Digiqole ad

Mu myaka itatu igiciro cy’amashanyarazi kizatangira kumanuka – Musoni

 Mu myaka itatu igiciro cy’amashanyarazi kizatangira kumanuka – Musoni

Minisitiri Musoni kuri uyu wa gatatu aganira n’abanyamakuru

*Leta itanga miliyari 30 buri mwaka ngo igiciro cy’amashanyarazi kitaremera
*KivuWatt iratangira gutanga amashanyarazi mu mezi abiri
*Mukungwa ya I imaze kuvugururwa irongera gukora mu kwezi kumwe
*Mu gihe kiri imbere impeshyi ngo ntizongera gutuma amashanyarazi abura

Kuri uyu wa gatatu Minisitiri James Musoni w’ibikorwa remezo yatangaje ko igiciro cy’amashanyarazi mu Rwanda nubwo giheruka kuzamuka, mu gihe amashanyarazi akibura hamwe na hamwe, iki giciro kizatangira kumanuka mu myaka itatu kubera imishinga migari ya Leta yo kongera amashanyarazi izaba iri gukora neza.

Minisitiri Musoni kuri uyu wa gatatu aganira n'abanyamakuru
Minisitiri Musoni kuri uyu wa gatatu aganira n’abanyamakuru

Leta y’u Rwanda yihaye intego y’uko mu 2017 abanyarwanda 70% bazaba bafite amashanyarazi. Gusa mu gihe habura imyaka ibiri akazi karacyari kenshi ko gukora kuko u Rwanda ubu rufite MegaWatt 161 z’amashanyarazi gusa.

Kuvugurura urugomero rwa Mukungwa ya Mbere, hamwe n’umushinga wa KivuWatt ni imishinga ngo igiye gutanga amashanyarazi vuba muri aya mezi abiri nk’uko byatangajwe uyu munsi.

Minisitiri Musoni James ariko avuga ko hari imishinga iri gukorwa izaha u Rwanda amashanyarazi kuburyo hatabaho kuyabura mu gihe habaye ikibazo cy’amazi macye nk’uko byifashe kuva mu mpeshyi ishize aho ku mashanyarazi u Rwanda rwari rufite hagabanutseho 42MW.

Min Musoni yasobanuye ko nubwo igiciro cy’amashanyarazi giherutse kuzamuka  ariko Leta igishyiramo miliyari 30 buri mwaka kugira ngo igiciro kitarushaho kuremerera umunyarwanda ufite amashanyarazi.

Kugeza ubu ibura ry’amashanyarazi ry’amasaha menshi riracyavugwa mu bice bya Muhanga, Nyagatare na Rubavu, mu mujyi wa Kigali naho ribaho hato na hato. Ikigo cy’ikihugu gishinzwe ingufu kiravuga ko uku kubura kw’amashanyarazi atari serivisi mbi ahubwo ari uko aba ari macye, gusa bakavuga ko ubu iki kibazo kuri mu nzira zo gukemuka.

Umuyobozi w’ikigo cya Rwanda Energy Group,REG, gishinzwe ibyo kongera no gukwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda avuga ko izuba ryinshi no guhagarara k’urugomero rwa Mukungwa I ngo rusanwe aribyo byatumye amashanyarazi aba macye, bityo mu kuyasaranganya  hamwe na hamwe bakayabura.

Mugiraneza Jean Bosco na James Musoni kuri uyu wa gatatu baganira n'abanyamakuru
Mugiraneza Jean Bosco na James Musoni kuri uyu wa gatatu baganira n’abanyamakuru

Jean Bosco Mugiraneza uyobora ikigo REG, avuga ko ubu hari ikizere kinini kuko iki kibazo kiri gukemuka kuko imvura iri kugwa izongera amazi, urugomero rwa Mukungwa ya mbere rukaba ruri kurangira gusanwa ndetse n’umushinga wa Kivu Watt ukaba uri hafi cyane gutangira gutanga amashanyarazi uzatanga 25MW.

Mugiraneza ati “Mukungwa muri uku kwezi irongera kuduha amashanyarazi ndetse na KivuWatt iratangira kuduha amashanyarazi ku buryo burambye mu kwezi gutaha, tuzaba dufite amashanyarazi ahagije.”

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Mujye mureka gukomeza gutera abanyarwanda ibipindi.Harya siwe wavugaga ko muri 2020 abantu 70% mu Rwanda bazaba bafite amashanyarazi?

  • ibipindi byo biramenyerewe ubu nyamagabe iza mu turere 10 twa mbere mu mihigo bakora iki? Kubona n’isoko ry’amatungo ku ruganda nta modoka itwara amatungo ihagera kubera ikiraro cya Rwondo? Kndi ari isoko ryinjiza cyane mu karere? Naho umuriro wo na 2050 uzaba ukiri ibibazo m byaro bya Nyamagabe
    Utugari twa Ruganda , Shyeru na Bakopfu byo muri Gatare byo ntibigira ubivugira. Mwihangane iyi message yanjye itambuke

  • Ntimugace ku ruhande ikibazo cya service mbi isanzwe iranga REG nubwo yagiye yiyoberanya mu mazina menshi bwose.Kuba amashanyarazi akiri make mu Rwanda, ibyo ntawe utabibona. Ariko se bitwaye iki kumenyesha abantu ko mu gihe iki n’iki umuriro uza kubura kugirango nabo bamenye uko bapanga gahunda zabo? Uzi abakoresha amashanyarazi mu kazi kabo ka buri munsi igihombo mu batera? Aha ndavuga abasoudeurs, abogosha, abakanishi,…kdi RRA iyo ije kwaka imisoro, ibyo ntibyitaho.

