Digiqole ad

APR FC ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda AS Kigali 3-1

 APR FC ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda AS Kigali 3-1

Wari umukino w’imbaraga

Mu mukino wari utegerejwe na benshi, ikipe ya APR FC ibashije gutsinda AS Kigali ibitego 3-1 by’agateganyo ifashe umwanya wa mbere.

Wari umukino w'imbaraga
Wari umukino w’imbaraga

APR FC yayoboye igice cya mbere, ibona igitego cya mbere cyinjiye ku munota wa gatatu w’umukino, gitsinzwe na  Iranzi Jean Claude acenze ba myugariro ba AS Kigali babiri (Bishira Latif na Kayumba Soter).

Icya kabiri cyatsinzwe na Benedata Janvier ku ishoti rikomeye yatereye hanze y’urubuga rw’amahina, Bate Shamiru ufatira AS Kigali ntiyamenya aho umupira uciye.

Ku munota wa 22, rutahizamu rukumbi wa APR FC muri uyu mukino, Issa Bigirimana nawe yatsinze igitego cya gatatu, ku mupira yahawe na Sibomana Patrick bita Papy wakinaga ku ruhande rw’ibumoso.

Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali yakoze impinduka, akuramo Amini Mizerwa wagowe cyane n’uyu mukino, ashyiramo Tuyisenge Pekeyake bita Pekinho.

Byaje gusa n’ibitanga umusaruro kuko Onesme Twizeyimana yatsindiye AS Kigali impozamarira ku munota wa 79.

APR FC yahise na yo ikora impinduka  ikuramo Ntamuhanga Tumaine Tity, ishyiramo kapiteni wayo Nshutinamagara Ismail Kodo, mu rwego rwo kugarira ikoresheje ba myugariro batanu.

Mu minota ine yongewe kuri 90 y’umukino As Kigali ya Nshimiyimana ntiyabashije kwishyura.

 

Ababanjemo ku mpande zombi:

APR FC: Ndoli Jean Claude, Rusheshangoga Michel, Bayisenge Emery, Rwatubyaye Abdoul, Rutanga Eric, Yannick Mukunzi, Benedata Janvier, Ntamuhanga Tumaine Tity, Iranzi Jean Claude, Sibomana Patrick Papy, na Issa Bigirimana

AS Kigali: Bate Shamiru, Hamdan Bariyanga, Kayumba Soter, Bishira Latif, Janvier Irankunda, Kabura Mhamud, Maboura Akiri, Nsabimana Eric Zidane, Habimana Onesme, Sugira Ernest, Amini Mwizerwa

Nyuma yo gucenga ba myugariro batatu ba AS Kigali, Iranzi niwe wafunguye amazamu
Nyuma yo gucenga ba myugariro batatu ba AS Kigali, Iranzi niwe wafunguye amazamu
Iranzi amaze gutsinda igitego cya mbere ati APR FC nyifite ku mutima
Iranzi amaze gutsinda igitego cya mbere ati APR FC nyifite ku mutima
Nizar Khanfir utoza APR FC abonye intsinzi nyuma y'imikino ine
Nizar Khanfir utoza APR FC abonye intsinzi nyuma y’imikino ine
Rusheshangoga Michel ufite umupira yigaragaje mu gice cya mbere
Rusheshangoga Michel ufite umupira yigaragaje mu gice cya mbere
Benedata Janvier watsinze igitego cya kabiri
Benedata Janvier watsinze igitego cya kabiri
rutahizamu rukumbi wa APR FC, Issa Bigirimana yagoye ba myugariro ba APR FC
rutahizamu rukumbi wa APR FC, Issa Bigirimana yagoye ba myugariro ba APR FC
Cyai ikirarane cy'umunsi wa 15 wa shampiyona
Cyai ikirarane cy’umunsi wa 15 wa shampiyona
Abakinnyi 11 AS Kigali yabanjemo
Abakinnyi 11 AS Kigali yabanjemo
Abakinnyi 11 APR FC yabanjemo
Abakinnyi 11 APR FC yabanjemo

Amafoto/NGABO/UM– USEKE

NGABO Roben
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Nubyiza kubona iyo kipe yacu itsina ariko nanone bagerageze ako gakombe tukabike mubindi. kongz kbsa

Comments are closed.

en_USEnglish