Muhanga/Kamonyi: Mu mezi 9 abagera ku 10% bahawe amashanyarazi
Ikigo gishinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi (Energy Company Limited) gitangaza ko mu mezi icyenda kimaze guha abaturage bagera ku 10% umuriro w’amashanyarazi mu karere ka Muhanga na Kamonyi, gusa abaturage bavuga ko igiciro cy’amashanyarazi gihenze.
Mu kiganiro umuyobozi w’iki kigo ishami rya Muhanga, BATANGANA Regis, avuga ko kuva ngo iki kigo cyatangira mu kwezi kwa karindwi umwaka ushize wa 2015 kimaze kwegereza abaturage bagera ku 10% amashanyarazi mu mirenge imwe igize Akarere ka Kamonyi na Muhanga batari bafite umuriro w’amashanyarazi.
BATANGANA avuga ko kubaka ibikorwaremezo binyuzwamo umuriro w’amashanyarazi ari byo babanje gukora mbere y’uko aba baturage bahabwa amashanyarazi kuri Km 100 ugereranyije n’aho baherereye.
MUTUYEYEZU Martin wo mu murenge wa Cyeza, avuga ko guhabwa amashanyarazi ari ikibazo kimwe, kugabanyirizwa ibiciro bikaba ikindi kibazo, kuko ngo amafaranga y’ifatabuguzi ndetse n’ayo babarirwa kuri kilowatt ari menshi cyane ugereranyije n’ubushobozi bafite.
Kuri iki kibazo BATANGANA avuga ko kuba hari kubakwa inganda nyinshi mu Rwanda bizatuma ikiguzi cy’amashanyarazi kigabanuka, n’aho ngo ku birebana n’amafaranga y’ifatabuguzi abaturage basabwa mbere yo guhabwa umuriro, iki kigo cyaborohereje kuyishyura mu byiciro bitandukanye.
Yagize ati: “Mbere wasangaga hari imashini nyinshi zikoresha mazutu, ubu iki kibazo cyavuyeho, ndetse n’ibura ry’umuriro ntabwo rikibaho.”
Cyakora avuga ko hari imbogamizi bagenda bahura na zo zo kuba hari bamwe mu baturage batuye mu manegeka, bikaba bigora iki kigo kugeza umuriro muri utu duce, ndetse hakaba hari n’abajura biba ibikoresho by’amashanyarazi bigateza igihombo ikigo.
Barateganya ngo guhindura ibikoresho by’amashanyarazi bishaje bakabisimbuza ibishya. Igiciro cy’ifatabuguzi ni ibihumbi 56 by’amafaranga y’u Rwanda, kilowatt imwe igeze ku mafaranga 182 y’u Rwanda.
Mu karere ka Kamonyi iki kigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi gikorera mu mirenge irindwi, muri Muhanga iki kigo gikorera mu mirenge icyenda.
BATANGANA avuga ko mu mpera z’ukwezi kwa Mata uyu mwaka wa 2016 bazaba bageze ku ijanisha rya 100% mu kwegereza abakiliya umuriro w’amashanyarazi mu turere twombi.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.
2 Comments
Morning All Friends?
nibaza iyo bavuga ngo bagejeje amashanyarazi kubaturage
ngewe sinemeranya nabyo kuko baba babeshya nukuduhuma amaso gusa.
Bazabanze barebe Umudugudu wa Bukimba na Karengo ho mu Murenge wa Runda
Kandi hitwa ngo nimumarembo Yumurwa mukuru wu Rwanda.
Ikindi Leta niyo yahakase umudugudu none se guha abaturage umudugudu ntubahe amazi nu muriro
numuhanda, ubwo koko ntuba wirengagije iterambere ryabaturage ushinzwe kuyobora.
Birababaje gusa.
YEWE NIHO DUTUYE IMIBARE YO SINAYIHAMYA KO ARI UKURI ijana ku ijana ariko icyo nzi neza nuko umuriro usigaye uboneka kabisa turakora kugeza n’ijoro umuriro uriho pe.
Comments are closed.