    • @ Kamali, nawe, ntukabe umwana, REG igiye itanga ingengabihe y’ukuri yerekana uko umuriro uzabura mu bice by’igihugu, byatanga isura mbi kuko ni records zashyira mu kaga reports zacu z’iterambere…!

      Ni byiza ko mukomeza kuwubura mu kavuyo kuko icyo gihe ntaho biba byanditse, nta n’uwabaza icyo kibazo kuko ntaho yahera yerekana ko atabona umuriro…kuvuga gusa ngo hano Remera tumaze icyumweru nta amuriro cg nta muriro ntibihagije, hagomba facts, izo facts nizo REG idashaka kuguha !

  • Ntimukajye mutugaraguza agati bigezaho,ubundi se amashanyarazi mwayapandishije ibiciro aruko habayiki?iyo amashanyarazi abaye make barayuriza?kivu watt irangije imyaka 7 yiyongeza igihe yiyongezigihe,ahunwo iyo muvuga ngo nyuma yamezi 2 igiciro cyamashanyarazi ko cyizaba cyagabanutse ,kuko muvuzeko sources zizaba ziyongereye

  • Rwose aho bigeze turasaba abayobozi kujya baba “serious” bakavuga ibyo bemera, kandi bagakora ibyo bashoboye, ibyo badashoboye bakabyihorera kuko ntawe uzabaseka.

    Ese kuvuga ubu ko igiciro cy’amashanyarazi kizagabanuka mu myaka itatu iri imbere kwaba ari ukugira ngo batujijishe tureke kuvuga ku kibazo kiriho ubu cyo kuba RURA yarongereye ibiciro bya Transport ?

    Biratangaje kandi biranababaje kubona mu kwezi guishize igiciro cya Essence/Mazout cyaragabanutse ariko ubu RURA ikaba yongeje igiciro cya Transport. Ibyo babisobanura bate? Babishingiye ku yihe mibare?

    Kuki Leta itabanje kongera imishahara y’abakozi mbere yo kongera igiciro cya Transport? None se RURA izi ko ayo mafaranga yongeyeho umuntu usanzwe yirya akimara azayakura he handi.

    Iki kibazo kiraje ishinge abaturage ntanubwo Abadepite bacu bafata initiative yo kucyigaho ngo barenganure rubanda,

    • Ngo abadepite? Ibibazo byose tubiture Imana Rurema naho abadepite bo mbona baribagiwe inshingano zabo. Ibibazo ni uruhuri. Uravuga transport hari ahantu hahoze imihanda imodoka zihagera ariko ubu no kubona aho umunyamaguru anyura bitoroshye. Nyamagabe weee!!!

      • ariko abanyarwanda mwabahinduye nk’abana murakabya: ubundi se amashanyarazi n’amazi byongereye igiciro habaye iki? cg nuko ewsa yabaye iya wa muryango.
        ubu se ko ejo bundi mwongereye igiciro cy’urugendo muri bus kandi igiciro cya essence cyaramanutse bwo muzatanga iyihe mpamvu
        none kigali mwayimaze mufunga imihanda,nta parking tukibona….imana yonyine niyo izabadukiza

  • Haaaahaaaaa
    Nk’iyi Kivu watt bari bavuzeko izatangira gutanga amashanyarazi mu kwezi kwa 9/15 none ngo ni ukwezi gutaha.Nakwo nikurangira bazavugango ntibizarenza ukwa 2/2016, Babeshye amashanyarazi ngo azava muri Kenya ngo ntazarenza ukwa 9/2015 atahageze,nonese ubu?
    Ariko Musoni n’abo mufatanya mubona abanyarwanda turi ibigoryi byo kwirirwa mubeshya uko mwishakiye?

  • Ibintu Bwenge yavuze ndemeranya nabyo 100%. Gusa, birababaje kuba abayobozi dufite bashishikajwe no kwerekana records nziza cyane zitari zo aho guhangayikishwa n’igihombo bateza abaturage. Uramutse ukorera ubucuruzi nko mu karere ka Muhanga niwo wakumva uburyo abantu bagowe. Wabivugira he?ko n’abanyakubahwa bitwa ko ari intumwa zacu bafite ibindi bibashishakje bijyanye n’inyungu zabo bwite?!

    • Bose umunsi numwe tukabageza 1930.

  • Ntimukajye mwirirwa mutesha Abanyarwanda igihe mubizeza ibitangaza turabazi di mujye mwicecekera.ariko umunsi ni umwe byose bizashira.

Comments are closed.

en_USEnglish