Digiqole ad

Abanyarwandakazi bari mu Nteko bageneye igihembo Perezida Kagame

Ihuriro ry’abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishingamategeko imitwe yombi (FRPP) kuri uyu wa 26 Nyakanga ubwo bishimiraga ibyagezweho mu buringanire mu Nteko, bavuze ko bageneye Perezida Kagame igihembo kuko abagabo bose ku Isi iyo baha agaciro umugore nk’ako yabahaye ubu Isi iba ari nziza kurushaho.

Minisitiri w'intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi ashyikirizwa igihembo cyagenewe Nyakubahwa Perezida wa Repuburika mu rwego rwo kumushimira agaciro yahaye abagore ndetse n'abanyarwanda muri rusange
Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi niwe wakiriye igihembo cyagenewe Perezida wa Repuburika mu rwego rwo kumushimira agaciro yahaye abanyarwandakazi muri rusange

Mukarugema Alphonsine uyobora FFRP yavuze ko iri huriro ryabo, ryashinzwe mbere y’andi mahuriro ari mu Nteko, ryafashije inteko kubahiriza ihame ry’uburinganire,ndetse rifasha cyane mu Rwanda  abagore kumenya amategeko abarengera. Ibi ngo nibyo bishimira none.

Rose Mukantabana uyobora umutwe w’Abadepite mu Rwanda yavuze ko uyu munsi abagore mu Rwanda bishimira ko igihugu cyabo cyarenze imyumvire ya kera idaha agaciro umugore n’umwana w’umukobwa kangana n’ak’umugabo cyangwa umwana w’umuhungu.

Mukantabana ati “ Iyaba abagabo bose ku Isi bari bameze nka Paul Kagame Isi yatera imbere kuko niwe uri ku isonga ry’abaha agaciro uburinganire bw’abantu bose. Niyo mpamvu kuri uyu munsi twabimushimiye tukanamugenera igikombe.”

Iki gikombe cyashyikirijwe Ministre w’intebe Dr Habumuremyi Pierre Damien wari uhagarariye Perezida Paul Kagame.

Ministre w’Intebe  mu ijambo rye akaba yavuze ko umugore nawe nubwo yari yarimwe agaciro, ariko nawe akwiye kandi ashoboye kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu.

Dr Habumuremyi ati “ Ku Isi hose u Rwanda ruri imbere mu guha umugore umwanya mu gufata ibyemezo, ariko ibyo twishimira si umubare ahubwo ni umusaruro batanga. Icyo twasaba ni ugukomeza kubaka igihugu mugashyigikira urubyiruko mu gihango cy’urungano aho biyemeje kwemera amateka no kuyaganira hagamijwe komora inkovu kandi ntirucibwe intege n’abatifuriza u Rwanda ibibi.”

Ihuriro ry’abanyarwandakazi bari mu nteko ishingamategeko imitwe yombi(FRPP) ryashinzwe mu  1996 ritangijwe n’abagore 12 ubu rikaba rigeze kubanyamuryango 86 harimo n’abagabo.

Muri uyu muhango batangaje ko abarishinze bari bagamije kumva kimwe ibibazo byari byugarije u Rwanda hatitawe ku mashyaka bakomokagamo n’ibitekerezo agenderaho.

Uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti“abagore mu nzego zifata ibyemezo by’akarusho mw’iterambere”.

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ariko se njye hari ikintu ntumva, itegeko nshinga ko ariryo ryahaye abagore uburenganzira ribaha imyanya mu nteko n’ahandi, bihurira he na Kagame? ese Kagame niwe wanditse itegeko nshinga tugenderaho cyangwa ryanditswe n’abanyarwanda ritorwa n’abanyarwanda !!!! ubu se ko numva aryitirirwa narihindura hari uzagira icyo avuga ?? ese n’arihindura aba batanga ibikombe bakatubwira ko ari abanyarwanda barihinduye kuko aribo bafite ubwo bubasha kandi bari kumuhembera irya mbere ryabahaye imyanya aho ntibaza badushuka ???? mimimum y’ukuri irakenewe mu Rwanda!!!! ibintu ni bibiri bashobora kutubwira ko ubuyobozi mu Rwanda ari ubw’abaturage bugakorera abaturage mu nyungu z’abaturage (demokracie) cg ari ubwa Kagame wenda akorera abaturage

    • Kuri Seremani, u Rwanda ni urw’abanyarwanda si urwa Kagame, ariko niwe uruyoboye, niwe wahaye agaciro abanyarwandakazi kuko itegeko nshinga ribemerera 30% ariko bafite hejuru ya 50% mu nteko, bivuze ko iyo aba umuyobozi utabashaka cg utabaha agaciro batari kurenza iyo 30% bemererwa n’itegeko nshinga.
      AYo matiku yawe uzana rero yuzuyemo gushaka kwerekana ko Kagame atari we wabahaye agaciro ubwo hari undi Perezida uzi wakabahaye uraza kumutubwira.
      Babyeyi bacu nimujye mbere ubu noneho mufite ijambo si nka cyera mwarahejejwe mu gikari.

