Tags : Amavubi

Umutoza Eric Nshimiyimana yagizwe umudiyakoni mu rusengero

Umutoza w’ikipe ya AS Kigali Eric Nshimiyimana, hamwe n’umugore we, yatangiye umwaka wa 2016 mu byishimo nyuma yo gutorerwa umurimo w’ubudiyakoni mu rusengero rwitwa “New Jerusalem Church” asengeramo. Nshimiyimana n’umugore we basengewe n’umushumba w’itorero kuri Noheli, tariki 25 Ukuboza 2015. Eric Nshimiyimana wakiniye ndetse akanatoza ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ avuga ko kujya mu Mana […]Irambuye

Mu myiteguro ya CHAN, Rwanda B yatsinze Rwanda A

Kuri iki cyumweru tariki 03 Mutarama 2016 Umuseke wasuye ikipe y’igihugu Amavubi, aho iri gukorera umwiherero mu karere ka Rubavu. Ni mu gihe habura iminsi 12 ngo igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina mu bihugu byabo, CHAN 2016 itangire mu Rwanda. Umutoza w’iyi kipe avuga ko afite abakinnyi beza benshi ku buryo guhitamo 23 azifashisha […]Irambuye

Umukinnyi Robert Ndatimana yagaruwe imbere y’ubutabera

Kuri uyu wa gatatu i Nyamirambo ku rukiko rwisumbuye Robert Ndatimana umukinnyi wa Police FC wanakiniye ikipe y’igihugu Amavubi yagejejwe imbere y’ubutabera ku cyaha cyo gufata ku ngufu agatera inda umwana w’umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure. Urukiko rukuru nirwo rwoherejwemo uru rubanza kubera uburemere bw’icyaha. Uyu munsi yari agiye kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Robert Ndatimana uzwi […]Irambuye

Abongereza Wiltshire na McCarthy baje gufasha umutoza w’Amavubi

Darren Wiltshire na Alex McCarthy biyongereye muri staff ikurikirana ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yasubukuye umwiherero wo kwitegura imikino y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN. Kuri uyu wa Mbere nibwo abakinnyi 32 b’Amavubi bitegura CHAN basubiye mu mwiherero nyuma yo gufata ikiruhuko gito cy’iminsi mikuru. Uretse umutoza mukuru Johnny McKinstry ndetse na […]Irambuye

Amavubi azakina bya gicuti na Leopards ya DRCongo mbere ya

Tariki ya 06 na 10 Mutarama  2016 u Rwanda ruzakina imikino ya gicuti na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Tunisia mu mikino ya gicuti igamije kwitegura irushanwa rya Afurika ry’abakinashampionat z’imbere mu bihugu byabo “CHAN” rizabera mu Rwanda hagati ya tariki 16 Mutarama na 07 Gasyantare 2016. Kuko u Rwanda rutakinnye imikino yo […]Irambuye

Ikipe ya Uganda yakoze impanuka bavuye kwakirwa na Perezida Museveni

Imodoka yari itwaye abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Uganda bakoze impanuka ahitwa Jami, Kamonkoli mu karere ka Budaka mu Burasirazuba bw’igihugu. Abakinnyi bose n’abayobozi ba Uganda Cranes barekezaga Kampala bavuye kubonana na Perezida Museveni ahitwa Soroti nta n’umwe wagize ikibazo. Amakuru ya mbere yavugaga ko abantu umunani bari mu modoka yagonganye n’iyo y’abakinnyi bose bitabye Imana. […]Irambuye

CECAFA: Amavubi atsinzwe na Uganda 1-0 kuri Finale

Ku mukino wa nyuma wahuzaga Amavubi Stars na Uganda Cranes ya Uganda urangiye U Rwanda rutabashije kuzana igikombe cya kabiri cya CECAFA mu mateka y’u Rwanda, igitego cya Uganda cyatsinzwe na Okhuti. Amakipe yombi yatangiye akinana ubwitonzi. Ikipe ya Uganda irusha cyane U Rwanda, ku munota wa 12 Iranzi Jean Claude yateye Coup franc ku […]Irambuye

CECAFA: U Rwanda kuri FINAL nyuma yo gutsinda Sudan kuri

U Rwanda rwari rwatangiye igice cya mbere nabi, nyuma y’iminota 20 y’igice cya mbere Sudan yabonye ikarita itukura. Amavubi ntiyabashije kubya umusaruro ayo mahirwe ngo atsinde mu minota ya mbere kugeza ku munota wa 90, ahubwo mu minota y’inyongera Amvubi yatsinzwe igitego mu minota y’inyongera, igitego cyishyuwe na Mugiraneza JB, Amavubi yaje kubasha gutsinda kuri […]Irambuye

Amavubi yatangiye neza CECAFA atsinda Ethiopia

Kuwa gatandatu, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru nyuma yo gutsindwa kenshi yisubiyeho itangira neza itsindira Ethiopia iwayo 1-0. Mu mukino wo gufungura imikino ya CECAFA y’ibihugu irimo kubera muri Ethiopia, u Rwanda rwabashije gutsinda Ethiopia igitego kimwe cyinjijwe na Jacques Tuyisenge wari watsinze n’igitego kimwe rukumbi mu mukino wahuje Amavubi na Libye warangiye Amavumbi […]Irambuye

Libya yatsinze Amavubi 3 -1 i Kigali, umutoza yahawe induru

Mu mukino wo kwishyura wahurije kuri Stade ya Kigali, i Nyamiramo ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ na Libya, ikipe y’u Rwanda yatsindiwe imbere y’abakunzi bayo ibitego bitatu kuri kimwe (1-3) ihita isezererwa mu guhatanira kujya mu gikombe cy’isi cya 2018 mu Burusiya. Abafana bagaragaje akababaro ndetse baha induru umutoza w’ikipe y’igihugu ahubwo baririmba ko bashyigikiye […]Irambuye

en_USEnglish