Digiqole ad

Sebanani ‘Crespo’ ashobora gukinira AS Kigali mu mikino yo kwishyura

 Sebanani ‘Crespo’ ashobora gukinira AS Kigali mu mikino yo kwishyura

Nshimiyimana na Sebanani mu mwambaro y’ikipe y’igihugu (archive UM– USEKE).

Nyuma y’imyaka itatu adakina, Sebanani Emmanuel bita ‘Crespo’ ashobora  gukinira AS Kigali mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona y’ikiciro cya mbere.

Sebanani Emmanuel (wambaye ubururu) yaherukaga gukina muri  2013.
Sebanani Emmanuel (wambaye ubururu) yaherukaga gukina muri 2013.

Sebanani Emmanuel wahoze akinira ikipe ya Police FC yari amaze igihe kinini adakina kubera imvune yagiriye mu mukino wa Shampiyona wahuzaga Amagaju FC na Police FC, tariki 23 Ugushyingo 2013.

Nyuma yo kuvunika yaje kumara imyaka ibiri adakina kubera ko atari yaravujwe neza, imvune ye yaje kubagwa mu ntangiriro z’Ukuboza 2015.

Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali, yadutangarije ko azi neza ubushobozi bwa ‘Crespo’, kandi ko yifuza kumukoresha mu mikino yo kwishyura mu gihe baba bumvikanye.

Yagize ati “Crespo turimo gukorana. Ni utahizimu mwiza njye ndamuzi. Gusa nzirikana ko amaze imyaka hafi itatu adakina. Njye n’abaganga turimo kugerageza kumwitaho. Tuzaganira byose (ku masezerano bamuha). Nibishoboka azadukinira muri ‘retour’ (imikino yo kwishyura). Ndamwizeye kandi adukiniye byadufasha twembi.”

Umutoza Nshimiyimana ngo azi ko icyo Crespo ubu ashyize imbere atari amafaranga, ahubwo ari ukugaruka mu bihe bye byiza “forme”, no kuzamura urwego rwe.

Crespo ku giti cye, yabwiye UM– USEKE ko nubwo arimo gukorera imyitozo muri AS Kigali, nta kintu aravugana n’ubuyobozi bwayo.

Sebanani asubiye ku rwego rwiza, yafasha AS Kigali gusimbura Sugira Ernest uzarangiza amasezerano mu mpera z’uyu mwaka wa Shampiyona, kandi bivugwa ko yifuzwa n’amakipe menshi yo hanze y’u Rwanda.

Imikino yo kwishyura ya Shampiyona y’u Rwanda “Azam Rwanda Premier League”, iteganyijwe gutangira tariki 16 Mata 2016.

Nyuma y'imyaka ibiri n'igice adakina, yabazwe mu kuboza 2015.
Nyuma y’imyaka ibiri n’igice adakina, yabazwe mu kuboza 2015.

Ngabo Roben
UM– USEKE.RW

en_USEnglish