Abakinnyi bato bakomeje gufasha AS Kigali kuzamuka ku rutonde
Nyuma yo gutsinda Etincelles 3-2, AS Kigali ikomeje kuzamuka ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona, ubu ikaba igeze ku mwanya wa kane ibifashijwemo n’abakinnyi bato umutoza Eric Nshimiyimana yazamuye muri uyu mwaka.
Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ yakomeje kuri uyu wa kabiri amakipe nka AS Kigali na Bugesera yitwara neza.
Mu mukino AS Kigali yari yakiriyemo Etincelles ikayitsinda 3-2, ibitego bya AS Kigali byose byatsinzwe n’abakinnyi bakiri bato umutoza Eric Nshimiyimana akomeje guha ikizere, Twizerimana Onesme, Iradukunda Eric, na Ntwari Evode.
Muri bo, Twizerimana Onesme, w’imyaka 20 gusa, AS Kigali yamukuye muri ‘SORWATHE’ yo mu kiciro cya kabiri, ubu amaze gutsinda ibitego 12 mu mikino ya Shampiyona 14 gusa.
Naho Etincelles FC yo itsindirwa na Ndayisenga Ramathan ndetse na rutahizamu wayo Kambale Salita Gentil (bitaga Pappy Kamanzi akinira Amavubi).
Nyuma y’uyu mukino, Eric Nshimiyimana yabwiye abanyamakuru ko akomeje guha ikizere abakiri bato kandi bashya muri Shampiyona y’u Rwanda mu rwego rwo kwitegura igikombe cy’Amahoro, ngo kuko abandi bakinnyi baba bamaze kunanirwa.
Yagize ati “Muri Shampiyona imara umwaka wose nk’iyi, biba bigoye ko umutoza yakoresha abakinnyi bamwe adahindura. Mu gihe abandi bigaragara ko batangiye kunanirwa, ubu natangiye guha amahirwe abandi bana ngo bakine. Igishimishije ni uko barimo kwitwara neza.”
Nshimiyimana yemeye ko AS Kigali yamaze gutakaza ikizere cy’igikombe cya Shampiyona, ariko ngo bizeye kwitwara neza mu mikino yo guhatanira igikombe cy’Amahoro.
Ati “Dukeneye amaraso mashya kuko ni igikombe twifuza. Aba basore banjye rero bazamfasha cyane.”
Gutsinda Etincelles, byafashije AS Kigali kuzamuka ku rutonde, iba iya kane n’amanota 53, inganya na Mukura Victory Sports ya gatatu, barushwa inota rimwe na Rayon Sports ya kabiri ifite 54.
Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa kabiri, Bugesera yatsinze Gicumbi FC 3-0, AS Muhanga inganya na Sunrise FC 1-1.
Imikino iteganyijwe kuri uyu wa gatatu
Amagaju FC irakira APR FC (Nyamagabe)
Musanze FC yakire Police FC (Nyakinama)
Rwamagana City FC yakire Espoir FC (Ferwafa).
Roben NGABO
UM– USEKE.RW