Digiqole ad

Sugira Ernest yasabye asaga Miliyoni 75 AS Vita Club imushaka

 Sugira Ernest yasabye asaga Miliyoni 75 AS Vita Club imushaka

Sugira Ernest watsinze igitego cy’Amavubi cyo kwishyura agerageza gufunga umupira

Ibinyamakuru binyuranye byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) biravuga ko rutahizamu w’Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi, ndetse n’ikipe ya AS Kigali Sugira Ernest yaba ashkishwa cyane n’ikipe ya AS Vita Club.

Sugira Ernest watsinze igitego cy'Amavubi cyo kwishyura agerageza gufunga umupira
Sugira Ernest watsinze igitego cy’Amavubi cyo kwishyura agerageza gufunga umupira

AS Vita Club yo muri DRC ni imwe mu makipe akomeye mu mupira wo muri icyo gihugu, ndetse no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

Sugira Ernest uri ku mwanya wa kabiri n’ibitego 5 ku rutonde rwa ba rutahizamu batsinze ibitego byinshi muri Shampiyona y’u Rwanda 2015/2016.

Uyu musore kandi yanahiriwe n’imikino ya CHAN imaze iminsi ibera mu Rwanda, dore ko yabashije gutsinda ibitego 3, mu mikino 4 u Rwanda rwakinnye.

Ibinyamakuru byo muri DRC biravuga ko AS V.Club bakunda kwita “Dauphins Noirs” y’i Kinshasa iri mu biganiro na Sugira ndetse n’ikipe ya AS Kigali akinira.

Abantu bari hafi muri AS Vita Club ngo babwiye ikinyamakuru Adiac-Congo ko Sugira Ernest yasabye kwishurwa Amadolari ya Amerika ibihumbi 100 (uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 75); Gusa, ngo ubuyobozi bwa AS Vita bukaba bwari bwiteguye gutanga Amadolari ibihumbi 50. Ibiganiro ngo biracyakomeje, kandi biratanga icyizere kuko ngo n’umukinnyi yagaragaje ubushake bwo kujya gukinira Vita, igisigaye gusa ngo ni ukumvikana n’ikipe ye ya AS Kigali yari agifitemo amasezerano.

Sugurira Ernest wazamukiye muri AS Muhanga, akaza kugurwa na APR ariko ntabashe kubona umwanya, ubu niwe uyoboye ubusatirizi bwa AS Kigali iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda by’agateganyo.

Sugira bivugwa ko nyuma yo kwitwara neza muri CHAN 2016 ashakishwa n’amakipe menshi, AS Vita Club niyo ngo yagaragaje ubushake cyane. Aramutse agiye muri Vita akitwara neza byamuhesha kwigaragaza ku rwego rwa Afurika, ndetse no kuzamura urwego rwe ku myaka 24 afite aracyafite igihe kinini cyo gukinira Amavubi.

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Niyerekeze muri Kongo ajye gukina na za TP Mazembe ajye kukarishya umukino bityo azajya atanga umusaruro urushijeho mu mavubi.

  • yaba SUGIRA.yaba as Kigali nababyeyi be bashishoze ubundi ajye gukarishya cariere ye ariko bamwishyure neza

  • Sugira ntashobora gukina i Kinshasa kuko aba congomani baho banga abanyarwanda urunuka. Ashobora kugirirwa nabi cyangwa bakajya bamubwira amagambo y’ivanguramoko nkayo babwira abirabura bakina mubutaliyani. Ahubwo yakwigira nka za Kenya cg Tanzania

  • @ Fiston uvuga gute ko adashobora kujyayo kandi we abishaka (SUgira)? AMafaranga ntaho atakujyana kdi wikuremo uwo mutima wo kumvako abacongoman banga abanyarwanda sibyo peeh, wenda ntibivuzeko hatarimo abatwanga nkuko harimo nabanyarwanda banga abakongomani ariko si igihugu cg abenegihugu bose.

  • komeza imihigo sugira we!!!!!abanyarwanda twese uduha ibyishimo,genda uhahe kdi utsinde abaturanyi bazabone ko natwe dufite intwari mu mupira,kandi tukuri inyuma.kongo ni nkahandi hose kwisi,upfa kumenya icyo ushaka naho wifuza kugera hose uzagerayo

Comments are closed.

en_USEnglish