) na Jean Paul Mutabazi wahoze muri AS Muhanga baguze umwaka ushize), niramuka yumvikanye na Emery Mvuyekure azaba ari uwa gatanu.

Muri Rayonsport y’i Nyanza naho amakuru aturukayo aremeza ko bari kumvikana na myugariro w’ikipe ya AS Kigali Tubane James.

Ntampaka Theogene umuyobozi w’ikipe ya Rayonsport  yabwiye Umuseke ko koko bari mu biganiro kandi bigeze kure kuburyo uyu munsi baba barangizanyije.

Ntampaka  udashaka kwerura neza ngo avuge ko bamaze kumvikana ati “ Turifuza umwaka utaha gukinisha abakinnyi b’ababanyarwanda bashoboye, nibyo turi mu biganiro na Tubane James, turamusinyisha mu masaha macye ari imbere.

Mvuyekure na Tubane ni abasore bagize uruhare runini mu kwitwara neza ku ikipe ya AS Kigali mu myaka ishize bari kumwe n’umutoza wabo Casa Mbungo André nawe uri kwifuzwa n’amakipe menshi yo mu Rwanda ndetse n’ikipe ya KCC yo muri Uganda.

James Tubane (6) yaba agiye kujya yugarira muri Rayon Sports
James Tubane (6) yaba agiye kujya yugarira muri Rayon Sports
We na Emery Mvuyekure bafashije cyane ikipe ya AS Kigali kwitwara neza mu myaka ibiri ishize
We na Emery Mvuyekure bafashije cyane ikipe ya AS Kigali kwitwara neza mu myaka ibiri ishize


Photos/Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE

Jean Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • mwaramutse,nagira inama emery mvuyekure mbere yo gusinya amasezerano azabanze amenye ko ariwe numero ya 1 kko muri police harimo abazamu benshi bitabaye ibyo nawe ashobora kugenda akamara igihe kinini ku ntebe bigatuma akazoza ke kataba keza kdi yaramaze kugera ku rwego rushimishije,ndetse we na tubane james babanze bitonde batekereze kure ntibazakurikire amafaranga ngo bice akazoza kabo murakoze

    • Barabizi nabo kandi ahobagiye ndabona buri umwe yabona umwanya wo gukina, nawe se muri Rayon ninde ubu wakwicaza Tubane, ni Souple se?Serugendo se?nabandi…. nta defense rayon yagiraga! naho muri Police ni Nzarora se? Bebe?Ntaribi?!!!!!!!!!!!!hose bakwigaragaza.

Comments are closed.

en_USEnglish