Tags : #As Kigali

Abakinnyi bato bakomeje gufasha AS Kigali kuzamuka ku rutonde

Nyuma yo gutsinda Etincelles 3-2, AS Kigali ikomeje kuzamuka ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona, ubu ikaba igeze ku mwanya wa kane ibifashijwemo n’abakinnyi bato umutoza Eric Nshimiyimana yazamuye muri uyu mwaka. Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ yakomeje kuri uyu wa kabiri amakipe nka AS Kigali na Bugesera yitwara neza. Mu […]Irambuye

APR FC ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda AS

Mu mukino wari utegerejwe na benshi, ikipe ya APR FC ibashije gutsinda AS Kigali ibitego 3-1 by’agateganyo ifashe umwanya wa mbere. APR FC yayoboye igice cya mbere, ibona igitego cya mbere cyinjiye ku munota wa gatatu w’umukino, gitsinzwe na  Iranzi Jean Claude acenze ba myugariro ba AS Kigali babiri (Bishira Latif na Kayumba Soter). Icya […]Irambuye

Sugira Ernest yasabye asaga Miliyoni 75 AS Vita Club imushaka

Ibinyamakuru binyuranye byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) biravuga ko rutahizamu w’Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi, ndetse n’ikipe ya AS Kigali Sugira Ernest yaba ashkishwa cyane n’ikipe ya AS Vita Club. AS Vita Club yo muri DRC ni imwe mu makipe akomeye mu mupira wo muri icyo gihugu, ndetse no ku mugabane wa […]Irambuye

Umutoza Eric Nshimiyimana yagizwe umudiyakoni mu rusengero

Umutoza w’ikipe ya AS Kigali Eric Nshimiyimana, hamwe n’umugore we, yatangiye umwaka wa 2016 mu byishimo nyuma yo gutorerwa umurimo w’ubudiyakoni mu rusengero rwitwa “New Jerusalem Church” asengeramo. Nshimiyimana n’umugore we basengewe n’umushumba w’itorero kuri Noheli, tariki 25 Ukuboza 2015. Eric Nshimiyimana wakiniye ndetse akanatoza ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ avuga ko kujya mu Mana […]Irambuye

Umutoza wa Rayon Sports yishimiye intsinzi ya mbere kuri Gicumbi

Ku mukino wa mbere w’irushanwa ‘Rayon Sports Star Times Christmas Cup’, Rayon Sports FC yatsinze Gicumbi FC igitego kimwe ku busa (1-0); Umutoza mushya Jacky Ivan Minaert yishimiye intsinzi ye ya mbere atoza Rayon. Igitego cya Rayon cyatsinzwe n’umusore Mustapha Bisengimana. Nyuma y’umukino, Umutoza Jacky Ivan Minaert yabwiye itangazamakuru ko yanyuzwe n’intambwe ikipe ye (Rayon […]Irambuye

AS Kigali ku mwanya wa 1, Rayon, APR, Kiyovu nazo

Imikino ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 31 Ukwakira, isize nta kinini gihindutse ku rutonde rw’agateganyo kuko amakipe makuru yose yabonye amanota atatu. Mu mikino yabaye kuri uyu wa gatandatu, Rayon Sports yatsindiye Rwamagana City FC iwayo igitego kimwe ku busa (0-1), cyatsinzwe na Kwizera Pierrot. Ni umukino wabereye […]Irambuye

Nyuma yo kunganya na Kiyovu ubu AS Kigali niyo iyoboye

AS Kigali y’umutoza Eric Nshimiyimana kuri iki cyumweru yanganyije na Kiyovu Sports mu mukino utabonetsemo igitego. Amakipe yombi yahuriye ku kibuga yitorezaho kuri Stade de l’Amitie ku Mumena wa Nyamirambo. Kiyovu  yakinaga idafite abatoza bayo kuko umutoza mukuru Seninga Innocent yagiye gukomeza amasomo yo gutoza iburayi, mu gihe na Kanamugire Aloys umwungirije nawe arwaye bikomeye, […]Irambuye

en_USEnglish