      Asanti mzee Kijana na wewe kwa kuwaheshimu na kupa wazazi wetu jambo kwenye uongozi wa nchi yao na yetu sote!

      Amani Rwanda

      • nyamara ntiwanshubije ikibazo , kuba Kagame ayoboye u Rwanda ntabwo bivuze ko ari we wanditse itegeko nshinga….wabivuze ko itegeko nshinga ribemerera 30% si Kagame ubemerera 30%…. wavuze ko ariko bafite 50%, nibyo ariko baratorwa bagatorwa n’abanyarwanda si Kagame ubatora, yabishaka atabishaka abanyarwanda batoye abarenze 50% ntacyo Kagame yabihinduraho

        naho kuvuga ngo amatiku reka mvuge ibyo ushaka kwumva maze umpe amahoro : ” Kagame wacu !!! Kagame wacu !!! muzehe wacu muzehe wacu ….ahooo” biragushimishije ?

        • @Selemani, kuki mubaza ibyo muzi nka mwalimu? Aba banyarwandakazi bagiye gushimira Kagame kuko ari we wabashyizeho, naho ibyo by’ itegeko nshinga….., urabona bariya hari umwana urimo kuburyo yibeshye uwo agomba gushimira?

      • Amina, jye nsanze usubije uyu Seremani uhubutse cyane. We yagendeye ku byanditse mw’itegeko nshinga, Perezida Kagame siwe utora abagore bajya mu nteko; bagenwa n’amashyaka bakomokamo kimwe n’itegeko ribagenera imyanya ingana na 30%.

        Bishatse kuvuga ko abagore bashobora no kugera ku bwiganze burenga 70% mu nteko abanyamashyaka baramutse aribo babonamo ubushobozi bonyine!
        Ahubwo jye nkibaza: umubare w’abagore nukomeza kuba mwinshi cyane mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, aho ntibizaba ngombwa kongera gusubira mu ngingo zigize itegeko nshinga zibemerera ya myanya 30%? Kugirago n’abagabo bakomorerwe? Ese ubundi baretse tukjya dutora abantu aho gutora amashyaka?

        Nibidasubirwamo n’amashyaka abashyira ku rutonde, ejo tuzasanga ahubwo twaragoretse ukuri. Harya amashyaka ayobowe n’abagore ni angahe?!

        • Seremani uri kwibaza ikibazo uzi n’igisubizo.Ni Kagame wanditse itegeko nshinga kandi aashobora kurihindurira igihe ashakiye kuko ntabwo ari abadepite bari muri forum babibuza.

          • Kalisa nukuri urirengangiza cyane nonese Kagamae niwe wenyine washyizeho itegeko nshinga cyangwa nabaturage bose njye nziko aritwe twaritoye kandi niryo rituyobora nukuri ntimukwirengangize ahantu gutezimbere abagore bitugejeje nkabanyarwanda turahabona twebwe ibyo President wacu akora turamushyigikiye kuko biri munyungu rusange zabanyarwanda naho abashaka inyugu zabo bwite abaturage twarabamenye rwose ntaho muzaca muribeshya cyane hindura ibitekerezo byawe

        • Uretse ko nawe wiyibagije ko nta tandukanirizo riri hagati ya RPF n’andi mashyaka; nzi n’abantu barahiye muri RPF nyamara baba muyandi mashyaka nk’udukingirizo! Aba bagore bazi ko kubaho kwabo hbagucyesha Perezida Kagame, si abana ni abantu bakuru rero!

          Ariko biranatangaje aho umuntu wemera inzira za Demukarasi, yihandagaza akavuga ko kuba ari mu nteko byakozwe na Perezida Kagame, kandi twari tuzi ko iryo tegeko nshinga ryatowe n’abaturage bose! Ariko ryateguwe na RPF-Tito Rutaremara da nari nibeshye!).

