Digiqole ad

Libya yatsinze Amavubi 3 -1 i Kigali, umutoza yahawe induru

 Libya yatsinze Amavubi 3 -1 i Kigali, umutoza yahawe induru

Rutahizamu w’Amavubi Quentin Rushenguziminega, Jacques Tuyisenge na Mugiraneza Jean Baptiste Migi bairimba indirimbo y’igihugu mbere y’umukino.

Mu mukino wo kwishyura wahurije kuri Stade ya Kigali, i Nyamiramo ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ na Libya, ikipe y’u Rwanda yatsindiwe imbere y’abakunzi bayo ibitego bitatu kuri kimwe (1-3) ihita isezererwa mu guhatanira kujya mu gikombe cy’isi cya 2018 mu Burusiya. Abafana bagaragaje akababaro ndetse baha induru umutoza w’ikipe y’igihugu ahubwo baririmba ko bashyigikiye ikipe y’igihugu y’amagare.

Rutahizamu w'Amavubi Quentin Rushenguziminega, Jacques Tuyisenge na Mugiraneza Jean Baptiste Migi bairimba indirimbo y'igihugu mbere y'umukino.
Rutahizamu w’Amavubi Quentin Rushenguziminega, Jacques Tuyisenge na Mugiraneza Jean Baptiste Migi bairimba indirimbo y’igihugu mbere y’umukino.

Kuwa gatanu w’icyumweru gishize, Amavubi yari yatsindiwe igitego kimwe muri Tuniziya aho Libya iri kwakirira imikino yayo kubera ibibazo by’umutekano biri iwabo, benshi bizeraga ko igitego kimwe Amavubi ashobora kucyishyura akanarenzaho.

Iki kizere cyari gishingiye ko mu mwaka ushize, Amavubi yatozwaga n’umutoza Stephen Constantine yatsindiye Libya kuri Stade ya Kigali ibitego bitatu ku busa.

Kuri uyu wa kabiri, amavubi yakoze impinduka mu ikipe yo kuwa gatanu w’icyumweru gishize, mu izamu habanzamo umuzamu Kwizera Olivier aho kuba Ndayishimiye Jean Luc, Michel Rusheshangoga aricazwa umwanya we wo mu b’inyuma iburyo habanza Fitina Omborenga.

Ku ruhande rw’inyuma ibumoso naho habanza Ndayishimiye Celestin, mu gihe imbere ye, hari Sibomana Abouba wari wabanje hagati ku ruhande rw’ibumoso ubundi hakina Iranzi Jean Claude, mu busatirizi naho, umusore Songa Isaie yabanje mu kibuga.

Umusore Songa Isaie na Mugenziwe Rushenguziminega bagerageje ariko ntibabonye amahirwe meza menshi imbere y'izamu rya Libye.
Umusore Songa Isaie na mugenzi we Rushenguziminega bagerageje ariko ntibabonye amahirwe meza imbere y’izamu rya Libya.

Igice cya mbere cy’uyu mukino, nubwo Amavubi asa n’ayarushije Libya guhererekanya, ikipe zombi zagisoje zinganya igite 1-1.

Igitego cya Libya cyatsinzwe n’uwitwa Mohamed Elmonir ahawe neza na bagenzi be mu rubuga rw’amahina arekura ishoti Kwizera ntiyawugarura.

Naho igitego cy’u Rwanda cyo kwishyura cyabonetse mu masegonda ya nyuma y’igice cya mbere cyatsinzwe na Jacques Tuyisenge.

Mu gice cya kabiri, Libya yarushije u Rwanda ndetse igera imbere y’izamu ry’u Rwanda kenshi, ku buryo ariyo yabonye amahirwe menshi y’ibitego umuzamu Kwizera Olivier agakuramo imipira ikomeye y’abakinnyi ba Libya.

Muri uko gusatira izamu ry’Amavubi, n’ubwo abakinnyi ba Libya batatu bahakuye imvune ariko umusaruro bawubonye kuko baje kwinjiza ibindi bitego bibiri, birimo n’icyabonetse mu masegonda nka 10 ya nyuma y’umukino.

Umutoza w’u Rwanda Jonathan McKinstry yagerageje kongera mu kibuga abasatira izamu mu gice cya kabiri, agera aho akuramo abakinnyi batatu ‘Abouba Sibomana, Fitina Omborenga (aba bombi ni abavandimwe) na Ndayishimiye Celestin yinjizamo abasatira izamu gusa ntibyamuhira.

