Gitega: Grenade yatewe ihitana 3 abandi 32 barakomereka
Updated: Abantu batatu nibo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’igisasu cyatewe mu murenge wa Gitega. Babiri bapfiriye ku bitaro bya Police, undi umwe apfira kuri CHUK nkuko Polisi y’u Rwanda ibyemeza.
Abakomeretse, 6 bari kuvurirwa muri CHUK 4 ku bitaro bya gisirikare i Kanombe. Abandi byari byoroheje bavuwe barataha.
Kugeza ubu abantu batatu nibo bafashwe bakekwaho uruhare muri iki gikorwa kibi
Iki igisasu cyatewe ku muhanda mu murenge wa Gitega ku isaha ya 18h59 zo kuri uyu mugoroba wo kuwa 26 Nyakanga
Iki gisasu abari hafi baravuga ko ari grenade, yatewe n’umuntu wari uri kuri moto.
Iki gisasu cyatewe mu mudugudu wa Kabahizi Akagali k’Ubumwe mu murenge wa Gitega hafi y’isoko rya Nyabugogo hafi kandi y’ibagiro ku gahanda ka k’inyuma kazamuka mu Gitega ahakunze kwitwa kuri “Marathon”.
Umuvugizi wa Police CP Theos Badege yatangaje ko abantu batatu batawe muri yombi ngo abazwe iby’iki gikorwa kibi.
ACP Theos Badege aravuga ko ubutabazi bwihuse bwakozwe n’abaganga bafatanyije na Police. Abakomeretse bajyanywe ku bitaro bya Kaminuza by’i Kigali CHUK no ku bitaro bya Police ku Kacyiru.
Iyi grenade yatewe mu bantu benshi baba batambuka mu muhanda uzamuka ugana mu Gitega uvuye Nyabugogo ugaca ku ibagiro.
ACP Theos Badege yabwiye Umuseke ko abatuye umujyi wa Kigali bagumana ituze kuko Police ibacungiye umutekano kandi abagerageza gukora ibikorwa nk’ibi bakomeza gushakishwa.
Ahabereye iki gikorwa kibi hakaba hagoswe na Police ngo abagenzacyaha bakusanye ibimenyetso.
UM– USEKE.RW
0 Comment
Nyagasani wee!!!tabara u Rda uhashye abanzi barwo!ababuze ababo mukomere kdi abakomeretse Imana ibakize basubire mu mirimo.
yoooo!!!! nukuri bihangane ababuriye ababo muribyobyago.
Ariko se ibi ni iki ra?Kuva grenades zatangira guterwa nta muntu n’umwe baramenya neza neza niba ari we wateye grenade?
Kamandas Emmanuel
Ndumva ari wowe utabazi!!Ziterwa na Ingabire na Mushayidi ariko bakaba baratojwe na Kayumba na Karegeya!! Kandi izo nama mbi bakaba barazigiriwemo n’umwami byose mu rwego rwo kurangiza umugambi wa FDRL
Wibagiwe kongeraho ho ko batojwe no kujya babitera ku wa gatanu gusa weekend itangiye ngo BBC zitabivugaho cyane, kandi buri gihe biterwa saa moya.
Sha uziko aribyo koko
ariko abo bose baribeshya ntanarimwe inkozi zibibi zijya zirama kandi rwose bazafatwa ntawahemukira Urwanda ngo abe amahoro niba bashobora nogusoma ibi bamenyeko Imana itajya irebera ibi amaherezo yabo azaba mabi cyane kandi amasengesho yacu azatuma izo nkozi zibibi zose zifatwa ubwo uwo mwami wicana cyangwa abo bavunza ubuzima abandi wibwirako bafite umwanya mubanyarwanda ndakurahiye pee muribeshya cyane turabamanganye kandi gusenga kwajye kuzababuza amahoro muzaba ibicamuke mwisi ninzerezi mubi be muragatsindwa nihoraho
Kamasa we uzigutekinika kabisa!MUSHAHIDI na NGABIRE bibere mukasho na kayumba wibereye hanze nibo baje Nyabugogo?Ahubwo urashaka kwica ibimenyetso ashobora kuba aliwowe wabiteye?None mubo polisi yafashe wabumvisemo? Ikindi nakubwira mujye mutanga ibitekerezo byubaka apana ibiyobya polisi yigihu.
