Digiqole ad

U Rwanda nta kibazo rwigeze rugirana u Bufaransa- Ambasaderi Flesch

Ubwo Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda yashyikirizaga inkunga amashyirahamwe n’amakoperative binyuze muri gahunda ya Leta y’u Bufaransa igamije gutera inkunga abaturage bo mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere,  Ambasaderi Michel Flesch yavuze ko iyo nkunga itagamije kugura ubucuti hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa kuko ntakibazo kiri hagati y’ibihugu byombi kandi nta n’ikibazo u Bufaransa nk’igihugu bwigeze bugirana n’u Rwanda.

Ambasaderi Flesch ahererkanya amasezerano na buri umwe mu bafite ishyirahamwe cyangwa koperative ahagarariye muzahawe inkunga/Photo/Igihe
Ambasaderi Flesch ahererkanya amasezerano na buri umwe mu bafite ishyirahamwe cyangwa koperative ahagarariye muzahawe inkunga/Photo/Igihe

Nk’uko tubikesha Radio Isango Star, Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda yavuze ko muri rusange umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa nta kibazo kiwurangwamo.

Akomeza avuga ko uretse ko ngo mu mwaka wa 2006, rwigeze kugirana ikibazo n’urwego rw’ubutabera bw’u Bufaransa ariko butigeze bugirana ikibazo n’izindi nzego z’u Bufaransa zaba iza politiki cyangwa izindi izo arizo zose.

Iyi nkunga rero yagenewe amashyirahamwe n’amakoperative atandatu, aho buri tsinda ryahawe amafaranga y’ikiciro cya mbere kingana na 75% by’imishinga bari barashyikirije Ambasade, ngo ntikwiye kwitiranywa no kugura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ambasaderi Flesch avuga ko gahunda nk’iyi yo gutera inkunga abaturage bazakomeza kuyishyigikira mu Rwanda kandi ngo na 25% isigaye nayo bazayitanga bamaze kubona uko imishinga irimo kugenda.

Iyi gahunda kandi ngo ikorera mu bihugu bitandukanye nka Cambodia muri Asia, muri Afurika y’Uburengerazuba n’ahandi.

Bamwe mubahawe iyi nkunga batangarije itangazamakuru ko bayishimiye kandi bagiye kuyikoresha icyo bayiherewe.

Bavuga ko bazakora uko bashoboye bikanagirira inyungu abandi banyarwanda cyane cyane urubyiruko byaba mu kubaha ubumenyi cyangwa akazi.

Amashyirahamwe n’amakoperative 11 niyo yari yatanze imishinga yo guhatana, imwe mu mishinga yatewe inkunga ikaba ari iy’ubudozi, ubukorikori, ubukanishi n’ibindi.

Imishinga yatewe inkunga ni iyatanzwe na Association Francois Xavier Bagnoud, Hope Foundation, Barakabaho Foundation, Afrique En Marche, Parle, Je t’écoute (Mbwira ndumva), na Cooperative Agatako.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • none se ubufaransa bwagiranye ikibazo nande??? Na Kagame personnellement????

    • Ariko ugira amatiku wamugore we ukwiye kwihana .

  • abo! se vure sa mesiye?

Comments are closed.

en_USEnglish