    • Ariko SERNA,Niba igikombe gihawe umukuru wigihugu ntahagarariye abo banyarwnda batoye Constitution?Abanga u Rwanda ah!Umunyarwanda yise umwanawe ngo NZABAKURANA undi ati:MBARIMOMBAZI undi nawe ngo TUBANAMBACYEKA.Mwivanemo umusemburo wa cyera

      • Witekinika aho, ngo yagihawe mu cyimbo cy’abanyarwanda bose? Woshye ari abanyamahanga bakimuhaye? Ese mama ko banditse ko premier ministre yagifashe mu cyimbo cya kagame nyamara ntibandike ko uwo Kagame yari yagihawe mu mwanya wa abanyarwanda bose? ….

  • Uramubwiye sha AMINA we ntacyo ndi burenzeho, ndagushimiye!

  • Turashimira cane Paul Kagame wahaye ijambo abakenyezi mu Rwanda, yeba n’iwacu i Burundi vyoba uko, mbere kuki Nkuru we atabona akarorero ka mugenzi wiwe!? emwe

    • muzobishikako,humura

    • Nkuru ivyo atabona ni vyishi ntumugereranye na kagame.

  • Abagore n’abakobwa nimureke dushimire Perezida Kagame, urubuga, ubwisanzure n’agaciro yaduhaye birahagije. Ndi mukuru benshi yenda ndabaruta, ibyo mbabwira ndabizi, kuva 73 nari inkumi nararebaga kugeza ubu ndacyitegereza, bagore namwe bakobwa nimwishimire ubuyobozi mufite ubu, nicyo gusa nababwira.

    Ndagaya cyane abantu nka Seremani.
    Murakoze

    Michelle

  • Umunyarwanda yaciye iyimigani ngo : “UBURO BWINSHI NTIBUGIRA UMUSURURU”. Kandi ngo: “UKO INKENDE IRUSHAHO KWULIRA IGITI,NI NAKO YEREKANA UBUZUTU BWAYO”

    • Umushyigiye kucyi ko mwese muri inyangabirama.None se Igikombe nibagihawe umukuru wigihugu ntahagarariye abo banyarwnda batoye Constitution?Abanga u Rwanda ah!Umunyarwanda yise umwanawe ngo NZABAKURANA undi ati:MBARIMOMBAZI undi nawe ngo TUBANAMBACYEKA

  • Congs president Kagame gusa nagire ashyireho namategeko arengera abagabo kuko nabo batorohewe nabagore nkuko tudasiba kubisoma, nawe se wabonye isake ebyiri mu rugo.

    Abagore bibishegabo bashyirirweho amategeko abahana kuko bagira uruhare mu gusenya imiryango abeza kd nabo babihererwe ikamba bo kabyare uduhungu!

  • seremani andagushikiye knd uzikureba kure

    • Umushyigiye kucyi ko mwese muri inyangabirama.None se Igikombe nibagihawe umukuru wigihugu ntahagarariye abo banyarwnda batoye Constitution?Abanga u Rwanda ah!Umunyarwanda yise umwanawe ngo NZABAKURANA undi ati:MBARIMOMBAZI undi nawe ngo TUBANAMBACYEKA

  • Najye ndibo niwe nagiha (Paul KAGAME).

  • Kagame ni indashyikirwa koko ku muha igikombe ntawe utabishima.

  • Perezida niwe ukwiye iki gikombe, gusa inzego zifata ibyemezo zijye zishakirwa abagore babishoboye kuko mu Rwanda turabafite. Naho ba ntibindeba cyangwa siniteranya, cyangwa abagendera ku bihuha abo turabamaganye. Ibi biratuma nsabira MUGANZA Angelina gusimburwa kuko ntacyo yishoboreye . Nubu aho komisiyo y`abakozi ba leta igeze ni bamwe mu batekinisiye be bakora neza abo nabo hari ahora ahindura ibyemezo bari bafatanye akabaca intege. Rwose mutabare kuko ruriya rwego ni urwego of Regulation rukwiye kudahutaza abantu no kubakoreraho ubufindo nk`ibyo Angelina akora. Ashyira mu kaga imiryango myinshi adasize n`igihugu. Muzarebe nta rubanza na rumwe Leta itsinda kubera akavuyo atera muri iriya komisiyo. ni Agronome azajye kuba umugoronome muri CYABAYAGA. Hari Abagore bize law or administration bamusimbura kandi bakabikora neza.

    Rwose naganiriye n`abantu barenze batanu amaze guhemukira arengera ngo abayobozi ngo babanye muri cabinet ya ba minisitiri, abo bakoranye , biganye cyangwa barerenywe. si mboganye ahubwo ndifuza ko ba mama batubyara bagira indangagaciro y`ubudahemuka nkuko byahoze. Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish