Digiqole ad

Ikipe ya Uganda yakoze impanuka bavuye kwakirwa na Perezida Museveni

 Ikipe ya Uganda yakoze impanuka bavuye kwakirwa na Perezida Museveni

Uganda Cranes yari imaze kubonana na Perezida Museveni

Imodoka yari itwaye abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Uganda bakoze impanuka ahitwa Jami, Kamonkoli mu karere ka Budaka mu Burasirazuba bw’igihugu.

Uganda Cranes yari imaze kubonana na Perezida Museveni
Uganda Cranes yari imaze kubonana na Perezida Museveni

Abakinnyi bose n’abayobozi ba Uganda Cranes barekezaga Kampala bavuye kubonana na Perezida Museveni ahitwa Soroti nta n’umwe wagize ikibazo.

Amakuru ya mbere yavugaga ko abantu umunani bari mu modoka yagonganye n’iyo y’abakinnyi bose bitabye Imana. Imodoka yari itwaye abakinnyi yagize ikibazo cyo gutoboka kw’ipine bituma ita umuhanda. Umushoferi wayo ubwo yageragezaga kuyigarura mu cyerekezo nibwo yagongaga Taxi yarimo abagenzi.

Abantu batanu byemejwe ko bapfuye mu bari muri iyo Taxi, ndetse ngo hari bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Uganda bakomeretse.

Iyi mpanuka yabaye aba bakinnyi bavuye kubonana na Perezida Yoweri Museveni mu rwego rwo kubakira no kwishimira igikombe cya CECAFA batwaye batsinze Amavubi y’u Rwanda 1-0 ku wa gatandatu Addis Ababa muri Ethiopia.

Abakinnyi ba Uganda Cranes barimo Hassan “Gaza” Wasswa, Dennis Okot na Kezron Kizito bari mu bagize ibikomere bidakanganye.

Imodoka yari itwaye ikipe y'igihugu niyo yagonze iyari itwaye abagenzi
Imodoka yari itwaye ikipe y’igihugu niyo yagonze iyari itwaye abagenzi

The NewVision

UM– USEKE.RW

en_USEnglish