Digiqole ad

Hakan Madencilik igiye kongera MW 80 ku mashanyarazi y’u Rwanda

 Hakan Madencilik igiye kongera MW 80 ku mashanyarazi y’u Rwanda

Kompanyi ya Hakan Madencilik Ve Elektrik Uretim Santic AS yo muri Turkiya niyo yatsindiye iryo soko, ku mugoroba kuri uyu wa gatatu yasinye na Minisiteri y’ibikorwaremezo amasezerano yo kuvana muri nyiramugengeri yo mu kibaya cy’Akanyaru muri Gisagara amashanyarazi angana na 80MW agomba kugera ku banyarwanda mu kwa gatatu 2020.

Min. Musoni James na Ahmet Karasoy wa kompanyi y'Abaturkiya igiye kubyaza nyiramugengeri mo amashanyarazi bamaze gusinya amasezerano
Min. Musoni James na Ahmet Karasoy wa kompanyi y’Abaturkiya igiye kubyaza nyiramugengeri mo amashanyarazi bamaze gusinya amasezerano

Leta y’u Rwanda isanzwe yo ifite umushinga wo kubyaza nyiramugengeri yo mu karere ka Rusizi amashanyarazi angana na 15MW bitarenze ukwa munani uyu mwaka.

U Rwanda ubu rufite amashanyarazi angana na 185MW (umwaka ushize rwari rufite 156MW), intego ngo ni uko agera kuri 563MW mu 2018 abanyarwanda bakagera kuri 70% bazaba bawufite.

Ahmet Karasoy uhagarariye iyi kampanyi yashoye imari yayo mu ngufu mu Rwanda, avuga ko basanze mu Rwanda ari ahantu heza ho gushora imari kuko bizeye imikoranire myiza na Leta y’u Rwanda.

James Musoni avuga ko muri gahunda yo kongera amashanyarazi mu gihugu Leta yafashe nk’iyihutirwa, Leta isanganywe umushinga nk’uyu i Rusizi uzatangira gutanga 15MW mu kwezi kwa munani uyu mwaka.

Minisitiri Musoni ati “Uyu nawo ni umushinga munini uzatanga MegaWatts 80 ni umushinga kandi w’abikorera, Leta nta migabane ifitemo, abikorera nibo bazabikora. Aba bari batangiye kugaragaza ubushake bwo gushoramo imari mu 2011, hashize imyaka itanu turi mu biganiro, bize umushinga kandi bashaka n’amafaranga yo kuwukora. Dufite ikizere ko uzatangirana imbaraga.”

Minisitiri James Musoni avuga ko aba bashoramari baramutse batubahirije ibiri mu masezerano, nko mu kwezi kwa gatatu 2020 badatanze amashanyarazi ya 80MW, hari ibihano byateganyijwe.

Gusa akavuga ko babizeye kuko babanje gusuzuma ubushobozi bwabo naho Leta icyo izakora ngo ni ukubaka uburyo amashanyarazi agomba kuva aho kuri za Nyiramugengeri akagera aho yohererezwa abaturage. Ibyo ngo babiteganyije mu ngengo y’imari.

Kubaka uyu mushinga wa Nyiramugengeri i Rusizi na Gisagara ngo bizafata byose amezi 47 ugatangira gutanga umusaruro byuzuye mu ntangiriro za 2020.

Habanje ibiganiro bigufi mbere yo gusinya amasezerano
Habanje ibiganiro bigufi mbere yo gusinya amasezerano
Hari kandi umuyobozi mukuru w'ikigo REG, wicaye hagati)
Hari kandi umuyobozi mukuru w’ikigo REG, wicaye hagati)
Aba bashoramari bo muri Turkiya bavuga ko mu Rwanda ari ahantu heza ho gushora imari
Aba bashoramari bo muri Turkiya bavuga ko mu Rwanda ari ahantu heza ho gushora imari
 Ahmet karasoy asinya ku ruhande rw'ikigo ayoboye
Ahmet karasoy asinya ku ruhande rw’ikigo ayoboye
Mugiraneza Jean Bosco, umuyobozi wa REG nawe yasinye kuri aya masezerano
Mugiraneza Jean Bosco, umuyobozi wa REG nawe yasinye kuri aya masezerano
Germaine Kamayirese (ibumoso) Umunyabanga wa Leta ushinzwe ingufu niwe wasinye kuri aya masezerano ku ruhande rwa Leta y'u Rwanda
Germaine Kamayirese (ibumoso) Umunyabanga wa Leta ushinzwe ingufu niwe wasinye kuri aya masezerano ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

 

2 Comments

  • Abafite ibifu batangire bakwedure.

  • @Kanyamasyo: Ngaho nawe kwedura amatiku ndebe icyo uzasarura! N’umuturage wo muri icyo kibaya amafaranga azamugeraho uko yaba angana kose naho wowe uracyari mu matiku gusa aho watekereje uko uyu mushinga nawe watangira kuwupangira ngo uzakugirire akamaro., ntaniriwe mvuga icyo ayo mashanyarazi yatumarira twese yatumarira abonetse! Kandi ubwo ni nawe uzajya utaka ngo nta kazi ufite n’iyi myumvire ugaragaza!

Comments are closed.

en_USEnglish