Digiqole ad

Mu myiteguro ya CHAN, Rwanda B yatsinze Rwanda A

 Mu myiteguro ya CHAN, Rwanda B yatsinze Rwanda A

Kuri iki cyumweru tariki 03 Mutarama 2016 Umuseke wasuye ikipe y’igihugu Amavubi, aho iri gukorera umwiherero mu karere ka Rubavu. Ni mu gihe habura iminsi 12 ngo igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina mu bihugu byabo, CHAN 2016 itangire mu Rwanda. Umutoza w’iyi kipe avuga ko afite abakinnyi beza benshi ku buryo guhitamo 23 azifashisha mu irushanwa bitazamworohera, ni  nyuma y’umukino wo kwitoza aho ikipe ya kabiri yatsinze iya mbere 3 – 0.

Umutoza w'Amavubi mu myiotozo n'abakinnyi be i Rubavu avuga ko bose bahagaze neza
Umutoza w’Amavubi mu myiotozo n’abakinnyi be i Rubavu avuga ko bose bahagaze neza

Nyuma y’imyotozi ngororamubiri kuri iki cyumweru, aba bakinnyi 32 bagabanyijwemo kabiri bakina hagati yabo, ishyaka n’ingufu barabigaragaza, umutoza we avuga ko banahagaze neza muri Tekiniki ndetse no mu bindi byose.
Iyi kipe icumbikiwe muri StipHotel i Rubavu, ikorera imyitozo kuri stade Umuganda, igikorwaho imirimo yo kunozwa hanze y’ikibuga.

McKinstry avuga ko abakinnyi bahagaze neza cyane ati “Ndyoherwa no kubareba kuko harimo guhangana gukomeye hagati yabo. Buri mwitozo uba ari nka final. Bazi neza ko abakinnyi icyenda(9) mu bari hano, batazagaragara muri CHAN, kuko nzajyana yo 23 gusa. Nicyo kiri gutuma bakora cyane.”

Amazina mashya nka Rachid Kalisa (wa Police FC), Muhadjiri Hakizimana (wa Mukura VS) ni bamwe mu bari kwitwara neza cyane. Kuri aba umutoza avuga ko bitamutungura kuko yabahamagaye ngo abizeyeho ubushobozi, kandi ngo bakaba batari kumutenguka mu myitozo.

McKinstry wungirijwe na Jimmy Mulisa, avuga ko mbere ya CHAN yizeye umukino wa gicuti na Cameroun kuri uyu wa gatatu tariki ya 6 Mutarama 2016. Hamwe n’umukino na DR Congo uzabera kuri stade ya Rubavu tariki ya 10 Mutarama 2016 wo ngo bafata nk’umukino w’irushanwa kubera impamvu zitandukanye.

Mackinstry yagize ati “uyu mukino na DR Congo ni umukino w’irushanwa kuri twe. Kuko; uzabera imbere y’abanyarwanda n’abanyeCongo twiteze ko bazuzura iyi stade (stade Umuganda y’i Rubavu). Indi mpamvu ikomeye izatuma uyu mukino ukomera n’uko nzatangaza abakinnyi 23 nzakoresha muri CHAN tariki ya 12 Mutarama. Ni amasaha make nyuma y’uyu mukino. Bityo abasore bazaba bakora cyane bahatanira kuzaza ku rutonde rwanjye rwa nyuma. Ikindi kandi uyu mukino uzaba habura iminsi itanu gusa ngo dukine umukino wa Cote D’Ivoire dufungura CHAN. Izi mpamvu rwose zituma umukino wa gicuti na DR Congo tuwufata nk’umukino w’irushanwa.”

Uyu mutoza yavugaga ibi nyuma y’umukino w’aba basore hagati yabo, ikipe ya kabiri (yari yambaye umweru) yariho itozwa na Jimmy Mulisa yatsinze ikipe ya mbere (yari yambaye umuhondo) yatozwa na McKinstry ibitego bitatu ku busa, byatsinzwe na Djuma Uwizeyimana (wa Kiyovu), Songa Isaie wa Police FC, na Sugira Ernest.

Abakiniye Rwanda A: Kwizera Olivier, Rusheshangoga Michel, ,Rwatubyaye Abdul, Imran Nshimiyimana, Usengimana Faustin, Ngirinshuti Mwemere, Yannick Mukunzi, Sugira Ernest, Jacques Tuyisenge(C), Usengimana Danny, Bizimana Djihad.