Abafana bamaze kubona ko ibyo gukuramo Libya bitagishobotse batangiye kwifanira Libya yerekanye umupira usukuye kandi ufite intego, abandi baririmba ngo ‘Amagare’, bagendeye ku ikipe y’igihugu y’amagare iri gukina Tour du Rwanda ihagaze neza kugeza ubu.

Amavubi yarangije atsinzwe mu mikino yombi ibitego bine kuri kimwe asezererwa mu majonjora y’ibanze yo gushaka kujya mu gikombe cy’isi cya 2018 mu Burusiya.

Nyuma y’umukino umutoza w’Amavubi Johnny McKinstry yavuze ko ntako batagize ariko amahirwe atabasekeye, ndetse yongera gutunga agatoki ubusatirizi bwe.

Yagize ati “Narabivuze mbere turacyabura ya myumvire iryana imbere y’izamu, ba rutahizamu bacu baragerageza,…mu minsi ishize hari abantu bavuga abantu nka Medy Kagere ariko birenze ubushobozi bwanjye sinshobora kubahamagara, nakishimiye guhamagara ruyahizamu watsinze ibitego 20 mu mwaka w’imikino ariko ntibishoboka.”

Umutoza w’Amavubi McKinstry aganira n'abanyamakuru nyuma y'umukino.
Umutoza w’Amavubi McKinstry aganira n’abanyamakuru nyuma y’umukino.

McKinstry akavuga ko iyo aba afite barutahizamu bakomeye aba yabonye igitego hakiri kare, avuga ko ubu igikurikira ari ugukomezanya imyiteguro n’abahari, bakitegura umukino uzabahuza na Ethiopia kuwa gatandatu muri CECAFA, ndetse banitegura CHAN n’amajonjora ya CAN.

Indi ‘rendez-vous’ y’itike y’igikombe cy’isi ni aho mu 2020 Amavubi ashakisha ticket y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Tuyisenge Jacques, Migi na Abouba Sibomana baririmba indirimbo y'igihugu.
Tuyisenge Jacques, Migi na Abouba Sibomana baririmba indirimbo y’igihugu.
Umuzamu Kwizera Olivier na Kapiteni Haruna Niyonzima.
Umuzamu Kwizera Olivier na Kapiteni Haruna Niyonzima.
Songa Isae watakiraga Amavubi nta gitego yabashije kubona.
Songa Isaie wasatiraga nta gitego yabashije kubona.
Fitina Omborenga yabonye umwanya wo gutangirana mu kibuga na mukuruwe Abouba Sibomana.
Fitina Omborenga yabonye umwanya wo gutangirana mu kibuga na mukuru we Abouba Sibomana.
Fitina Omborenga yicaje Rusheshangoga Michel wahamagawe anafite imvune.
Fitina Omborenga yicaje Rusheshangoga Michel wahamagawe anafite imvune.
Abasore ba Libye bari bafite amahane menshi mu mukino.
Abasore ba Libye bari bafite amahane menshi mu mukino.
Kapiteni Haruna Niyonzima wakinnye neza inyuma ya ba rutahizamu ariko Amavubi abura umusaruro mwiza.
Kapiteni Haruna Niyonzima wakinnye neza inyuma ya ba rutahizamu ariko Amavubi abura umusaruro mwiza.
Tuyisenge Jacques wambaye nomero 9 wari inyuma y'abakinnyi bose yabonye umupira wari uturutse ku ruhande rw'ibumoso ashyiramo igitego cyo kwishyura.
Tuyisenge Jacques wambaye nomero 9 wari inyuma y’abakinnyi bose yabonye umupira wari uturutse ku ruhande rw’ibumoso utewe na Abuba Sibomana ashyiramo igitego cyo kwishyura.
Tuyisenge amaze gushyira umupira mu rucundura.
Tuyisenge amaze gushyira umupira mu rucundura.
Umufana wa Libye yifotoranya na Rwarutabura, umufana w'Amavubi na Rayon Sports.
Umufana wa Libye yifotoranya na Rwarutabura, umufana w’Amavubi na Rayon Sports.
Abafana b;amavubi batashye batishimye bari benshi.
Abafana b;amavubi batashye batishimye bari benshi.

Amafoto/Venuste KAMANZI/UM– USEKE

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Ngo Libye yatsinze Amavubi 1-3? Hahaha, ubu se ntibicuramye? Ahubwo ndabona mwagombaga kwandika muti: Libye yatsinze Amavubi 3-1!!

    • Bandika bakurikije ikipe yakiriye bwana Rwema

  • Ariko amahirwe nayo yaragatoye! None se uyu mutoza yashakaga ko amahirwe ariyo yinjiza igitego?
    Ntekereza ko u Rwanda rutabura abantu binjiza ibitego ko ahubwo ikibazo ari abahitamo abakinnyi bahamagarwa mu mavubi hamwe n’imitoreze.
    Abanyarwanda nibitegure kubabara igihe kirekire harimo CECAFA Senior Challenge Cup na CHAN, cyane cyane ko Vincent Nzamwita wiyise De Gaulle yemeje ko hari abakinnyi badashobora guhamagarwa kandi ko n’umutoza ntawe uzamuvuga! Keretse abantu nibigira mu magare ya Bayingana!

    • Njyewe ndemerako umuntu ukingiye ikibaba Daugaule ashobora kuba afite ingufu muri kiko gihugu zitagiringano.

  • Nongere mbisubiremo, nta gishya kirimo gutsindwa na Libya, ahubwo igishya ni uko Libya yari kuba yatsinzwe,nta na rimwe umwarimu w’umuswa ashobora kugira abanyeshuri batsinda.

  • Aka gahinda FERWAFA ni Abayobozi bayo bakomeje gutera Abanyarwanda koko ni inde uzakatumara!! De Gaule, SG/FERWAFA and McKenzie nibegura amazi atarenga inkombe. Uwashyizeho DeGaule arazwi neza, gusa twamusabaga ko mu inyungu z’Abanyarwanda yabwira Umwambari we ko yakwegura kuko aho bigeze TUGIYE KWANDIKIRA NYAKUBAHWA HE WACU PAUL KAGAME DUKUNDA CYANEE, KO ATEGEKA DEGAULE NI ABAMUSHYIZEHO KUVA MURI RUHAGO KUKO AGAHINDA KARATUMAZE RWOSE, TURABABAYE!!!.
    Ikimenyane, Ruswa, ….nibyo biranga FERWAFA….

  • hahahaha, umutoza aragira ati ” mba natsinze iyonza kugira barutahizamu bakomeye”. Nonese KAGERE ntahari ejobundi muri KENYA ntiyatowe nkumukinyi w’ukwezi. Kuki utamuhamagara.

  • Ntimukarenganye Umutoza , uko ikipe izajya itsindwa niko muzajya Muhindura umutoza, Ese ntago mwemera ko habaho talent , ubu se umuntu wese yajya mukibuga yahura n’umutoza akaba Rutahizamu mwiza? mwemere rero ko nt’abakinnyi babahanga cyane cyane ba Rutahizamu bakomeye tugira. Umutoza nawe ntako aba atagize.

  • Umutoza mumureke. Bekeni ati umutoza ni nk’umuboyi, Boss azaguha ibijumba agusabe kwarura inyama, maze bishoboke? Reka mbabwire mwa bagabo mwe nk’uko Donadei yavuze ikibazo cya Rayon sport mo imbere, igihe kirageze ngo aba batoza b’Amavubi berure bavuge ikibazo bafite. Abantu barebera hanze babona uko ikipe ihamagarwa bakeka ko umutoza atari we uhitamo abakinnyi ahamagara, sinzi niba ari byo. Ariko biranashoboka, kuko iyo ibintu birimo amafranga, burya nta wamenya. Ibi bituma bahamagara abakinnyi bagahamagara n’abatagikina, nka ba NDOLI, ubu bari abatoza nyamara bahamagara amavubi ugasanga yaje imbere. Ba Rusheshangoga bahamagara baravunitse.Simpamya ko bishyize mu gaciro guhamagara ikipe yose n’abasimbura bayo. mu gihe hari abandi bakinnyi bakina igihe cyose mu makipe yabo batahamagawe. Ndabona umusaruro w’ejo udatandukanye n’uwari utegerejwe. Basase inzobe bashake aho bipfira. Kandi nta nduru ivugira ubusa ku musozi.

  • uyu mwana w’umusore ararenganye cyaneeee!naho bazana Wenger gutoza bariya bana badashoboye toujours izahora itsindwa.ubundi byose byagiye gupfa byicwa na APR FC kuko ariyo iyobora umupira wo mu Rwanda biciye muri FERWAFA birukana abanyamahanga mu Rwanda kimwe n’abanyarda bataruvukiyemo ikitwaga competition kiba kirarangiye…nihe kw’isi nzima wabonye championat ikinwa nabene gihugu gusa?keretse muri za Kowet zitsindwa 12-0 hanyuma ngo Mckinstry!ararengana umupira abawishe barahari kdi nabo byarabatunguye nibashyire ubwenge kugihe basubize ibintu kumurongo.
    murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish