Tags : Amashanyarazi

Miliyoni 350$ zigiye gushorwa mu mashanyarazi ava kuri nyiramugengeri

*Uruganda ruzubakwa i Gisagara ruzatanga MW 80, *Mu mezi 33 uru ruganda ruzaba rwatangiye gutanga amashanyarazi. Minisitiri w’Ibikorwa remezo, James Musoni yatangaje ko guhera mu kwezi kwa mbere igiciro cy’umuriro w’amashanyarazi kizaba cyagabanutse kubera imishinga iri gukorwa, yabitangaje nijoro kuwa kabiri nyuma y’amasezerano yasinywe hagati y’umushoramari ugiye kubaka uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri mu Gisagara […]Irambuye

Kwishyura amashanyarazi hagendewe ku byiciro by’ubudehe bigeze kure bitegurwa

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu, ikigo cy’Ikigihugu gishinzwe kugurisha umuriro w’amashanyarazi EUCL (Energy Utility Corporation Limited) kimwe mu bigize Ikigo cy’Igihugu gishunzwe ingufu z’Amashanyarazi, REG, bavuze ko gahunda yo kwishyura umuriro w’amashanyarazi hagendewe ku bushobozi bw’umuturage bigeze kure. Iki kiganiro cyari kigamije gusobanura gahunda yo kuvugurura system ya Cash Power iki kigo cya […]Irambuye

Muhanga/Kamonyi: Mu mezi 9 abagera ku 10% bahawe amashanyarazi

Ikigo gishinzwe  gukwirakwiza  umuriro w’amashanyarazi (Energy Company Limited) gitangaza ko mu mezi  icyenda kimaze guha abaturage bagera ku 10% umuriro w’amashanyarazi mu karere ka Muhanga na Kamonyi, gusa abaturage bavuga ko igiciro cy’amashanyarazi  gihenze. Mu kiganiro  umuyobozi w’iki kigo ishami rya Muhanga,  BATANGANA Regis, avuga ko  kuva ngo iki kigo cyatangira mu kwezi kwa karindwi […]Irambuye

Hakan Madencilik igiye kongera MW 80 ku mashanyarazi y’u Rwanda

Kompanyi ya Hakan Madencilik Ve Elektrik Uretim Santic AS yo muri Turkiya niyo yatsindiye iryo soko, ku mugoroba kuri uyu wa gatatu yasinye na Minisiteri y’ibikorwaremezo amasezerano yo kuvana muri nyiramugengeri yo mu kibaya cy’Akanyaru muri Gisagara amashanyarazi angana na 80MW agomba kugera ku banyarwanda mu kwa gatatu 2020. Leta y’u Rwanda isanzwe yo ifite […]Irambuye

Mu myaka itatu igiciro cy’amashanyarazi kizatangira kumanuka – Musoni

*Leta itanga miliyari 30 buri mwaka ngo igiciro cy’amashanyarazi kitaremera *KivuWatt iratangira gutanga amashanyarazi mu mezi abiri *Mukungwa ya I imaze kuvugururwa irongera gukora mu kwezi kumwe *Mu gihe kiri imbere impeshyi ngo ntizongera gutuma amashanyarazi abura Kuri uyu wa gatatu Minisitiri James Musoni w’ibikorwa remezo yatangaje ko igiciro cy’amashanyarazi mu Rwanda nubwo giheruka kuzamuka, […]Irambuye

Leta yeguriye abikorera ingomero zayo 22 z’amashanyarazi mu myaka 25

Kuri uyu wa gatatu nimugoroba Minisiteri y’ibikorwa remezo yasinye amasezerano y’ubukode bw’imyaka 25 na bamwe mu bikorera abegurira ingomero nto zibyara amashanyarazi zikora n’iziri mu mishinga zari iza Leta. Aba nabo bahise basinya amasezerano n’ikigo REG kizajya kibagurira amashanyarazi kikayageza ku baturage. James Musoni, Minisitiri w’ibikorwa remezo yavuze ko beguriye izi ngomero nto za Leta […]Irambuye

Igihe abantu babonaga amashanyarazi kigiye kugabanywa cyongererwe inganda

*Muri iyi mpeshyi umuriro w’amashanyarazi wagabanutse MW 42 *Abaturage barasaba kwihangana mu gihe cy’ukwezi kumwe *Umwaka utaha ikibazo nk’iki ngo ntikizongera Kuri uyu wa kane mu ruzinduko rw’akazi; James Musoni Minisitiri w’Ibikorwa remezo yagiriye ku ikusanyirizo ry’amashanyarazi i Mburabuturo ya Gikondo, yavuze ko mu rwego rwo kugira ngo ubukungu bw’u Rwanda budahungabana inzego zifite ibyo […]Irambuye

Bugarama: Inzu zabo zatangiye gushya kubera uruganda rubegereye

Rusizi – Abaturage bo mu murenge wa Bugarama mu gacentre mu kagali ka Nyange kegereye umupaka w’u Rwanda n’u Burundi mu ntangiriro z’uku kwezi bagaragarije Umuseke ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi wabatwikiraga ibikoresho byo mu nzu kubera uruganda rubegereye rufite imashini nyinshi. Ubu baravuga ko inzu zabo zatangiye gushya kubera iki kibazo. Inyubako y’umwe mu batuye muri […]Irambuye

Abubaka urugomero i Mushishiro bahawe ukwezi kumwe ko kurangiza

Mu ruzinduko  Minisitiri w’ibikorwa remezo, Prof Lwakabamba Silas   yakoreye   ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo  ruherereye  mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga,  kuri uyu wa gatatu taliki ya 09/07/2014  yasabye  abashinzwe imirimo yo kubaka   uru rugomero  ko  bazaba  barangije bitarenze  uku kwezi kwa Nyakanga. Muri uru rugendo Minisitiri  w’ibikorwa remezo  Professeur  Lwakabamba, hamwe n’abandi […]Irambuye

KWIBOHORA: Ibibazo 20 k’u Rwanda imbere

Intambwe igaragara yaratewe mu rugamba rushya rwo kwibohora, ni ntambwe nini cyane itangarirwa n’amahanga ugereranyije no mu myaka 20 ishize, ariko ni intambwe nto ugereranyije n’icyerekezo n’ibyo abanyarwanda bakwiye. Ibi ni ibibazo 20 u Rwanda rufite imbere yarwo byo kurwana nabyo mu rugamba rukomeje. –          Ikibazo cy’imirimo: abarangiza amashuri bariyongera imirimo ni micye, kuyihanga biracyari […]Irambuye

en_USEnglish