Digiqole ad

Nshimiyimana ari kuvugana na AS Kigali

Nyuma y’uku ikipe ya As Kigali iburiye umutoza wayo Cassa Mbungo Andre wagiye muri Police FC hamaze iminsi amakuru avuga ko Kaze Cedrick wirukanwe mu ikipe ya Mukura ndetse na Eric Nshimiyimana ngo bombi baba bari mu biganiro n’ikipe ya As Kigali, Felix Masengesho umuyobozi wa As Kigali yabanje kubihakana. Ariko nyuma aza kwemera ko bari bugufi kumvikana na Eric Nshimiyimana.

Kaze Cedric na Eric Nshimiyimana ngo AS Kigali nta numwe iri kwifuza./ Photoshopped Umuseke
Kaze Cedric na Eric Nshimiyimana mubo AS Kigali yifuza./ Photoshopped Umuseke

Uyu muyobozi yabwiye Umuseke ko Kaze Cedrick ndetse na Eric Nshimiyimana batari mu biganiro ibyo aribyo byose na AS Kigali. Gusa nyuma yaje kubazwa iby’uko baba bamaze gusinyisha Eric maze yemera ko bari mu biganiro basigaye kumvikana ku bintu bicye.

Hari amakuru agera k’Umuseke yavuga ko umutoza Kaze Cedrick yaraye ageze i Kigali aje kuvugana na As Kigali kabone nubwo ubuyobozi bw’iyi kipe As Kigali bwabihakanye.

Ikipe ya As Kigali imaze kuba imwe mu makipe akomeye mu Rwanda nyuma yo gutwara igikombe cy’Amahoro ndetse ikanihagararaho isezerera amakipe abiri mu marushanwa y’amakipe yabaye ayambere iwabo ku mugabane wa Afrika (Orange Confederation cup) muri shampionat y’u Rwanda ikarangiza iri ku mwanya wa gatatu inyuma ya APR FC na Rayonsport.

Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Quelle Charabiat? Kaze wirukanwe mutri mukura! As Kigali mu makipe yabaye aya mbere iwayo!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish