Digiqole ad

CECAFA: Amavubi atsinzwe na Uganda 1-0 kuri Finale

 CECAFA: Amavubi atsinzwe na Uganda 1-0 kuri Finale

Amavubi muri CECAFA yageze ku mukino wa nyuma atsinze Sudan kuri Penaliti

Ku mukino wa nyuma wahuzaga Amavubi Stars na Uganda Cranes ya Uganda urangiye U Rwanda rutabashije kuzana igikombe cya kabiri cya CECAFA mu mateka y’u Rwanda, igitego cya Uganda cyatsinzwe na Okhuti.

Amavubi muri CECAFA yageze ku mukino wa nyuma atsinze Sudan kuri Penaliti
Amavubi muri CECAFA yageze ku mukino wa nyuma atsinze Sudan kuri Penaliti

Amakipe yombi yatangiye akinana ubwitonzi. Ikipe ya Uganda irusha cyane U Rwanda, ku munota wa 12 Iranzi Jean Claude yateye Coup franc ku ruhande rw’U Rwanda ariko ntiyagira icyo ibyara.

Ku mupira utunguranye, Caesar Okhuti wa Uganda yaje gutera umupira ku mutwe ku makosa y’umuzamu Jean Luc Bakame na myugariro Rusheshangoga batabashije kugera ku mupira, ku munota wa 14 w’umukino biba 1-0.

Iminota 45 yashize U Rwanda rurushwa runanirwa kwishyura, nubwo ku munota wa 44 Jean Claude yateye umupira uca hejuru y’izamu rya Uganda.

Igice cya kabiri cyatangiye U Rwanda rusimbuza, umukinnyi Savio w’imbere asimbuzwa Bizimana Djihad.

Umukinnyi Caesar Okhuti watsinze igitego yasimbujwe Isaac Muleme biturutse ku mvune yagize atsinda igitego. Uganda kandi yaje kugira ikibazo cy’umukinnyi wayo ukomeye Faruk Miya waguye mu kibugo agonganye n’uw’u Rwanda ariko aza gukomeza.

Ku munota wa 64, Isaac Ntege yateye ishoti rikomeye mu izamu ry’u Rwanda, Bakame abyitwaramo neza awukuramo.

Ku munota wa 66 Mugiraneza bita Migi w’u Rwanda teye umupira ukomeye mu izamu rya Uganda, uvamo corner. Iyi corner u Rwanda rwayikuyemo uburyo bukomeye ariko ntibwavamo igitego.

Ku munota wa 71 Uganda yabonye corner ya gatatu y’umukino. Usengimana Faustin agira ikibazo cyo kwitambika umupira ukomeye uramukomeretsa.

Iminota 90 yarangiye ari Uganda 1 ku busa bw’u Rwanda. Ikipe y’u Rwanda yagaragaje integer nkeya cyane mu busatirizi no ku bakinnyi bose muri rusange.

 

Amavubi yari yatangije aba bakurikira:

Ndayishimiye Eric Bakame (Rayon Sports)

Rusheshangoga Michel (APR FC

Celestin Ndayishimiye (Mukura)

Rwatubyaye Abdoul (APR FC)

Faustin Usengimana (APR FC)

Mugiraneza J Baptiste (Azam FC)

Yannick Mukunzi (APR FC)

Haruna Niyonzima (Young Africans)

Iranzi Jean Claude (APR FC)

Savio Nshuti Dominique (Rayon Sports)

Tuyisenge Jacques (Police FC)

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Nibihangane bibaho,ntagucika intege tubari inyuma

  • “Soccer is soccer”
    Ugandans bari baje bakaniye kubera kudutinya,bibuka ukuntu twatumye batajya mu AFCON twe tukajya mo tubatsindiye Kampala..rwose AMAVUBI ni meza.twigire muri CHAN 2016

  • hahahaha, Ngo kumakosa ya Bakame? wowe wanditse iyi nkuru uriya mupira wawukuramo? wabyanditse nkaho utareba umupira.

  • Nubundi ni amahirwe yari yagize uretse Somalia nta yindi kipe yarushije,turacyafite byinshi byo gukora:ubuyobozi bwiza,abatoza beza na gahunda nziza kdi isobanutse itarimo ruswa,itonesha na munyumvishirize ahubwo irajwe ishinga n’umupira n’ubufatanye nabawubamo umunsi Ku munsi.

  • Mugani w’abarundi amavubi yahindutse ubuyugiri.

Comments are closed.

en_USEnglish