Digiqole ad

Leta yeguriye abikorera ingomero zayo 22 z’amashanyarazi mu myaka 25

 Leta yeguriye abikorera ingomero zayo 22 z’amashanyarazi mu myaka 25

Minisitiri James Musoni (ibumoso) n’umuyobozi wa RDB Francis Gatare bari bahagarariye Leta muri iki gikorwa cyo kwegurira abikorera izi ngomero z’amashanyarazi

Kuri uyu wa gatatu nimugoroba Minisiteri y’ibikorwa remezo yasinye amasezerano y’ubukode bw’imyaka 25 na bamwe mu bikorera abegurira ingomero nto zibyara amashanyarazi zikora n’iziri mu mishinga zari iza Leta. Aba nabo bahise basinya amasezerano n’ikigo REG kizajya kibagurira amashanyarazi kikayageza ku baturage.

Minisitiri James Musoni (ibumoso) n'umuyobozi wa RDB Francis Gatare bari bahagarariye Leta muri iki gikorwa cyo kwegurira abikorera izi ngomero z'amashanyarazi
Minisitiri James Musoni (ibumoso) n’umuyobozi wa RDB Francis Gatare bari bahagarariye Leta muri iki gikorwa cyo kwegurira abikorera izi ngomero z’amashanyarazi

James Musoni, Minisitiri w’ibikorwa remezo yavuze ko beguriye izi ngomero nto za Leta z’amashanyarazi abikorera kuko bizeye ko aribwo zizakora neza kandi amafaranga yazitangwagaho azashyirwa mu yindi mishinga y’ibikorwa remezo.

Musoni yavuze ko ingomero zimwe na zimwe zari zifite ibibazo by’imicungire bityo ko kuziha abikorera ari umuti wo kugira ngo zicungwe neza.

Izi ngomero ngo 22 zeguriwe abikorera mu buryo bw’ipiganwa nk’uko byatangajwe ni; Agatobwe, Keya, Nkora,Nyamyotsi I, Nyamyotsi II, Kimbili, Mukungwa, Gashashi, Rukarara I, Rukarara II, Gisenyi, Janja, Nyirabuhombohombo, Rugezi, Gihira, Mutobo, Base I, Base II, Ngororero, Rwondo, Ntaruka III na Kigasa.

Muri izi harimo ingomero 15 zisanzwe zikora n’izindi ndwi (7) ziri mu mishinga yo kubakwa.

Izi ngomero zeguriwe kompanyi umunani z’abikorera arizo; Karera & Tiger Hubert Heindl, Energicotel Ltd & Adre Hydropower, Prime Energy&Kochendorfer  amd FEE, Rwanda Energy, UK&Africa Energy Services, Rwanda Mountain Tea, Rural Energy Primotion Ltd, Ngali Energy hamwe na Led Energy Solutions&Green Energy.

Minisitiri Musoni yavuze ko abashoramari bagaragaje ko babifitiye ubushobozi n’ubushake maze Leta ifata icyemezo cy’uko aho gukomeza gushyiramo amafaranga muri bimwe bidacunzwe neza babyegurira abashoramari babikora neza kurushaho.

James Musoni ati “Tubahaye ingomero zari zisanzwe zikora zitanga 11,4MW twizeye ko muzazongerera ubushobozi zikajya zitanga 17,4MW. Hari izindi mugiye guhanga bushya twizera ko zizatanga MW8,8. Ni ukuvuga bikatwongerera MW24,6 mu gihe gito.”

Aya masezerano y’imyaka 25 aba bashoramari bahawe nibo bazajya bagurisha amashanyarazi n’ikigo cya Rwanda Energy Group nacyo bahise basinya amasezerano.

U Rwanda ubu rufite amashanyarazi angana na MW161 gusa. Umuriro ukiri mucye ku ukenewe n’abanyarwanda n’inganda.

Minisitiri Musoni yavuze ko mu gukemura kandi ikibazo cy’amashanyarazi macye mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2016 amashanyarazi angana na MW30 azatangira kugera mu Rwanda avuye muri Kenya.

Aba ni bamwe mu bikorera beguriwe izi ngomero mu muhango wo gusinya aya masezerano y'ubukode bw'imyaka 25
Aba ni bamwe mu bikorera beguriwe izi ngomero mu muhango wo gusinya aya masezerano y’ubukode bw’imyaka 25

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW  

5 Comments

  • Nyamara Aho tugana si shyashya Ubu amashanyarazi azajya abona umugabo asibundi.Leta iteza cyamunara byose ibikennye.Ejobundi namazi bazaba bataje cyamunara.umwuka duhumeka nawo bishobotse bazawugulisha.

  • dukeneye amashanyarazi menshi cyane bityo abeguriwe izi ngomero badusubize ibyo dushaka dutere imbere kubera amashanyarazi

  • Ahaaaaa!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!, harahagazwe da mbega Leta! uzi ko n.igihugu bazacyegurira abikorera ngaho nimumbwire ibikorwa bisigaye ari ibya Leta, byitwa ko bifasha abaturage, ni ONATRACOM se ? ni OCIR se? ni iki koko? mu gitondo ni WASAC, ejobundi ni RRA, bucyeye ni BNR uwapfuye yarihuse burya koko n’ibyo tudatekereza ko byabaho bizabaho tubitege amaso!

  • Muhumure ntacyo bitwaye ibi nibyo byiza bizadufasha kuyabona birenze uko twayabonaga.

  • Iki ni icyemezo cyiza kuko bizatuma izi ngomero zongererwa ubushobozi zigatanga amashanyarazi aruta ayo zatangaga kandi zigacungwa neza, maze amashanyarazi zitanga akaboneka kuburyo burambye. Ikindi ni uko amafaranga Leta yagashoye mukuzitaho cyangwa kuzongerera ubushobozi hamwe no kubaka izindi nshya yakoreshwa mubindi bikorwa by’iterambere/amajyambere (imihanda, ubuhinzi, ubuvuzi, etc.). Ibi kandi no mubihugu byateye imbere niko bikorwa. Abikorera kugiti cyabo/private sector nibo bashora amafaranga mu mishinga nkiyi y’amshanyarazi ubundi Leta igashyiraho amategeko abigenga ndetse ikanakurikirana ikareba niba muri byose inyungu z’umuturage zubahirizwa. Iki rero akaba ari icyo gihe cyo kubikora. Gusa bigomba gukorwa neza kandi hakagenzurwa ko nayo mategeko yubahirizwa ku mpande zaba bashoramari kugirango bigere kuntego y’iterambere ry’igihugu.

Comments are closed.

en_USEnglish