Abanyarwanda 1838 bagiye mu gihugu cya Uganda hagati y’umwaka w’1998 na tariki 30 z’ukwezi gushize kwa Kamena 2013, barasaba ubuhungiro, bagaragaza impamvu zitandukanye zirimo iza politiki n’amakimbirane ashingiye kubutaka, abenshi muri bo ni abana bato bataruzuza imyaka 18. Mu cyegeranyo cy’urwego rushinzwe impunzi mu biro bya Minisitiri w’Intebe wa Uganda, ruvuga ko abarenga icya kabiri […]Irambuye
Ibiganiro mpaka hagati y’urubyiruko rw’abanyamakuru n’abahanzi, i Gashora mu Karere ka Bugesera nyuma y’impaka ndende zirimo ukuri kwinshi, urubyiruko rwamaganye ‘Hutu, Tutsi na Twa’ byaranze u Rwanda igihe kirekire ruhitamo kwitwa Abanyarwanda gusa. Ni muri gahunda ya “YOUTH CONNECT DIALOGUE” yiswe izina ry’Ikinyarwanda, gahunda ya “NDI UMUNYARWANDA”, aho urubyiruko rw’abanyamakuru n’abahanzi rwari rumaze iminsi ibiri […]Irambuye
Nyuma y’ibitaramo byazengurutse Intara zose n’Umujyi wa Kigali, amagambo yavuzwe, amasezerano n’indahiro zarahiwe n’abahanzi 11 nyuma yo kwinjira mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) III, abahanzi Fireman, Danny Nanone, Christopher, Bulldogg, Senderi International Hit na Kamichi basezerewe, Mico Prosper aka The Best, Knowless, Riderman, Dream Boys na Urban Boys bakomeje. Ubu guhatana […]Irambuye
27/07/2013 – Umukino wari warangiye Amavubi yishyuye igitego kimwe yari yatsindiwe muri Ethiopia, i Nyamirambo Amavubi ntabwo byayahiriye kuko kuri Penaliti ariho yaburiye tike itsinze 6 kuri 7 za Ethiopia. Umukino igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa, amakipe yombi yari yagerageje gusatirana ariko umupira ugakinirwa cyane cyane hagati. Kuri uyu mukino wari wajeho […]Irambuye
Kubana n’ubumuga mu muryango nyarwanda wa cyera byari bigoye kugira icyo ugeraho, ubu byarahindutse. Hirwa Diane yarangije amashuri y’ubugeni muri Uganda, ubu arakora umwuga we mu Rwanda aho umubeshejeho. Diane Hirwa abana n’ubumuga bwo kutavuga no kutumva, afite imyaka 27 akaba atuye i Gikondo ari naho akorera imirimo y’ubugeni ye buri munsi. Hirwa kugirango abashe […]Irambuye
Ihuriro ry’abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishingamategeko imitwe yombi (FRPP) kuri uyu wa 26 Nyakanga ubwo bishimiraga ibyagezweho mu buringanire mu Nteko, bavuze ko bageneye Perezida Kagame igihembo kuko abagabo bose ku Isi iyo baha agaciro umugore nk’ako yabahaye ubu Isi iba ari nziza kurushaho. Mukarugema Alphonsine uyobora FFRP yavuze ko iri huriro ryabo, ryashinzwe mbere […]Irambuye
Updated: Abantu batatu nibo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’igisasu cyatewe mu murenge wa Gitega. Babiri bapfiriye ku bitaro bya Police, undi umwe apfira kuri CHUK nkuko Polisi y’u Rwanda ibyemeza. Abakomeretse, 6 bari kuvurirwa muri CHUK 4 ku bitaro bya gisirikare i Kanombe. Abandi byari byoroheje bavuwe barataha. Kugeza ubu abantu batatu nibo bafashwe bakekwaho […]Irambuye
Abantu bagera kuri 17 bahoze ari abacuruzi muri Koperative FODECO ikorera mu Murenge wa Remera baratabaza kuko ngo barenganyijwe nyuma yo gusezera muri Koperative. Aba bahoze ari abanyamuryango bavuga ko mu nama rusange ya Koperative yateranye kuwa 8 Gicurasi, ubuyobozi bwemeye ko bagomba kubasubiza imigabane ndetse bagahabwa ubwasisi n’inyungu ukuyemo igihombo n’imyenda uwo muntu yaba […]Irambuye
Abanyamuryango ba Koperative COOPROTRABA (Cooperative de Production de Transformation des Bananes et Ananas), iherereye mu mudugudu wa Muremera, akagali ka Kiruhura, Umurenge wa Rusatira, mu Karere ka Huye yenga imitobe, baratangaza ko igishoro bashyize muri koperative batangira cyabagejeje ku bikorwa byinshi by’iterambere. Igitekerezo cyo gutangiza koperative, bagifashijwemo n’ubuyobozi bwa Karere ka Huye, bitewe n’inama zitandukanye […]Irambuye
Ubwo Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda yashyikirizaga inkunga amashyirahamwe n’amakoperative binyuze muri gahunda ya Leta y’u Bufaransa igamije gutera inkunga abaturage bo mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere, Ambasaderi Michel Flesch yavuze ko iyo nkunga itagamije kugura ubucuti hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa kuko ntakibazo kiri hagati y’ibihugu byombi kandi nta n’ikibazo u Bufaransa […]Irambuye