Comment yawe irimo amarangamutima pe.Buri wese byamubaho ariko nawe wakabije. Ese ubwo watanga ibimenyetso cyangwa ufite gahunda yo kubamamaza tukaba tutabizi?Reka inzego za police yacu zikore iperereza nicyo zishinzwe niba kandi ushaka gutanga ayo makuru ugende uzegere mu ibanga.Nifurije ababuze ababo ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange kwihangana no kwimika amahoro bakimura inabi mu mitima.
ahaaa, ariko mana tabara urwanda ururinde izo nkora maraso.
nyamara biteye ubwoba pe
Muntu umena amaraso y’inzirakarengane! uyu munsi wisasiye abo ariko ubutaha ashobora kuba ari wowe utahiwe. subiza inkota mu rwubati, abo nabo bava amaraso nk’uko nawe uyava kandi wibuke ko ubabujije kubaho kandi utarigeze ugira uruhare mu kubaha ubuzima wabambuye. Imana ikubabarire ubwenge buke wifitiye.
ababuze ababo mwihangane abakomeretse mukomere imana irabizi.
IBAKOMERETSE BIHANGANE
ESE KUKI AKARENGANE GAKOMEZA KUBAHO? NDABABAYE.
Yewe nakumiro ukuntu aba police abasirikari baba bari burihamwe hose biriya biba gute muzacunge neza harimo akantu?gusa harinda Imana naho ngo aba police bararinze abaturage ntibagire ubwoba nonese abo batuvuyemo n,abakomeretse ntibyabaye abo bapolice bahagaze kumuhanda Gusa twisunge uwiteka wenyine niwe murinzi nyawe naho abantu twese turumwe ntawakurinda100%gusa twifatanije nabahaburiye ababo nabakomeretse ninzirakarengane sinzi urwanda ruzagirira umutekano usesuye
Uzumve ko hari umwe muri bo gifata. Ubwo se umwanzi w’igihugu urwana n’abaturage gusa asize ingabo yaba agamije iki?
Imitwe gusa, abazitera turabazi.
Niba ubazi wabavuze ugakura abanyarwanda mu gihirahoro? Waba uranze umusanzu ukomeye kuko iki kibazo kirakomeye urebye igihe gishize abantu bapfa tutamnya ba nyirabayazana.
RIP FOR ALL LOSTED FRIENDS
Wakwanditse mu rwo wumva neza muvandi? Losted ni inzira igana he? You seem to be lost as well!
urakoze kumukosora ariko nawe urishongoye cyane!Erega nawe byakubaho simpamya ko nawe uruzi by’igitangaza kuko n’abaruvukiyemo bibabaho.
Ariko kuki kuva grenades zatangira guterwa nta muntu n’umwe barerekana?harimo tena!anyway Nyagasani niyakire izo nzirakarengane!
IBI BINTU IKIBYIHISHE INYUMA TURAKIZI. NONE SE UBU NI KAYUMBA? NI INGABIRE SE? NI MUSHAYIDI AHARI! OYA NI FDLR YAGEZE KIGALI! AYIWEEE!!! NONEHO ZIRATUMARA. N’UKWIRINDA TUVUGA AMASENGESHO NAHO IBINDI SIMBIZI.
Murunve nkome nako wabona
ari babahanuzi n’inshuti zabo
porisi ngo ntimugire ubwoba tuzabarindira umutekano’ icyo inikinyoma’ burigihe biba mudahari? kuva batangira gutera ibisasu murwanda abamaze gupha barananiki? porisi ningabo ntibaba bahari? sukuvugako batazi gucunga umutekano’ ariko mwibeshya’ ababuze abanyu nimwihangane kubamwisi niko bimera kd nababishe nabo bazapha’ akomeretse namwe murware ubukira
ariko iherezo ryabyose rizagera bamenyekane .
Ababuze ababo bihangane ubwo n’aho bagezaga. Naho kubamenya byo ntitubyubakeho kuko nababiteye 93, yemwe n’abishe Gatabazi na Gapyisi ntiturabamenya. Gusa bobe Usumbabyose arabazi kandi burya ngo ihorihoze. Ibyo turwanira twabisanze mw’isi tuzanabihasiga ntanakimwe tuzitwaza.
icyo wicisha abandi nicyo uzicishwa ntacyo bitwaye
mwirenganya police n’ingabo kuko ntibabera hose icyarimwe. ahubwo abasivili barusheho gufatanya na ziriya nzego gucunga umutekano.
bate?tanga urugero uraba utanze umusanzu wawe?Abasivile bacunge umutekano?Ese ubwo nukubaha intwaro ra?
Comments are closed.