Digiqole ad

Kwishyura amashanyarazi hagendewe ku byiciro by’ubudehe bigeze kure bitegurwa

 Kwishyura amashanyarazi hagendewe ku byiciro by’ubudehe bigeze kure bitegurwa

Maj Eng Kalisa uyobora EUCL avuga ko kuvugurura system ya Cash Power bizafasha gutanga serivise neza

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu, ikigo cy’Ikigihugu gishinzwe kugurisha umuriro w’amashanyarazi EUCL (Energy Utility Corporation Limited) kimwe mu bigize Ikigo cy’Igihugu gishunzwe ingufu z’Amashanyarazi, REG, bavuze ko gahunda yo kwishyura umuriro w’amashanyarazi hagendewe ku bushobozi bw’umuturage bigeze kure.

Maj Eng Kalisa uyobora EUCL avuga ko kuvugurura system ya Cash Power bizafasha gutanga serivise neza
Maj Eng Kalisa uyobora EUCL avuga ko kuvugurura system ya Cash Power bizafasha gutanga serivise neza

Iki kiganiro cyari kigamije gusobanura gahunda yo kuvugurura system ya Cash Power iki kigo cya EUCL kizatangira tariki ya 15 Kanama kugeza ku ya 29 Kanama 2016.

Umuyobozi wa EUCL, Maj. Eng Kalisa Jean Claude yavuze ko kuvugurura system ya Cash Power bizabera kuri musadobwa z’iki kigo, aho bizatuma abagura umuriro bazajya bawugura guhera saa mbili za mugitondo kugera saa tatu z’ijoro.

Maj Eng Kalisa, yavuze ko kuvugurura system ya Cash Power bizafasha koroshya serivise, kumenya umubare nyawo w’abafatabuguzi no kuba nyuma abo bafatabuguzi byazabafasha kumenya ibyiciro barimo.

Kuvugurura Cash Power ngo bizatuma kumenya amakuru byihuta kuko ngo bitewe n’umubare munini w’abafatabuguzi, ubu wari ugeze ku bantu 600 000 bakoresha Cash Power, iyi system yagendaga nabi ushaka amakuru agategereza umwanya rimwe na rimwe akaba yasubizwa iwe ngo azagaruke.

Umuyobozi wa EUCL yavuze ko icyo bifuza kuzageraho ikindi gihe, ari uko Cash Power yazajyana na GIS, aho umuturage ari hakamenyekana muri mudasobwa za EUCL, n’imyirondoro ye ku buryo igihe ako gace kabayemo ikibazo cyangwa biteganyijwe ko haza kubura umuriro, EUCL yajya ibamenyesha mbere ikaba ubutumwa bugufi kuri telefoni zabo.

Maj Eng Kalisa yavuze ko kumenya ibyiciro avuga kuvugurura iyi system bizabafasha atari iby’ubudehe, gusa ngo iyo gahunda na yo irahari ku buryo mu minsi iri imbere kwishyura umuriro bizagendera ku bushobozi bw’umuturage.

Yagize ati “Iri vugurura dushaka gutangira ni iryo kugira ngo turusheho gutanga serivise inoze ku batabuguzi bacu, ariko iyo hajemo ibyiciro by’ubudehe uba ugiye ku kiguzi cy’umuriro cyangwa tariff, ntabwo aricyo ivugurura rigamije gusa, ntabwo twabyirengagije hari ibiriho bikorwa, dukorana n’inzego zitandukanye igihe nikigera tuzabibagezaho, ariko tutirengagije ibyiciro abantu barimo.”

Iyi gahunda yo kuvugurura System za Cash Power ngo bizatwara $ 80 000. Mu kwezi gushize byari byatangajwe ko iyi gahunda izakorwa ikamara igihe, abantu babyumva nabi, bagura umuriro ari benshi mu gihe gito, system igwa hasi (igira ibibazo) kugura umuriro bikanga.

Maj Eng Kalisa Jean Claude na bamwe mu bayobozi muri EUCL bari kumwe muri iki kiganiro
Maj Eng Kalisa Jean Claude na bamwe mu bayobozi muri EUCL bari kumwe muri iki kiganiro

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW  

7 Comments

  • Aha nzaba mbarirwa ariko ndabona aho tugana hashobora kuba hatari heza!

  • Ababizi munsobanurire ukuntu kugura umuriro nabyo bigiye guhuzwa n’ubudehe! !! Ese umuntu ufite inzu zikodeshwa bazajya bareba icyiciro arimo cg bazajya bareba icyo abapangayi barimo?

  • ibi noneho ni akumiro!

  • Ibi byaba ari akarengane kugurisha umuriro umwe ku bantu kuburyo butandukanye ,cyane ko hari abashyizwe mu byiciro by’ubudehe bitaribyo bakajurira ubujurire bwabo bukaba bwaraheze mu kirere aha,tuzisubirira ku katadowa nib aari ibyo ,IBYO BINTU RWOSE BIKOZWE GUTYO BYABA BIBANGAMIYE ABATARI BAKE

  • ubwose ibyo bitumariyiki nk abakene naringize ngo bagiye kugabanya ibiciro

  • Ahaaaa, ndumiwe koko, ubwo se abapangayi ko bigurira umuriro,bazajya bawishyura hakurikijwe ibyiciro barimo?

  • Eheeh ! turigira muri Mobil Sol cg tugure udutadowa daaa !!!!

Comments are closed.

en_USEnglish