Abakiniye Rwanda B: Ndayishimiye Eric Bakame (C), Bayisenge Emery, Ombarenga Fitina, Havugarurema Jean Paul Ralo, Ngomirakiza Hegman, Nshuti Savio Dominique, Songa Isaie, Uwizeyimana Djuma, Senyange Ivan, Mugabo Alexis, Mushimiyimana Muhammed.

Ikipe izegukana igikombe cya CHAN, izahembwa igikombe na sheki y’ibihumbi 750 by’amadorali y’Amerika (asaga miliyoni 560 z’amafaranga y’u Rwanda). Izagera ku mukino wa nyuma izahembwa umudari wa feza n’ibihumbi 400$ (asaga miliyoni 300 FRW). Izasezererwa muri 1/2 izahembwa ibihumbi 250$ buri imwe (miliyoni 186 FRW).

Naho isezerewe muri 1/4 bahabwa ibihumbi 175$ (miliyoni 130 FRW). Ikipe itazarenga amatsinda izahabwa ibihumbi 125$ (miliyoni 93 FRW) {ku iya 3 mu itsinda} cyangwa ibihumbi 100$ (miliyoni 74 FRW) {ku izaba iya nyuma mu itsinda}.

Umukino ufungura iri rushanwa uzabera kuri stade Amahoro tariki ya 16 Mutarama 2016 uhuze u Rwanda na Cote d’Ivoire saa cyenda ukurikirwe n’uwa Gabon na Maroc saa kumi n’ebyiri, imikino yombi yo mu itsinda A.

Emery Bayisenge abwira bagenzi be uko bahagarara
Emery Bayisenge abwira bagenzi be uko bahagarara
Bayisenge ukina nka myugariro asunika umupira imbere kuri bagenzi be
Bayisenge ukina nka myugariro asunika umupira imbere kuri bagenzi be
Bakame wari Kapiteni wa Rwanda B mu myitozo y'uyu munsi
Bakame wari Kapiteni wa Rwanda B mu myitozo y’uyu munsi
Hanze ya stade imirimo imwe n'imwe yo kunoza inkengero irakomeje
Hanze ya stade imirimo imwe n’imwe yo kunoza inkengero irakomeje
McKinstry ngo afite akazi agkaomeye ko guhitamo abakinnyi 9 bazasezererwa muri aba 32 afite ubu
McKinstry ngo afite akazi agkaomeye ko guhitamo abakinnyi 9 bazasezererwa muri aba 32 afite ubu
Ari gufatanya na Jimmy Mulisa wagacishije muri APR FC n'Amavubi nka rutahizamu, akanatoza Isonga FC na Sunrise FC
Ari gufatanya na Jimmy Mulisa wagacishije muri APR FC n’Amavubi nka rutahizamu, akanatoza Isonga FC na Sunrise FC
Bose ngo baramwiyereka neza
Bose ngo baramwiyereka neza
Aba barafata akaruhuko ku zuba ry'i Rubavu mu gihe cy'imyitozo
Aba barafata akaruhuko ku zuba ry’i Rubavu mu gihe cy’imyitozo
Wari umukino urimo ishyaka, aha Sugira Ernest (wambaye umweru) baramuzitira ngo atabatsinda
Wari umukino urimo ishyaka, aha Innocent Habyarimana wa Police FC (wambaye umweru) baramuzitira ngo atabatsinda
Fiston Munezero, myugariro wa Rayon Sports uhagaze neza cyane muri iyi myitozo mu bakina inyuma
Fiston Munezero, myugariro wa Rayon Sports uhagaze neza cyane muri iyi myitozo mu bakina inyuma
Youssuf na Mushimiyimana Meddie
Yousouf Habimana rutahizamu wa Mukura VS (ibumoso) ahanganye na Muhamed Mushimihiyimana wa Police FC
Isaie Songa atera ishoti
Isaie Songa atera ishoti
Umukino n'imyotozo irangiye kuri iki cyumweru
Umukino n’imyotozo irangiye kuri iki cyumweru

Photos/R.Ngabo/Umuseke

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ubu se ko mutatweretse uko ibitego byagiyemo mukatwereka gusa aba bakinnyi! cg nibo mwe mukunda

Comments are closed.

en_USEnglish